Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, yasabye amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), kivuga ko hari ibibanza/amasambu birenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byabuze abaturage babyiyandikishaho bigatuma ubwo butaka buhinduka umutungo wa Leta by’agateganyo.
Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryakorewe ku bantu 11 bapfuye n’abandi 4 bahumye amaso nyuma yo kunywa inzoga yitwa Umuneza, ryagaragaje ko iyo nzoga yarimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora ubushakashatsi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Vianney Gatabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Musenyeri Laurent Mbanda wa Angilikani, bari mu bantu 10 baganiriye na Kigali Today, basobanura intego n’ibyifuzo byabo muri uyu mwaka mushya wa 2022.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu rizakorwa tariki 16 Kanama 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, hifashishijwe abakozi b’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), burimo gupimira Covid-19 ahantu hatandukanye kugira ngo hamenyekane uko ubwandu buhagaze.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) ruvuga ko guhera kuri uyu wa mbere Mutarama 2022, abantu bose bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ndetse n’abatanze 75% byawo, batarimo kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ubwo bwishingizi.
Nyuma y’uko hagaragaye impfu z’abantu barindwi zakurikiye umunsi Mukuru wa Noheri, ahitwa mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’ako Karere bwatangiye kuvana mu baturage izo inzoga.
Umwaka wa 2021 mu bijyanye n’ubutabera n’Umutekano usize Abayobozi bakomeye mu myanya, ubanishije neza u Rwanda n’u Bufaransa, usize bamwe mu byamamare bagejejwe muri kasho, mu nkiko no muri gereza, ariko hakaba n’abavanywemo ndetse n’abagizwe abatagatifu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakanguriye abantu bose harimo n’abakingiwe Covid-19 byuzuye, kwitabira gufata urukingo rwongerera umubiri ubudahangarwa cyane cyane abamaze amezi atatu bahawe inkingo zitari izo mu bwoko bwa mRNA.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakarita amenyekanisha abikingije Covid-19, gushyiraho amakuru yuzuye kugira ngo badahanirwa gutanga ibyangombwa by’ibihimbano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, agaragaza uko Igihugu gihagaze, yijeje ko nta kibazo cy’ibiribwa gihari kubera ko Igihugu ngo gifite ibigega bihagije.
Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa(IRPV) rwatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka buri mu midugudu yose igize u Rwanda, aho rugaragaza ko metero kare imwe(m²) ishobora kugurwa amafaranga arenga 200,000, ahandi mu cyaro m² y’ubutaka ikagurwa amafaranga atagera ku 100.
Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC), ryasohoye Itangazo rihamagarira Abaturarwanda bose Kwikingiza Covid-19 byuzuye no kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwayo.
Ibagiro rya Nyabugogo (i Kigali) rivuga ko igiciro cy’inyama z’inka cyazamutseho Amafaranga 200 ku kiro, kikaba cyavuye kuri 2,600Frw kigera kuri 2,800Frw, bituma n’abacuruzi ku maguriro yazo (Boucherie) bazamura ikiguzi cy’izo baha abakiriya babagana.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa Twitter bwo kwifuriza abantu bose ibihe byiza by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, Heifer International-Rwanda, werekanye ubushakashatsi wakoze mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2021, bugaragaza ko urubyiruko rurenga 70% mu Rwanda rukeneye ubutaka kugira ngo rwitabire ubuhinzi n’ubworozi.
Inama ya Sinode y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yemeje umwanzuro w’Inama idasanzwe y’Abepisikopi b’iryo Torero yateranye ku wa 24 Kanama 2021, wo kongerera Most Rev Dr Laurent Mbanda igihe cyo kuba Umwepisikopi Mukuru guhera tariki 25 Kanama 2023 kuzagera tariki 25 Ukwakira 2026 saa sita z’amanywa(12h).
Leta ya Israel yatangaje ko mu gihe cya vuba iza gutangira gutanga doze ya kane y’urukingo rwa Coronavirus ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko irimo guhuza indanganuntu na kode (code) zo kwikingiza Covid-19, kugira ngo byorohereze abasabwa iyo kode (ikarita) bakayibura.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo abantu babiri muri 13 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuryango nyarwanda uharanira Iterambere ry’icyaro (RWARRI) utangaza ko umusaruro uzaboneka muri iki gihembwe cy’ihinga A uvuye ku bahinzi b’ibigori n’ibishyimbo bagera ku bihumbi 280, wamaze kubona isoko.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko Abaturarwanda bose bagomba gufata urukingo rwa Covid-19 ku buryo n’abana b’imyaka itanu bazaruhabwa rukigera ku isoko.
Ikigo AstraZeneca cyakoze urukingo rwa Covid-19 kivuga ko kigiye gushyira ku isoko umuti witwa Evusheld wongerera umubiri ubudahangarwa ku cyorezo Covid-19, nyuma yo kubyemererwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) cyitwa FDA.
Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Path to Success’ riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bwatangarije ababyeyi baharerera ko abana babiri bakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 ari bazima n’ubwo babazwe byoroheje, kandi ko umushoferi wari utwaye imodoka abo bana barimo akomeje gushakishwa.
Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.
Banki ya Kigali (BK Plc) iributsa abakiriya bayo gushyirisha Ikoranabuhanga rya BK App, Internet Banking cyangwa USSD muri telefone na mudasobwa zabo, kugira ngo bibaruhure gutonda imirongo kuri banki bagiye kwishyura imisoro, amazi n’ibindi.