Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatanze raporo irimo icyifuzo cyo gusaba amashuri yose mu Rwanda, kujya agaburira abana ibiribwa byera mu gace aherereyemo.
Abaturage hamwe n’inzego zishinzwe kurwanya ubukene mu Rwanda, baratanga icyizere cy’uko mu myaka itatu iri imbere (2024) gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program), izaba yaranduye ubukene bukabije mu Rwanda.
Urubanza rw’ubujurire rw’abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, aho abaregwa batanze ikirego cyuririra ku bujurire bw’abaregeye indishyi.
Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kumva abagize MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, bakaba basaba kujyanwa kwigishwa Uburere mboneragihugu i Mutobo, aho bagenzi babo ngo babanaga mu mashyamba ya Congo barimo kugororerwa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu, aho Nsabimana Callixte avuga ko Ubushinjacyaha bwamutengushye bukaba burimo kwihakana amasezerano bagiranye.
Ngaboyisonga Jean Claude uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu nta maboko agira ndetse ayoboye umudugudu ugizwe n’ingo 15 na zo ziyobowe n’abamugariye ku rugamba, barimo abatagira ingingo n’abangiritse mu mutwe.
Nsabimana Callixte uri mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina wayoboraga MRCD-FLN, arasaba Urukiko kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha, harimo ko ari impfubyi ya Jenoside akaba ndetse ngo yari agiye gukora ubukwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza(Commonwealth), Hon. Patricia Scotland, batangaje ko Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango izabera i Kigali mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.
Umwunganizi w’uwitwa Munyaneza Anastase yagize ibyago byo gupfusha umuntu wo muryango we, bituma iburanisha ry’abagize MRCD-FLN(yari iyobowe na Paul Rusesabagina) risubikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, batangarije kuri RBA ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yorohejwe kugira ngo Abaturarwanda batangire kubana n’indwara badahagaritse gukora.
Abahagarariye Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) baganiriye na Guverinoma y’u Rwanda ku birebana n’ubufatanye bw’impande zombi mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda.
Urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire rukomeje kuburanishwa ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu mwaka ushize wa 2021 cyo gufunga abahoze muri MRCD-FLN ya Rusesabagina, aho Ubushinjacyaha buvuga ko ibihano bakatiwe ari bito mu gihe abaregwa barimo Nsabimana Callixte (Sankara) bo basaba kurekurwa.
Nyuma yo kwakira indahiro y’Umucamanza mushya mu Rukiko rw’Ubujurire, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Ubutabera n’izindi nzego kutihanganira kurebera akarengane gakorwa, hatitawe ku wo kaba gakorerwa uwo ari we wese.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.
Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina n’abandi bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN rwakomeje kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, aho Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina na Nizeyimana Marc gufungwa burundu hagendewe ku buryo uwitwa Deogratias Mushayidi yaciriwe urubanza.
Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga haracyari ishyamba n’ibihuru birimo ibisimba, inyamaswa n’ibiti bitakigaragara ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye muri Pariki y’Akagera, iri ku ntera y’ibilometero 30 uvuye aho iryo shyamba ryitwa Makera riherereye, abashakashatsi bakifuza ryakomekwa kuri iyo Pariki.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina wanze kwitaba iburanisha, aho Nsabimana Callixte yavuze ko atari akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 mu gihe uwayoboye ibitero bya FLN we atigeze afungwa.
Imiryango 24 y’abakoze Jenoside ariko baje gufungurwa nyuma yo kwirega no kwemera icyaha, ubu imaze imyaka 17 ibanye n’abo yahemukiye bagize imiryango 86 y’abarokotse mu mudugudu wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be rutangira kuburanishwa adahari kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022. Bararegwa kurema no kuba mu mutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN.
Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Impuguke mu bukanishi bw’imodoka, Enjeniyeri(Eng) Venuste Hategekimana, avuga ko habonetse amavuta ya moteri arinda ibyuma by’imodoka (cyangwa indi mashini) gusaza vuba, kandi akayifasha gutwika neza lisansi na mazutu, bigatuma idasohora imyotsi ihumanya ikirere n’umwuka uhumekwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, yasabye amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), kivuga ko hari ibibanza/amasambu birenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 byabuze abaturage babyiyandikishaho bigatuma ubwo butaka buhinduka umutungo wa Leta by’agateganyo.
Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ryakorewe ku bantu 11 bapfuye n’abandi 4 bahumye amaso nyuma yo kunywa inzoga yitwa Umuneza, ryagaragaje ko iyo nzoga yarimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora ubushakashatsi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Vianney Gatabazi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Musenyeri Laurent Mbanda wa Angilikani, bari mu bantu 10 baganiriye na Kigali Today, basobanura intego n’ibyifuzo byabo muri uyu mwaka mushya wa 2022.