Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’ako karere, barebera hamwe icyagateye kutesa neza imihigo ya 2021/2022.
Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.
Abagera mu bihumbi bibiri bakora akazi ko gusoroma icyayi muri Koperative ASSOBUTE ikorera mu Karere ka Rulindo, ntibishimiye ubuzima babayeho bwo guhembwa amafaranga make kandi na yo ngo bakayahabwa atuzuye.
Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.
Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi.
Nyuma y’uko Akarere ka Rulindo kabaye aka gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi w’ako karere, Mukanyirigira Judith, yazengurutse imirenge 17 ikagize, ashimira abaturage anabashyikiriza igikombe cy’ishimwe bahawe, kuko ngo ari icyabo.
Abatuye Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, barinubira ikibazo cyo kutagira amazi asukuye mu murenge wabo, aho bavuga ko bavoma atemba bemeza ko adafite ubuziranenge, gusa ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko bidatinze amazi meza azaba yabagezeho, kuko ibisabwa byabonetse.
Abesamihigo b’Akarere ka Gakenke bakiriye inka y’Ubumanzi hamwe n’iyayo, bagenewe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), nyuma y’uko ako karere kabaye aka mbere ku rwego rw’Igihugu, mu gukoresha neza Urugerero rw’Inkomezabigwi 10 rwo mu mwaka wa 2022/2023.
Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo, baremeza ko imyumvire yahindutse, aho bafataga imyuga nk’amashuri y’abaswa, ubu bakaba bamaze kuyabonamo ubukungu.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, baremeza ko bakibona ingengabitekerezo ya Jenoside aho batuye, cyane cyane ikagaragara mu bageze mu zabukuru, bakaba bafashe ingamba zo kubahindura.
Nyuma y’uko indwara idasanzwe yateye mu ngurube, zikaba zikomeje gupfa, Akarere ka Musanze kasohoye itangazo rihagarika kubaga, kugurisha no kugura ingurube mu mirenge itanu.
Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.
Hirya no hino mu karere ka Musnaze, ku mihanda imwe n’imwe ya kaburimbo, amatara ntiyaka, abaturage bakavuga ko ntacyo abamariye kugeza ubwo bayahaye izina rya Baringa.
Umupasiteri ukorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, afatiwe mu icumbi ryo mu Kinigi ryitwa No Stress Bar and Lodge, akekwaho gusambanya umugore w’undi mugabo.
Abamotari bari bagize Koperative COTAMON0-Ubumwe bakorera mu karere ka Musanze bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa ko inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, bahamagawe ngo bagabane babwirwa ko hasigaye 7, maze buri wese ahabwa ibihumbi 10.
Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.
Imisarani y’isoko rya Karwasa mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ikomeje gutera impungenge, aho bamwe mu bayifashisha babwiye Kigali Today ko ugiye muri uwo musarani nta cyizere aba afite cyo kuwuvamo amahoro.
Padiri Evariste Nduwayezu wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.
Abaturage bo mu murenge wa Gacaca, mu kagari ka Karwasa, by’umwihariko abo mu mudugudu wa Kavumu, bamaze imyaka irenga itanu mu gihirahiro, aho bangiwe kubaka ibibanza byabo ngo barashaka kubanza kubakorera imihanda, bihera mu magambo.
Abakora mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), n’abakora mu magororero y’igihe gito y’uturere n’umujyi wa Kigali, basoje umwiherero bari bamazemo iminsi itanu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku itariki ya 28 Gashyantare 2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, udusaduku tw’ibitekerezo tuzafasha abaturage mu kugaragaza ibikwiye kunozwa batishimiye, bakangurirwa kudukoreasha.
Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hasojwe amahugurwa amaze iminsi 11, yitabiriwe n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda, aho mu byo bahuguwe hibanzwe ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byugarije Isi, by’abana bakomeje gushyirwa mu gisirikare.
Nyuma y’uko ikiraro gisanzwe cya Gahira, gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke mu Mirenge ya Rongi na Ruli, cyakomeje kwangizwa n’amazi ya Nyabarongo, bigahagarika imigenderanire hagati y’utwo turere, hamaze kuzura icyo mu kirere.
Abatishoboye bo mu Murenge wa Nemba n’abo mu Kagari ka Rusagara ko mu Murenge wa Gakenke, barishimira gutangira umwaka wa 2023 barara kuri matola nyuma y’imyaka babayeho birarira ku bishangi (amashara) nk’uko babivuga.
Mu kumurika imico y’ibihugu byabo, abiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Musanze, bamuritse imico inyuranye, imwe itangaza abitabiriye ibirori.
Itsinda ryihariye ryitwa Imboni z’ubuzima rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, rikomeje gufatwa nk’ibisubizo mu kurwanya ibyaha byiganjemo magendu n’ibiyobyabwenge, bimwe mu byugarije Akarere ka Musanze.
Padiri Marlon Mucio wo mu gihugu cya Brezil, urembeye mu bitaro aho arwaye indwara idasanzwe, akomeje gutura igitambo cya Misa mu gihe ari mu byuma bimufasha guhumeka.