Abagabo icumi bamaze amezi atanu mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo gufatwa bacuruza ibiyobyabwenge bihaye intego yo gushinga koperative itubura imbuto y’ibirayi.
Abakinnyi b’isiganwa ry’amagare bitoreza mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ mu Karere ka Musanze, bakirije Minisitiri w’Umuco na Siporo ibibazo, abizeza ubufasha bwo kubikemura.
Mu gihe Minisiteri y’uburezi yagennye ko itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2019 ari ku itariki 14 Mutarama, hari umubare munini w’ibigo byo mu karere ka Musanze bitatangiye amasomo kuri uwo munsi kubera kubura abanyeshuri bahagije.
Major John Mbale wo mu ngabo za Zambia, umwe mu basirikare 47 bari mu masomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, yagaragaye mu birori byo kumurika umuco yambaye ijipo, atungura benshi bajyaga bibaza ko ijipo ari umwambaro ugenewe abagore.
Mu gikorwa cyo kumurika imico itandukanye yo mu bihugu bikomokamo abasirikare 47 bari mu mahagurwa i Nyakinama muri Musanze, umwe mu bamurika ukomoka muri Zambiya yavuze ko birinze kuzana inyama z’ibinyabwoya kuko ngo mu Rwanda ari ikizira.
Abatujwe mu mudugudu wa Terimbere mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, bababazwa n’uburyo gahunda ya Girinka itabageraho kandi bari mu bukene bukabije aho bemeza ko batangiye gufatwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru aranenga abayobozi bijundika itangazamakuru bitwaza ko ryabinjiriye mu buzima busanzwe, mu gihe ryashyize amafuti yabo ahagaragara.
Mukamusoni Daphrose umugore w’imyaka 53, uvuga ko yavukiye i Kigali mu cyahoze ari Komine Kanombe, aza kumara imyaka 24 abaho mu buzima bushaririye aho yarwanaga mu mutwe wa FDLR.
Majoro Bernard Ntuyahaga nyuma yo guhamwa n’icyaha mu kugira uruhare mu iyicwa rw’abasirikare 10 b’Ababirigi akarangiza igihano cy’imyaka 20 yakatiwe, arabarizwa I Mutobo aho yishimira uburyo yakiriwe mu gihugu cye cy’u Rwanda.
Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, hagamijwe kuruhangira imirimo no kurukura mu bukene.
Umurenge wa Cyuve uherereye mu karere ka Musanze wiyuzurije inyubako y’ibiro byawo nshya, ijyanye n’igihe, akaba ari mu rwego rwo kwesa umuhigo akarere kihaye wo kugira ibiro by’imirenge by’icyitegererezo, hagamijwe guha abaturage serivise inoze.
Raporo nshya y’Umuryango Transparency International Rwanda yagaragaje ko ruswa yatanzwe muri 2018 isaga miliyari 8Frw.
Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, bavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa bashinja Leta kutabaha ubufasha yabemereye ngo batangire ubuzima bushya.
Minisiteri y’Uburezi (MINDUC) yaburiye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge ko bashobora kuryozwa mudasobwa zisaga 600 zaburiwe irengero.
Itegeko rishya rigenga umurimo ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Nzeri 2018, rihana umukoresha wese umyuranyije n’iryo tegeko ry’umurimo no kurengera uburenganzira bw’umukozi.
Nshimiyimana Jerôme ucururiza butike mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze, arishimira ko yarokotse impanuka y’imodoka yamusanze muri butike ye arokokana n’abakiriya babiri.
Musabyimana Agnès umubyeyi w’imyaka 29, nyuma y’inzira ndende yanyuzemo yitoza gusiganwa ku maguru, inzozi ze zibaye impamo aho amaze gutsindira itiye yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’isi azabera muri Denmark muri Werurwe 2019.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.
Abari ba rushimisi muri Pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, barishimira iterambere bagezeho nyuma yo kwibumbira mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo Gorillas Gardians gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 5.
Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari izifashishwa muri gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza n’imibare, yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wayo BLF (Building Learning Foundations).
Kunywera kanyanga mu gihugu cya Uganda bagataha basinze ni yo mayeri bamwe mu batuye Umurenge wa Bungwe muri Burera basigaye bifashisha binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Abaturage bibumbiye mu makoperative yo mu Karere ka Musanze bagaragarije abadepite babasuye ko bari mu bihombo batewe n’ibibazo byinshi biri mu makperative.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubera ubujura bubugarijwe bwahimbwe izina ryo “Guta igikofi”, kwamburirwamo abenshi mu baturage.
Ubwiyongere bw’abaturage bagwa mu mpanuka bacukura amabuye y’agaciro bukomeje kwiyongera, aho mu mezi umunani ashize mu Rwanda zimaze guhitana abagera kuri 80.
Amafaranga asaga miliyari 1Frw amaze kuburirwa irengero mu bigo by’amashuri bigera kuri 500 byakoreweho igenzura, bigize Intara y’Amanyaruguru.
Umukino usoza Shampiyona y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu yari igeze ku munsi wayo wa nyuma, yashoje Musanze inyagiye Gakenke ibitego 12-0.
Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara wo mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, aravuga ko umuryango wabo wifuza guhura n’umuryango wa Padiri Rupias wishwe na Rukara, bakiyunga.
Abagize itsinda rishinzwe imyigishirize y’igishinwa mu Rwanda, bemereye ishuri rya Wisdom abarimu b’impuguke mu kwigisha ururimi rw’igishinwa.
Nyiramukiza Alvera aragira inama abana bakiri bato bakomeje kubyara imburagihe nyuma, y’ingaruka byamugizeho nyuma yo kubyara umwana afite imyaka 14.
Maniragaba Léonard yinjiza asaga ibihumbi 300 ku kwezi nyuma yo gushora amafaranga ibihumbi 60Frw atangirira ku nkoko 30.