Min w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ashimangira ko ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, ari urufunguzo rw’imibanire myiza no kubaka umutekano urambye mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.
Uwera Chemsa kuri ubu afite umwana w’umwaka umwe,yatewe inda n’umushoferi wamushukishije lufuti kandi ataruzuza imyaka y’ubukure.
Ku munsi wa 25 wa shampiyona y’umupira w’amaguru m’u Rwanda,mu mikino umwe wabaye kuri uyu wa kane wahiriye APR FC nyuma yo gusura Musanze FC ikayitsinda ibitego 2-1.
Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.
Abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru anyuranye barasabwa kugira uruhare mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kandi banabika amateka yayo mu nyandiko.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w’abana bagwingira wagabanutse ku kigereranyo cya 13%.
Ibihugu bya Afurika bikomeje inzira yo kwishakamo ibisubizo mu kwicungira umutekano no guhosha amakimbirane hagati yabyo, bitegura igisirikare gifite ubumenyi buhanitse mu gucunga umutekano wa Afurika.
Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yemeza ko muri iki gihe iterambere ryageze hose, ingabo zidakwiye gusigara nta bumenyi buhagije zifite mu kurinda umutekano.
Abakobwa babiri biga mu Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri batewe ibyuma n’a bantu bataramenyekana, babasanze mu cyumba bari bacumbitsemo.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rikorera mu muhanda ryegereje abatuye akarere ka Musanze serivisi zibafasha gusuzumisha imodoka ubuziranenge bizwi nka Contrôle technique.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ifite gahunda yo guhuza abanditsi b’ibitabo kuri Jenoside n’abanyeshuri biga muri za kaminuza ngo babafashe kumenya gukora ubushakashatsi no kwandika kuri Jenoside.
Abakozi 59 b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), basoje amahugurwa y’ibanze batangiye muri Mutarama 2018, basabwa kudapfusha ubusa imbaraga Leta yashyize mu mahugurwa bahawe buzuza neza inshingano zabo.
Seninga Innocent uherutse kwirukanwa ku mwanya w’umutoza mukuru w’Ikipe ya Police FC, amaze gusinya amasezerano n’ikipe ya Musanze FC.
Umuvu w’amazi y’imvura wangije bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kigo Nderabuzima cya Kinigi, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Imodoka itwara abagenzi ya sosiyete RITCO yavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali ifashwe n’inkoni y’umuriro igeze muri Gakenke irakongoka ariko nta mugenzi ukomerekeyemo.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Munyarugendo Manzi Claude igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubera urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu akurikiranyweho.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi si abarimu gusa bagiraga uruhare mu guhagurutsa abanyeshuri ngo bivuge ubwoko, kuko hari n’abanyeshuri babigiragamo uruhare.
Abaturage basanze Umukobwa witwa Nirere Clementine n’umuhungu witwa Rwabukamba Emmanuel mu nzu bapfuye, bakeka ko bishwe n’imbabura yabahejeje umwuka.
Imbuto za Pomme n’imizabibu ziva muri Afurika y’epfo zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miriyoni, zangijwe nyuma yo guhabwa akato aho bigaragariye ko zikomeje gutera indwara zidasanze zikomeje gutwara abantu ubuzima.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze, buremeza ko Musanze yahoze yitwa Ruhengeri ariyo yabaye indiri yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside m’u Rwanda.
Uwitwa Nsengiyumva Francois afunzwe azira amagambo yavuze agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba yaraguze umuhoro akigamba ko agomba gutema abaturage.
Iyi nkuru ije ikurikira iyo duherutse kubagezaho muri iki cyumweru, aho umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yatamaje bamwe mu bayobozi mu ruhame.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze afunzwe akurikiranyweho urupfu rw’umwana uherutse guhira mu nzu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze amakosa anyuranye, bihanangirijwe mu ruhame ndetse basabwa kwisubiraho bitaba ibyo bagasezera akazi kagahabwa abandi.
Umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice yahiriye mu nzu bimuviramo urupfu, nyuma y’uko ababyeyi be bamufungiranye mu nzu bakajya mu kabare.
Imodoka y’umupadiri yabuze feri ubwo yari ageze kuri Santarari ya Gaseke yo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, igonga abakirisitu barindwi.
Umuryango Imbuto Foundation urasaba abana b’abakobwa kugira umuhate wo gutinyuka amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kuvumbura kuko ariho isi yerekeza.
Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene yemeza ko kaminuza zo mu gihugu zidatanga amasomo yarufasha mu iterambere rirambye, ariko akemeza ko biterwa n’ubushobozi buke.
Pasiteri Matabaro Jonas uhagarariye itorero Restoration Church mu Karere ka Musanze, yatangaje ko ashyigikiye icyemezo Leta yafashe cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ngo kuko byatumye zikanguka zikihutira kubyuzuza.
Abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi bavuga ko amavunja abarembeje ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko nta mavunja agaragara muri aka karere.