Mu mikino y’ibirarane ya shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Muhanga yatsinzwe na Etincelles ihita imanuka, mu gihe Rayon Sports yatsinzwe na Rutsiro FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yamaze guhabwa abatoza bazayitoza muri CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha
Mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Police HC na ES Kiziguro ni zo zegukenye ibi bikombe mu mukino wa Handball
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.
Ikipe ya APR Fc inyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye, AS Kigali nayo itsinda Bugesera
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu isubikwa, ndetse n’imikino y’amakipe arwanira kutamanuka
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ingamba nshya z’ibikorwa bya siporo zirebana no guhangana na COVID-19
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’agateganyo mu mikino ya shampiyona isigaye
Umutoza Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amaze gusezera nyuma yo gutsindwa na APR FC.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana nyuma yo kubona amanota atatu buri yombi
Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika abatoza bayo batatu ibashinja umusaruro mubi, isigaranwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan
Ikipe ya Urartu ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia, bwatangaje ko bwamaze kongerera amasezerano myugariro w’umunyarwanda Nirisalike Salomon.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko bashobora kwemera gutakaza igikombe aho gutakaza intego yo kugira ikinyabupfura mu ikipe ya APR FC.
Komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hongerewe umubare w’amarushanwa azakinwa ndetse n’ibihembo bizajya bitangwa
Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali na APR FC zabonye amanota atatu, Rayon Sports ntiyabasha kwikura i Rubavu
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain bagaragaje bimwe mu byiza bitatse u Rwanda` bifuza gusura, ndetse banakangurira abandi gusura u Rwanda.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali zabonye amanota atatu hanze, Police Fc na Rayon Sports zinganya 1-1
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Komisiyo y’amatora muri Ferwafa yatanagaje ko abakandida babiri ari bo bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 27/06
Kuri uyu wa Kane harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho umukino utegerejwe ari uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, yo gutegura umukino uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Kane
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinze Centrafrika ibitego bitanu ku busa. Amavubi yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu wa Centrafrika, Muhadjiri Hakizimana ahita awohereza mu izamu. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, (…)
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino paralempike izabera I Tokyo, baratangaza ko bahagaze neza mu myitozo mbere yo kwerekeza ahazabera iyi mikino mu kwezi gutaha
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yatsinze iya Centrafrika ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko mu cyumweru gitaha umukinnyi wo hagati Muhire Kevin azatangira imyitozo, ndetse na Kwizera Olivier akagaruka mu mwiherero.
Imikino ya UEFA Euro 2020 iratangira mu cyumeru kimwe gusa, imikino 51 yose muzayireba ku masheni ya Star Times ndetse no kuri murandasi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, nyuma y’iminsi ibiri mu myitozo.
Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n’ubundi.