Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ababa mu nzego zitandukanye za Siporo mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu nama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko shampiyona izakinwa mu matsinda ane guhera tariki 01/05/2021
Amakipe ya AS Kigali na Police Fc zasubukuye imyitozo nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Mu buryo butunguranye Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko yeguye ku mwaya yari afite
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” rikomeje ibikorwa byo gusura amakipe ngo harebwe uburyo shampiyona y’icyiciro cya mbere yasubukurwa.
Umukinnyi uzwi mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph, yakoze ubukwe mu mpera z’iki Cyumweru n’umukunzi we Uwera Josephine
Mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye amashyirahamwe y’imikino bemeje ko amatora ya Komite Nyobozi azaba nyuma y’imikino Olempike
Harabura iminsi 30 ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" ngo ritangire
Urutonde rw’amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yimuriwe muri Gicurasi rwamaze gutangazwa, nyuma y’iminsi yari ishize hatangazwa amakipe abiri abiri ku munsi
Abakandida batatu barimo Ivan Minnaert ni bo bamaze kumenyekana bari guhatanira umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike usimbura Habimana Hussein utarongerewe amasezerano
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bari i Douala muri Cameroun bamaze kugera i Kigali nyuma yo kunganya na Cameroun bakabura itike ya CAN
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko yababajwe n’imisifurire ndetse n’ibyo bakorewe na Cameroun yari yatangaje ko abakinnyi batatu banduye COVID-19
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Cameroun naho Cap-Vert igatsinda Mozambique
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent aratangaza ko uyu munsi ari umunsi Amavubi agomba gukora amateka amaze imyaka 17 adakorwa, yo kwitabira igikombe cya Afurika
Kuri uyu wa Kabiri i Douala muri Cameroun harabera umukino uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun umwaka utaha
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, aratangaza ko ikipe ayoboye yiteguye kwitwara neza idategereje ibizava mu mukino wundi wo mu itsinda
Ikipe ya Mukura Victory Sports yemeje ko umunya-Argentine ari we mutoza w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri
Abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bahagrutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu berekeza i Douala muri Cameroun aho bagiye gukina umukino wa nyuma mu itsinda F
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’uruganda rwa Rayon Sports afite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws buri mwaka.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, yatangaje ko igihe Amavubi yabona itike ya CAN ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze Mozambique igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye.
Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.
Rutahizamu Meddie Kagere na Yannick Mukunzi baraye biyongereye ku bandi bakinnyi bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique yahamagaye abandi bakinnyi barimo kapiteni wabo Dominguez nyuma y’abagaragaweho COVID-19 ndetse no kubura barindwi bakina i Burayi.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, yahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi muri Shampiyona ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahamagaye abakinnyi bashya bagomba gusimbura abari bahamagawe ariko amakipe bakinamo akanga kubarekura