Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.
Rutahizamu Meddie Kagere na Yannick Mukunzi baraye biyongereye ku bandi bakinnyi bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique yahamagaye abandi bakinnyi barimo kapiteni wabo Dominguez nyuma y’abagaragaweho COVID-19 ndetse no kubura barindwi bakina i Burayi.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, yahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi muri Shampiyona ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahamagaye abakinnyi bashya bagomba gusimbura abari bahamagawe ariko amakipe bakinamo akanga kubarekura
Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza ko shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino itandukanye zemerewe gusubukura ndetse zikanatangira imyitozo igihe zaba zamaze kuzuza ibisabwa
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17/03/2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021
Abakandida bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda batangaje imigabo n’imigambi y’imyaka ine mu gihe baba batowe.
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Nirisarike Salomon bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun
Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul ntibazatabira ubutumire bw’Amavubi nyuma yo kwanga kurekurwa n’amakipe yabo
Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Abakinnyi hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, babimburiwe na Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike
Luís Gonçalves utoza ikipe y’igihugu ya Mozambique aratangaza ko yifuza ko imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN bazakina muri uku kwezi yasubikwa kubera abakinnyi batazaboneka.
Umunya-Afurika y’Epfo Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu
Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze koherereza amakipe yo mu cyiciro cya mbere amabwiriza azagenderwaho mu gihe shampiyona izaba isubukuwe
Ikipe ya FC Zürich ikina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, yandikiye ikipe ya APR FC ibasaba ko bayiha Byiringiro Lague akayisura mu gihe cy’iminsi 10
Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren yo mu Bubligi ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yambitse impeta umukunzi we Dalida Simbi
Nyuma y’imyaka itatu ishize abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare begukanye imidali irindwi muri shampiyona Nyafurika, ubu ni bwo bagiye guhabwa agahimbazamusyi bagombaga guhabwa
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gutegura umukino wa Cameroun n’uwa Mozambique
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ko bazasinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol kuri uyu wa Kane
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 batangira umwiherero utegura imikino ibiri bafite mu mpera z’uku kwezi.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari yo muri Kenya, yongeye guhabwa igihembo cy’umutoza w’icyumweru ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi