Umutoza Masudi Juma wa Rayon Sports yatangaje ko urwego yabonanye abakinnyi bari mu myitozo hari benshi batari ku rwego rw’ikipe ya Rayon Sports.
Umukino wa nyuma w’amatsinda wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe mu gihe amakipe yari yamaze kugera ku kibuga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball itsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda
Uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis, yamaze kwegura ku mirimo ye
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia na APR FC zinganyije ubusa ku busa.
Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.
Ikipe ya APR FC kuri iki Cyumweru irakina umukino ubanza wa CAF Champions League, umukino iza gukina idafite abakinnyi batatu barimo Byiringiro Lague wakomerekeye mu Mavubi
Mu mukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere
Mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball, u Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri w’itsinda A.
Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri Djibouti aho igiye gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League, ikaba yagiye hamaze kwerekanwa Jacques Tuyisenge nka Kapiteni mushya
Ikipe ya APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi n’abandi iyi kipe ijyanye muri Djibouti gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club
Ku munsi wa mbere w’imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bworoshye yatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali baraye bahagurutse i Kigali, aho berekeje mu birwa bya Comores gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup.
Muri tombola y’amatsinda y’igikombe cya Afurika cya Volleyball kizabera mu Rwanda, u Rwanda rwatomboye itsinda ririmo u Burundi na Uganda.
Umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uheruka gusezererwa muri APR FC, amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe cya AfroBasket 2021 cyari kimaze ibyumweru bibiri kibera mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.
Mu mukino wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Amavubi anganyije na Kenya igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Police FC yamaze gutangaza ko yashyizeho umutoza mukuru mushya witwa Francis Nuttall Elliott, akaba yatozaga ikipe ya St George FC yo muri Ethiopia
Uwitwa Hakizimana Félicien wo mu karere ka Rulindo ni we wegukanye umwanya mu irushanwa rya Duathlon ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatandatu.
Uganda yasezerewe na Cap-Vert, uyu ukaba ari umukino Perezida Kagame yakurikiranye. Ni umukino wasozaga indi yose ya ¼, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye.
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Lamine Moro wakiniraga Young Africans.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yatangaje ko ubusabe bwa FERWAFA bwo kuba bakwemererwa abafana ku mukino wa Kenya
Mu mukino wa mbere wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, u Rwanda rutsinzwe igitego 1-0 na Mali mu mukino wabereye muri Maroc
Mu mikino ya nyuma yo guhatanira itike ya ¼ cya AfroBasket, ikipe ya Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Rafael York ugiye gukinira Amavubi bwa mbere, bakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi b’Amavubi muri Maroc
U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa
Abakinnyi babiri bakina mu gihugu cya Sweden (Yannick Mukunzi na Rafael York) bamaze kugera Agadir muri Maroc ahazabera umukino uzahuza Amavubi na Mali.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yageze Agadir muri Maroc aho igomba gukinira na Mali, mu rugendo iyi kipe yagenze amasaha 24