Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi "UCI" yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko shampiyona y’isi y’amagare itakibereye mu Rwanda
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakiniwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore
Kwakira shampiyona y’isi y’amagare, kwitabira igikombe cy’isi cya Handball, amakuru ku busabe bwo kwakira Formula One, ni bimwe mu byitezwe muri Siporo mu mwaka wa 2025
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yatangaje ko Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyagombaga kubera muri Uganda, Kenya na Tanzania cyimuriwe muri Kanama 2025.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bamwe bararyohewe abandi Weekend ibasiga mu gahinda nyuma y’imikino ikomeye yayiranze.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Mukura mu mukino w’ikirarane uzasoza imikino ibanza, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025 kuri Stade ya Huye.
Abatoza b’ikipe y’igihugu bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Sudani y’Epfo
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.
Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki cyumweru irakinirwa muri Petit Stade Amahoro, imikino izasozwa n’umukino uzahuza APR HC na Police HC ku Cyumweru
U Rwanda rwegukanye imidali itatu mu marushanwa ya Karate ahuza ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth yaberaga i Durban muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2024, hatangajwe amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, ndetse n’inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda ya 2025.
Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki 07 Ukuboza 2024 byamaze gutangazwa, aho itike ya menshi izaba ari Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ijya ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Umuryango Foundation wamaze kugura ibikoresho mu Busuwisi, bizawufasha gutangiza ishuri ryigisha umukino w’iteramakofe mu Rwanda
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iragaruka guhera kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, aho abakinnyi umunani batemerewe gukina
Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ngoma.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.
Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Tauseef ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorillla Rally", umunya-Kenya Karan Patel ni we ukomeje kuyobora abandi
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje igikombe cya Afurika cya Handball ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Guinea
Uwari Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu yamaze kwegura ku mirimo ye, bivugwa ko ari impamvu z’uburwayi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 38 kuri 35, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu gihugu cya Tunisia.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe
Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, yegukanywe Masengesho Vainqueur wa Benediction Club mu bagabo na Diane Ingabire mu bagore
Isiganwa Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, ryegukanywe n’Umwongereza Raoul Metcalfe ndetse n’Umuholandikazi Barber Kramer
Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro itatu izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Ikipe ya APR Handball Club yatsinze Police Handball Club ibitego 30-25, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga 2017, mu mukino wa gatatu wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Nyamirambo.