Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino paralempike izabera I Tokyo, baratangaza ko bahagaze neza mu myitozo mbere yo kwerekeza ahazabera iyi mikino mu kwezi gutaha
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yatsinze iya Centrafrika ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko mu cyumweru gitaha umukinnyi wo hagati Muhire Kevin azatangira imyitozo, ndetse na Kwizera Olivier akagaruka mu mwiherero.
Imikino ya UEFA Euro 2020 iratangira mu cyumeru kimwe gusa, imikino 51 yose muzayireba ku masheni ya Star Times ndetse no kuri murandasi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, nyuma y’iminsi ibiri mu myitozo.
Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n’ubundi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Centrafrica muri iki cyumweru
Mu kigo cy’amashuri cya GS Saint Aloys Rwamagana, hatangirijwe umushinga wiswe “Isonga-AFD” ugamije kuzamura impano muri Siporo binyuze mu bigo by’amashuri, ukazatwara Miliyari 1,5 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Santarafurika
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hemejwe ubwegure bwa Perezida Sekamana Jean Damascène ndetse n’abakomiseri batanu bandi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu mikino itandatu y’amatsinda iheruka gukina, abafana bayo baguze amatike afite agaciro ka 6,512,000 Frws.
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague, yongeye kugaragara mu myitozo ya APR FC, nyuma y’icyumweru yari amaze yarerekeje mu igeragezwa mu gihugu cy’u Busuwisi
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports izakina na AS Kigali ku mukino wa mbere
Uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports rwaraye rushyikirije abagize iyi kipe agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 Frws bari babemereye nibarenga amatsinda
Kuri uyu wa Kane ni bwo hateganyijwe y’uko amakipe azahura mu mikino yo guhatanira igikombe cya shampiyona, ndetse n’amakipe azaba arwanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryashyize hanze abakandida bemerewe kwiyamamza mu matora ahruka gusubikwa mu minsi ishize
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gasogi United mu mukino wa nyuma w’amatsinda, bituma Kiyovu na Gasogi zijya mu makipe arwana no kutamanuka
Ikipe ya APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi Bukuru Christophe ashinjwa imyitwarire mibi, bikaba bibaye nyuma y’aho yari yigeze guhagarikwa nyuma akaza kubabarirwa
Mu gihe imikino y’amatsinda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iri kugana ku musozo, itegeko rigenga amarushanwa rikomeje kugibwaho impaka mu gihe amakipe azaba anganya amanota
Mu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya kabiri, ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports byanganyije igitego 1-1, zikomeza gukubana mu manota
Mu mikino y’umunsi wa gatanu w’amatsinda, AS Kigali yatsinze Police FC, mu gihe Mukura yanganyije bituma ijya mu makipe azarwana no kutamanuka.
Umudage Hans Michael Weiss wigese gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 (u-20) mu bihe bishize, ari mu bantu babiri batoranyijwe bazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa.
Minisiteri ya siporo yatangaje ko ikibuga cya stade Amahoro cyabaye gihagaritswe kubera kwangirika, imikino imwe yimurirwa i Bugesera
Uwari umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’iyi kipe nyuma yo gutakaza imikino itatu ya mbere muri shampiyona.
Umunya-Espagne Cristian Rodriguez ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda.
Mu gace ka karindwi kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, Johnathan Restepo Valencia ni we wanikiye abandi nk’uko yari yabikoze umwaka ushize.
Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, agace kavaga Kigali bakanyura mu karere ka Gicumbi, kakaza gusorezwa ku musozi wa Mont Kigali.