Stade Amadou Bary ijyamo abatagera ku gihumbi ni yo izakira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri Handball kitabiriwe n’u Rwanda.
Rutahizamu ukomoka muri Mali witwa Alassane Tamboura yamaze kugera i Kigali aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports.
Rutahizamu ukomoka muri Mali wakinaga muri Mali ategerejwe i Kigali kuri uyu mugoroba aho aje mu ikipe ya Rayon Sports
Rusheshango Michel wakiniraga APR Fc na Danny Usengimana wakiniraga Police Fc bamaze kwerekanwa mu ikipe ya Singida Fc yo muri Tanzania iherutse kubagura.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bazakurwamo abahize abandi muri Shampiona y’icyiciro cya mbere 2016/2017
Mu karere ka Huye na Gisagara habereye irushanwa Memorial Rutsindura muri Volleyball na Beach Volleyball ryegukanwa na REG mu bagabo na Rwanda Revenue mu bagore
Rwanda Revenue mu bagore na REG mu bagabo ni zo zegukanye irushanwa "Memorial Rutsindura" ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara
APR Fc isanze Espoir ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo kunyagira Amagaju ibitego 5-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri stade Nyamirambo, Rayon yishyuye igitego kimwe muri bibiri yatsindiwe i Rusizi ihita isezererwa. Rayon sports yatsinze igitego ku munota wa 18 w’umukino gitsinzwe na Mutsinzi Ange.
Kuri iki Cyumweru ku bibuga cya Kimisagara harabera umukino usoza umwaka muri Shampiona ya Handball, aho APR na Police zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma.
Mu mukino ubanza 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe y’Amagaju n’iya APR FC kuri uyu wa 26 Kamena 2017, APR FC ntiyorohewe n’Amagaju aho ibashije kunganya nayo igitego 1-1 mu buryo bugoranye.
Ku mukino usoza Shampiona ya Handball mu Rwanda, APR itsinze Police ibitego 37 kuri 28 mu mukino wabereye kuri Maison des Jeunes Kimisagara
Muri Shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare, Gasore Hategeka usigaye ukinira ikipe ya Nyabihu atsinze Valens Ndayisenga ku murongo usoza yegukana Shampiona y’igihugu
Mu mujyi wa Huye na Gisagara hagiye kubera irushanwa ryo Kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Semianire Virgo Fidelis Karubanda, akaba yarazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Mu mpera z’iki Cyumweru haraza gusozwa Shampiona ya Basketball hatangwa ibihembo kuri REG (Abagabo) na APR (Abagore) zegukanye ibikombe bya Shampiona 2016/2017
Ikipe y’Amagaju ikoze mateka yo kugera muri 1/2 bwa mbere mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro, Amagaju asezereye AS Kigali, APR nayo isezerera Bugesera.
Itsinda rishinzwe kugenzura imirimo yo kubaka ibibuga mu turere ku bufatanye na Maroc baratangira gusura uturere kuri uyu wa gatatu.
Mu mukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinze Police Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kicukiro
Abakinnyi bakomoka muri Congo nibo bihariye mu irushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu babarizwaga mu mukino wa Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Kuri uyu wa Gatanu abakozi b’umuryango wa JHPIEGO baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Twinya, Akagali ka Murambi, Umurenge wa Gikomero ho mu karere ka Gasabo, inka zifite agaciro ka Milioni 1, 200 Frws
Nk’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka by’umwihariko hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, no muri Siporo u Rwanda ruri gutera intambwe yo guhanga no kuvugurura ibikorwa remezo bya SIporo
Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports uzwi nka Sefu yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Rayon Sports ihita isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka isaga 53 yari imaze mu cyiciro cya mbere
Abatuye i Nyamata bagiye kureba bwa mbere isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya cyenda mu Gushyingo 2017, rikazaba rigizwe na kirometero 819.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru "Amavubi" yageze i Kigali nyuma yo gutsindwa mu minota ya nyuma n’ikipe ya Centrafurika.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi atsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 19 bazavamo 18 bazerekeza muri Centrafurika
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda haberaga imikino yo kwibuka, imikino yanitabiriwe n’amakipe aturutse hanze y’u Rwanda.
Ikipe ya Police y’u Rwanda mu bagabo, n’iya Police ya Uganda mu bagore ni zo zegukanye ibikombe byo kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994