Abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph na Ndayisenga Valens barahaguruka muri iri joro berekeza muri Gabon mu irushanwa La Tropicale Amissa Bongo
Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere
Amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, agiye guhatanira igikombe cy’intwari kizatangira tariki 23/01/2018
Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yatangaje ko atifuza gutakaza Mugisha Gilbert washoboraga gutizwa Amagaju kugira ngo babone Shabban Hussein Tchabalala
Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bari mu kiruhuko, imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo abanyamahanga batanu
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda rigiye gushyiraho Komite nshya, nk’uko byemejwe mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wo gutegura CHAN, Amavubi yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru
Umukino wa gicuti waberaga i Tunis hagati ya Sudani n’Amavubi, urahagaritswe nyuma yo gushyamirana mu kibuga kwakuruwe n’abakinnyi ba Sudani
Jeannot Witakenge wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports, agiye kuba umutoza muri Rayon Sports, akaba ashobora gutangira akazi kuri uyu wa mbere
Mu gikombe cyahariwe kwizihiza umunsi w’intwari, Rayon Sports izatangira ikina na Police Fc, mu gihe APR izakina na AS Kigali
U Rwanda rugiye kwakira Shampiona y’Afurika mu mu mukino w’amagare, ikazaba hagati y’itariki 13 na 18 Gashyantare 2018.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azajyana muri CHAN, aho havuyemo batatu bakinnye CECAFA hakiyongeramo abandi batatu
Umwaka wa 2017 wabaye umwaka w’ibyishimo mu mikino imwe, uza no kuba uw’akababaro kuri benshi babuze abo bakundaga binyuze muri Siporo
Ku kibuga cyayo, Gicumbi yanyagiwe n’Amagaju, umutoza wayo avuga ko abakinnyi bakinnye nta bushake kubera gutekereza umushahara.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa, Madamu Rwemarika Felicitee yaraye atangaje imigabo n’imigambi ye yiganjemo impinduka mu isura y’umupira w’amaguru
Mu bihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza mu mukino w’amagare muri Afurika, Areruya Joseph aje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Luis Mentjes.
Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, As Kigali na Kiyovu zinganyije 2-2 mu gihe zarwaniraga kuyobora urutonde rwa Shampiona
Rutahizamu wahoze akinira Amavubi n’andi makiep atandukanye hano mu Rwanda, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Shampiona y’umupira w’amaguru muri Kenya
Ikipe ya Rayon Sports bitayoroheye ibashije gukura amanota atatu i Nyamagabe, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0
Gakwaya Claude utitabiriye Rallye des Milles Collines 2017 yabereye i Nyamata, yarangije Shampiona y’u Rwanda ari we uri imbere kuko ntawabashije gushyikira amanota yari afite
Mu mukino waraye ubereye kuri Stade ya Kicukiro, Rayon Sports yaraye ihaye ibyishimo abafana bayo nyuma yo gutsinda Police Fc igitego 1-0
Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo, amakipe y’u Rwanda yatomboye amakipe yoroshye mu gihe afite akazi gakomeye mu cyiciro kizakurikiraho
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye Machakos kuri Kenyatta Stadium, Amavubi y’u Rwanda yatsinze Tanzania ibitego 2-1 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri 1/2
Mu mukino Amavubi yari yiteze ko yagarura icyizere cyo kugera muri ½, anganyije na Libya ubusa ku busa, bituma kugira ngo Amavubi akomeze bizasaba imibare igoranye cyane
Abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Kapiteni wabo Bakame, biteguye kwitwara neza nyuma y’aho umutoza Antoine Hey ateganya kubazamo ikipe ya mbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe umukino wa kabiri muri CECAFA, aho itsinzwe ibitego 3-1 na Zanzibar kuri Kenyatta Stadium y’i Machakos.
Mu mukino ufungura amarushanwa ya CECAFA ari kubera muri Kenya, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Bokungu Stadium mu gace ka Kakamega
Ikipe ikomeje kwitwara neza muri Cote d’Ivoire, aho itsinze ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa WAFA ryo muri Ghana
Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017, akaba abaye Umunyarwanda wa gatatu uyegukanye, nyuma ya Valens Ndayisenga na Jean Bosco Nsengimana.