Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo.
Harabura ukwezi kuzuye ngo Tour du Rwanda 2017 itangire, Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto meza yaranze Tour du Rwanda 2016
Umukinnyi Hadi Janvier wari warasezeye umukino w’amagare, yamaze gusaba imbabazi Ferwacy n’umuyobozi wayo, asaba kugaruka mu ikipe y’igihugu.
Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports aratangaza ko atigeze yongera amasezerano n’iyo kipe, ko ahubwo bamugurije amafaranga yiteguye kwishyura vuba.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara abakinnyi bemerewe gukina Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru uyu mwaka.
Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe Shampiona y’icyiciro cya mbere mu bagore, aho AS Kigali yatsinze ku mukino usoza ES Mutunda ibitego 4-0.
Ikipe ya APR Fc na Kiyovu Sports zamaze kumvikana ku mukinnyi Twizerimana Martin Fabrice wari waragiye muri APR Fc mu buryo Kiyovu ivuga ko butari bwemewe.
Irushanwa ryitwa "Ndi Umunyarwanda" ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017,bimaze gutangazwa ko ryasubitswe.
Ikipe ya APR Handball Club ikomeje imyiteguro yo kwerekeza muri Tunisia mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa Handball.
Ikipe ya APR y’abakobwa, na Patriots y’abagabo zatsinze imikino y’umunsi wa kabiri mu irushanwa rya zone 5 muri Basket riri kubera muri Uganda
Nyuma y’aho ayo makipe ahuye inshuro ebyiri mu byumweru bibiri bishize, APR na Rayon Sports zishobora kongera gukina kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017.
Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR Fc yatsinze Sunrise ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze APR Fc ibitego 2-0, byari ibyishimo ku bafana, abakinnyi n’abatoza.
Bimwe mu bidasanzwe bihurira ku mubare 27, ari yo minota iza gukinwa mbere y’uko umukino wa Rayon Sports na APR Fc uza gusubukurwa
Tumukunde Eugenie w’i Musanze yashinze ishuri ry’umupira ryigisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, gusa ngo aracyafite imbogamizi zo kugera ku ndoto ze
Umutoza Jimmy Mulisa arasaba abafana ba APR Fc kuza kumushyigikira kuri uyu wa Gatatu, aho asanga uruhare rwabo rwanatuma yitwara neza mu minota 27 izabahuza na Rayon Sports.
Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cyitwa Super Cup ugasubikwa kubera ibura ry’umuriro, byemejwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu, ugakomereza aho warugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru u Rwanda rurakira irushanwa rya Taekwondo rizahuza abakinnyi 150 bazaturuka mu bihugu birindwi.
Nyuma yo gusabwa kwakira igikombe cya CECAFA cy’abagore, u Rwanda ntiruremeza ko ruzitabira iri rushanwa mu gihe habura amezi abiri gusa.
Abakobwa bo mu ntara y’i Burasirazuba baratangaza ko biteguye gutera ikirenge mu cya basaza babo bakomoka muri iyi ntara mu mupira w’amaguru
Ikipe y’Isonga yo mu Rwanda yatumiwe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira rizabera muri Côte d’Ivoire mu Gushyingo 2017, aho izahurira n’amakipe akomeye i Burayi
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Sosiyete y’imikino y’amahirwe yitwa Feza Bet izayiha amafaranga asanga Miliyoni 305 Frws mu myaka ine iri imbere
Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na APR i Rubavu washyizwe ku giciro kidasanzwe mu Rwanda.
Mu mukino wasozaga imikino y’Agaciro Championship, rayon Sports yatsinze APR fc igitego 1-0, bituma Rayon Sports ihita yegukana igikombe
Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bo mu Karere ka Muhanga bafite intego zo bazaba abakinnyi b’ibihangange mu Rwanda no hanze.
Mu Karere ka Ruhango abana b’abakobwa barakangurirwa gukura bakunda umupira w’amaguru.
Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa "Agaciro Football Championship" APR Fc yatsinze Police, As Kigali itsinda Rayon Sports mu minota ya nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo rutahizamu ukomoka muri Mali Ismaila Diarra, yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aje gukinira Rayon Sports
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball ibuza amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia