Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’irya Maroc, Gicumbi na Rusizi bagiye kubakirwa Stade guhera mu kwezi kwa Kane uyu mwaka
Mu mukino w’intoki wa Volleyball, ikipe ya REG na Gisagara ni zo zamaze kubona itike yo gukina umukino mu gikombe cy’intwari uzaba kuri uyu wa Gatatu, mu gihe Basketball bakiri mu mikino ibanza
Nyuma y’iminsi byari bimaze bivugwa, ubu umutoza Antoine Hey yamaze kwemezwa nk’umutoza wa Syria mu gihe cy’umwaka umwe
Abasifuzi bakomoka Uganda na Tanzania ni bo bazasifurira ikipe ya Rayon Sports umukino ubanza n’uwo kwishyura, mu gihe abanya-Ethiopia na Kenya bazasifurira APR Fc
Gahunda ya Shampiona y’u Rwanda yongeye guhindurwa, nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itabashije gukomeza mu marushanwa ya CHAN
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Antoine Hey yatangaje ko yamaze gutandukana n’ikipe y’igihugu Amavubi yatozaga
Amatsinda abiri y’abasifuzi b’abanyarwanda yamaze kwemezwa ko azasifura imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ndetse n’ayatwaye ibikombe by’igihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, irakina umukino wa nyuma wo mu matsinda, aho ikina na Libiya bahatanira umwanya wo kujya muri 1/4
Komite Olempike yakoresheje amahugurwa abahagarariye Siporo mu tureretwose tw’u Rwanda, ibasaba gushyira imbaraga no mu mikino idasaba ingengo y’imari iri hejuru
Mu isiganwa ryari rimaze iminsi ribera muri Gabon, Umunyarwanda Areruya Joseph akoze amateka yo kwegukana iri siganwa rya mbere rikomeye muri Afurika
Igikombe cy’intwari cyatangiye guhatanirwa kuri uyu wa Gatandatu, Police Fc niyo yonyine yabashije kwegukana amanota atatu ku munsi wa mbere
Mu gace kabanziriza aka nyuma mu isiganwa la Tropicale Amissa Bongo, Areruya Joseph aje ku mwanya wa gatatu, ahita yongera ibihe arusha umukurikiye
Nyuma y’agace ka Gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo gasorejwe mu gihugu cya Cameroun, Areruya Joseph abashije kugumana umupira w’Umuhondo, akaba ku rutonde rusange akiri uwa mbere muri iri rushanwa.
Ikipe ya Rayon Sports ngo yiteguye gukina irushanwa ry’intwari ritangira kuri uyu wa Gatandatu, n’ubwo ishobora kutazaba ifite Karekezi werekeje i Burayi
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA rugaragaza uko amakipe akurikirana, ubu u Rwanda rurabarizwa ku mwanya wa 116 ruvuye ku 113
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 mu mukino wakinwe mu mvura
Irushanwa ry’umunsi w’intwari ryari riteganyijwe gutangira tariki 23/01/2018, ryamaze kugarurwa imbere aho ritangirwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko kugeza ubu imaze kwinjiza amafaranga arenga 2,000,000 Frws atangwa n’abafana bishyura ku myitozo
Ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports zateguye imikino ya gicuti igomba gukinwa kuri uyu wa Gatatu, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bashya no kwitegura imikino bafite imbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN wa 2018, maze Djihad Bizimana atoranywa nk’umukinnyi witwaye neza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo gutambagira Grand Stade de Tanger baza gukiniraho na Nigeria
Abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph na Ndayisenga Valens barahaguruka muri iri joro berekeza muri Gabon mu irushanwa La Tropicale Amissa Bongo
Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere
Amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona ishize, agiye guhatanira igikombe cy’intwari kizatangira tariki 23/01/2018
Umutoza Karekezi Olivier wa Rayon Sports yatangaje ko atifuza gutakaza Mugisha Gilbert washoboraga gutizwa Amagaju kugira ngo babone Shabban Hussein Tchabalala
Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bari mu kiruhuko, imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo abanyamahanga batanu
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda rigiye gushyiraho Komite nshya, nk’uko byemejwe mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wo gutegura CHAN, Amavubi yanganyije na Namibia igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru
Umukino wa gicuti waberaga i Tunis hagati ya Sudani n’Amavubi, urahagaritswe nyuma yo gushyamirana mu kibuga kwakuruwe n’abakinnyi ba Sudani