Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije Akarere kunoza imyigishirize y’amasomo y’Icyongereza n’Imibare bakanongeraho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Itsinda ry’Abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) baje mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru. Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean (...)
Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, kuri ubu ikaba igeze kuri 61.25% muri uyu mwaka wa 2022.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida wa Singapore H.E. Halimah Yacob, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Lee Hsien Loong.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye imiryango 1,068 imaze kwimukira mu Mudugudu wa Busanza muri Kicukiro iturutse mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kureba uko babayeho.
Kuva ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, bimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuziranenge ku Isi (ISO), biteraniye i Kigali mu nama yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge, cyane cyane areba ibikorwa by’ubwoko bwisubiramo.
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.
Iyo havuzwe abasirikare b’umubiri cyangwa ubudahangarwa bivuze insoro zera (globules blancs/white blood cells), arizo zifasha umubiri guhangana n’indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobe.
Ukraine yatangaje ko imva z’abantu basaga 400 zabonetse mu Mujyi wa Izyum nyuma y’iminsi mike wambuwe ingabo z’u Burusiya. Izo mva ziriho imisaraba ikoze mu mbaho; imyinshi muri yo iriho nimero ikaba yaratahuwe mu ishyamba riri inyuma y’uyu mujyi n’ingabo za Ukraine.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango w’irahizwa rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço uherutse gutsinda amatora, ugiye kuyobora Angola muri manda ya kabiri, umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.
Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo ‘Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa ‘hypotension.’
Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.
Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine ku cyambu cya Odessa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 1 Kanama, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yasinyiwe iStanbul hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.
Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yageze muri Irani ku wa kabiri, mu ruzinduko rubaye urwa kabiri akoreye muri icyo gihugu kuva atangije intambara muri Ukraine, muri Gashyantare uyu mwaka.
Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge, cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba umwana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi.
Igihugu cya Zimbabwe kirimo gusaba uburenganzira bwo kugurisha amahembe y’inzovu gifite mu bubiko bwacyo, afite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadolari ya Amerika.
Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko azahagarika kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol muri Ukraine, ari uko ingabo z’icyo gihugu zishyize intwaro hasi.
Umuryango mpuzamahanga utanga ubufasha (OXFAMI, watangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 28 muri Afurika y’Iburasirazuba, bashobora kugarizwa n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, kubera izamuka ry’ibiciro riturutse ku ntambara yo muri Ukraine, hamwe n’ibura ry’imvura muri uku kwezi kwa Werurwe.
Soumeylou Boubèye Maïga wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Mali, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, aguye muri gereza i Bamako, nyuma y’igihe gito umuryango we usabye ko yakwitabwaho akavurwa adafunze.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Leta y’Inzibacyuho iyobowe n’Igisirikare muri Mali, yategetse ko ibiganiro by’ibitangazamakuru by’u Bufaransa, ari byo France 24 na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bihagarikwa.
Umubiri w’umuntu urega amarangamutima ye ukayashyira ahagaragara, binyuze mu bintu akoresha ibice by’umubiri bitandukanye (gestes), ndetse hari n’umugani w’umunyarwanda ubivuga neza uti: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yatangaje ko intambara irimo kubera muri Ukraine yashojweho n’u Burusiya, ishobora guteza inzara ikomeye mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
Ni uburwayi bukunze gufata urwara rw’igikumwe mbere y’uko bwadukira izindi, cyaba icyo ku birenge cyangwa intoki. Akenshi bukunze gufata inzara z’ibirenge.
Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku isi, hagafatwa ingamba zo kugikumira zirimo no guca umuco wo guhoberana, byakorwaga hagati y’abantu badaherukana, nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi n’urukundo bafitanye.
Itegeko ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho muri Burukina Faso, Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba kuri uyu wa kabiri tariki 01 werurwe 2022, ryemeje ko izamara ku butegetsi amezi 36 (imyaka 3) mbere y’uko amatora aba.
Nyuma y’imyaka myinshi abagore n’abakobwa bo muri Arabia Sawudite batemerewe kujya mu mirimo imwe n’imwe, icyo gihugu gitsimbaraye ku muco wacyo, ubu noneho cyabemereye gukora imirimo ubusanzwe yari igenewe abagabo.