Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gukura Ingabo zabwo muri icyo gihugu bidatinze, kandi icyo gikorwa kigahagarikirwa n’abategetsi ba Mali.
Ku kibuga cy’indege cya Zanzibar hatangijwe uburyo bushya bwo gusuzuma Covid-19, aho abagenzi bose bashyikira kuri iki kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Abeid Amani Karume, basuzumwa iyo virusi hifashishijwe scanner, aho gukoresha uburyo busanzwe bumenyerewe bwa Rapid test cyangwa PCR.
Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinure ku nda bigatuma bagira mu nda hanini (nyakubahwa), bakwambara ntibaberwe, ndetse bamwe bikabatera ipfunwe.
Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yakuyeho gahunda yo guhagarika ingendo za nijoro yari yarashyizweho mu kwezi k’Ukuboza 2020, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.
Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni indwara ifata umuntu bucece ikagera ubwo imuzahaza atabimenye. Mu yandi magambo ni indwara yica bucece kuko nta kimenyetso cyihariye igaragaza.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Burkina Faso kuri uyu wa kabiri tariki 08 gashyantare 2022, rwasabiye igifungo cy’imyaka 30 uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Blaise Compaoré.
Ijambo ‘stress’ ritarabonerwa ijambo ry’ikinyarwanda rikwiriye, ryabaye gikwira mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi. Stress twakwita umuhangayiko cyangwa umujagararao, abantu bahura na yo haba mu kazi, mu bakozi no mu bakoresha, mu rugo, ku ishuri n’ahandi mu buzima butandukanye.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’Ingabo zidasanzwe za Amerika, aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.
Abakobwa babyariye iwabo muri Tanzania basubiye mu ishuri n’abana babo, nyuma y’aho hashyizweho itegeko rishya risimbura iryari risanzwe, ryabuzaga abakobwa batwaye inda zitifujwe gukomeza kwiga.
Umuntu umwe ushinjwa kwica umwana ufite ubumuga bw’uruhu rwera w’imyaka ine hamwe n’abamotari batatu batawe muri yombi muri komine Kigamba mu Ntara ya Cankuzo.
Leta ya Mali yafashe icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w’u Bufaransa i Bamako, bitarenze amasaha 72, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2022.
Iyi ni vitamine ikorwa mu buryo butandukanye n’ubw’izindi zikorwamo, kuko itunganywa n’uruhu ubwarwo rwifashishije imirasire y’izuba.
Vinaigre de cidre de pomme ni ubwoko bwihariye bwa vinaigre, butandukanye n’ubusanzwe, kuko isanzwe ikorwa muri alukoro nyuma yo gutunganywa igahinduka acetic acid, mu gihe vinaigre de cidre ( apple cider vinegar) yo nkuko izina ribigaragaza, ikorwa mu mbuto za pomme.
Uko imyaka igenda itambuka ni ko ibiro by’umuntu bigenda byiyongera, hanyuma n’umubyimba we ugahinduka. Ibi bamwe babifata nk’ihame, bakibwira ko ntacyo babihinduraho.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu 1990 buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ibijyanye n’ubumenyi bw’umutima (ACC), bugaragaza ko kunywa igice cy’ikiyiko kinini cy’amavuta ya Elayo (huile d’olive/Olive oil) buri munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara z’umutima, Kanseri (cancer), ndetse n’indwara zifata (...)
Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere, kandi ikaba n’urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko, byaba byiza ibaye imwe bita inyarwanda.
Indwara y’ibibembe n’ubwo abenshi bayizi nk’indwara y’uruhu, ariko ibarwa mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero kuko ni ho udukoko twanduza umurwayi duca.
Umusore witwa Ganza Bertin w’imyaka 27 hamwe na bagenzi be babiri, bakoze urugendo rw’iminsi ine rungana n’ibirometero 148 mu rwego rwa siporo n’ubukerarugendo, barutangiriye i Kigali ku Giti cy’inyoni barusoreza mu mujyi wa Rubavu.
Nyuma y’ijoro riba ryaranzwe no kunywa umuntu agasinda, abyuka arwaye isindwe cyangwa se ibyo bita hang over/Gueule de bois, bityo akameneka umutwe ku buryo hari abahitamo kunywa ibinini mu kwivura.
Kenshi usanga abantu bamwe iyo barimo kunywa ibisembuye, cyane cyane byo mu bwoko bwa likeri (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga, bakunze kuvangamo Coca-Cola.
Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka nyinshi harimo n’umwuka w’ubwoba ndetse n’ihungabana ku bana, ingimbi n’abangavu, bituma kuri bamwe na nyuma batiga neza amanita bagiraga aragabanuka.
Icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka ibiri cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, cyagize ingaruka zitandukanye mu byiciro byose by’abantu, ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Amateka avuga ko ibihumyo biribwa bifite inkomoko muri Chili, mu myaka 13.000 ishize. Akomeza agaragaza kandi ko igerageza ryabyo ryakorewe mu Bushinwa, hakaba hashize imyaka hagati ya 6000 na 7000. Ibindi bihugu amateka yabyo agaragaza ko abaturage babyo bamaze imyaka myinshi bazi ibihumyo ni Mexique na Turquie.
Imibare y’abafite umubyibuho ukabije ikomeje kuzamuka ku rwego rw’isi muri rusange, hatitawe ku rwego rw’ubukene cyangwa ubukire.
Amwe mu mafunguro cyangwa ibinyobwa si byiza kubifata nijoro mu gihe umuntu ari hafi kuryama, kuko bishobora kumubuza gusinzira cyangwa akarara nabi bityo akabyukana umunaniro.
Indwara zibasira imitekerereze ya muntu ni ibyo twakwita mu ndimi z’amahanga “Personality disorders/Troubles de la personnalité”. Personnalité ni igice kigenga imitekerereze y’umuntu, amarangamutima, uko afata ibyemezo, imyitwarire, imikorere n’imibanire ye n’abandi.
Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.
Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.