Abayobozi muri Senegal ku tariki 06 Nzeri 2020 batangije gahunda y’ubutabazi bwihuse hagamijwe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.
Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika abe, ibitabo byandikwa kuri Donald Trump bikomeje kwiyongera.
Ubwo Covid-19 yageraga muri Kenya yagendanye no kwiyongera gukomeye kw’imibare y’abasambanyijwe. Amakuru atangwa na Leta ya Kenya avuga ko ukwezi kumwe gusa nyuma y’uko Covid-19 ihagera, habarurwaga abakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa biyongereyeho 42%.
Perezida wa Liban Michel Aoun yasobanuye impamvu yo guhindura imikorere ya politiki muri iki gihugu anatangaza ishyirwaho rya Guverinoma idashingiye ku iyobokamana. Ibi byabaye mbere y’umunsi umwe ngo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron agirire uruzinduko muri icyo gihugu.
Mu byumweru bishize Iran yari mu bukangurambaga yise #Metoo. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubuhamya bw’abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa ryo ku gitsina bukomeje kwiyongera, buhamagarira polisi guta muri yombi usambanya abagore n’abakobwa.
Muri Afurika y’Epfo hatangijwe ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid-19, hagamijwe kureba niba urukingo rwagaragaje ko rufite umumaro mu bindi bihugu nk’ibyo ku mugabane w’Uburayi, ruzawugira no mu Banyafurika.
Ikigo gishinzwe imiti cya Amerika (FDA) cyemeje ko gihe bibaye ngombwa kuramira umurwayi mu buryo bwihutirwa gusa hakoreshwa Plasma mu kuvura abarwaye covid-19.
Palau, ikirwa kigoswe n’inyanja ya Pasifika y’ubururu butsitse, ni kimwe mu bihugu 10 ku isi bitaravugwamo uwanduye Covid-19, hakaba ari n’ahantu hagendwaga cyane na ba mukerarugendo.
Mu gihe amahanga arimo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsimu gihugu cya Mali, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye i Bamako bagaragaza ibyishimo byabo.
Uko icyorezo cya Covid-19 kigenda cyibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa na cyo kurusha ab’igitsina gore.
Urukingo rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘US-based biotechnology company’ (Novavax), rurimo kugeragezwa mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Witwatersrand.
Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemeje itegeko rishya rirengera umwirondoro w’abagore bashyira ahagaragara ubuhamya bwabo ku ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwa.
Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Jean Castex yayoboye umuhango wo kwakira imirambo y’abafaransa batandatu bishwe ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu Ntara ya Kouré.
Ubusanzwe kwipfundika kw’amaraso (blood clots/caillots sanguins), ngo si ikibazo ku buzima bw’umuntu kuko hari igihe biba ingenzi, nk’iyo umuntu yakomeretse, kuko bituma amaraso avura, bityo bikagabanya kuva kw’igikomere, ntihabeho gutakaza amaraso cyangwa agashira (hemoragie).
Urukiko rwa kiyisilamu mu Ntara ya Kano, mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu umuririmbyi Yahaya Aminu Sharif, ashinjwa gutesha agaciro intumwa y’Imana.
Amakuru dukesha urubuga rwa interineti www.doctissiomo.fr avuga ko indwara y’igituntu yamenyekanye mu kinyejana cya 19, icyakora amateka yo akagaragaza ko yabayeho mbere y’ivuka rya Yezu (Yesu).
Abantu benshi bakunze gutaka indwara y’igifu, nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa internet www.doctissimo.fr abivuga, umuntu 1/10 arwara ulcere inshuro imwe mu buzima bwe.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko mu gihe bigaragara ko abantu benshi bashobora gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba bishobora gutuma haba ubujura bw’amajwi n’inenge, ku buryo ibyazava mu matora byazaba bitizewe, ari yo mpamvu asaba ko aya (...)
Urukiko rwo mu Misiri rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri abakobwa batanu bakurikirwa cyane kuri TikTok kubera gushyiraho amashusho ateye isoni.
Nkuko umuntu wese agira ubwoko bw’amaraso (A, B, AB na O) ni na ko umuntu wese agira imiterere y’amarso bita RESUS, igaragazwa n’akamenyetso ko guteranya (+) cyangwa ako gukuramo (-).
Abantu hirya no hino ku isi bari guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu buryo butandukanye, ariko muri Indonesia hatangijwe uburyo budasanzwe.
Umuryango w’Abibumbye ONU uratangaza ko ingamba zo guhangana na Covid-19 zibangamiye gahunda yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH-Sida), ku buryo hari impungenge ko mu minsi iri imbere impfu zituruka kuri Sida zizikuba kabiri.
Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu (Caractères), hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa (...)
Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.
Ku wa 30 Kamena 2020, ku isabukuru ya 60 y’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Umwami Philippe w’u Bubiligi yandikiye Perezida Félix Tshisekedi.
Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, kuri iyi tariki ya 30 Kamena 2020, umunsi RDC yizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 60.
Mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ibindi bihugu bigize isi muri rusange, mu ngamba zorohejwe harimo no gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana ariko umubare w’abitabira iyo mihango ntugomba kurenga abantu 15 mu murenge n’abantu 30 mu rusengero, hubahirizwa (...)
Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eteni Longondo, yatangaje ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu hongeye kwaduka icyorezo cya Ebola.
Umukandida wigenga witwa Dieudonné Nahimana wahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020, arasaba komisiyo y’amatora kwemera ko ayo matora yabayemo inenge.