Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe, yafashe abagabo babiri yasanze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.
Turmeric/Curcuma cyangwa ikinzari, ni ikirungo cy’ifu ikorwa mu mizi y’ikimera gikomoka muri Aziya, kiba gifite ibara ry’umuhondo, kiri mu muryango umwe na tangawizi.
Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu (3) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishe umuvandimwe we amurashe mu buryo bw’impanuka.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umugore ku nshuro ya 42, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangiye gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri mugore yiswe LiftHerUp (Umugore ku ruhembe), hagamijwe kwihutisha (...)
Gutwitira inyuma ya nyababyeyi (Une grossesse extra-utérine/grossesse ectopique), bivugwa iyo igi ry’umugore rigumye aho ryahuriye n’intangangabo, ni ukuvuga mu muyoborantanga, cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo (...)
Ni kenshi usanga igice cy’amaso ubusanzwe kizwiho kuba umweru cyarahinduye ibara, kikiganzamo umutuku aho kuba umweru. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kubitera, ari na zo tugarukaho muri iyi nkuru.
Kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije ntibikunze kuborohera, gusa hano hari amafunguro impuguke zibasaba kureka, bikaba byabafasha kugera ku ntego yabo.
Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakatiye Jean Twagiramungu gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.
Mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abasilibateri muri imwe muri komine zo muri Philippines, bahawe ibihembo bijyanye n’amasaha y’umurengera bakoze, hagamijwe kubereka ko hari umuntu ubakunda.
Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika, burateganya gutangaza aho imyiteguro yabwo igeze yo kohereza ibimodoka by’intambara, chars 30 zo mu bwoko bwa M1 Abrams muri Ukraine.
Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.
Abacuruzi mu masoko amwe n’amwe y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga mu kwitegura uruzinduko rwa Papa Francis, azagirira muri iki gihugu mu mpera z’uku (...)
Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi), kitwa Malassezia furfur.
Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, kuwa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, yafatiye litiro 3120 za mazutu mu rugo rw’umuturage zacuruzwaga mu buryo bwa magendu.
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, baraye bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko indege ya mbere itwara imizigo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka ‘baby boom’ (1946 – 1964), n’ubwo abaturage bacyo badashyigikiye uwo mugambi wo kuzana abantu benshi bavuye mu (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Nyuma y’uko ishinjwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ko ari icyanzu cy’abimukira binjira muri uwo muryango, Serbia yafashe icyemezo cyo gusaba visa Abarundi n’abanya-Tunisia binjira muri icyo gihugu, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.
Padiri mukuru wa Paruwase ya St Michel, Consolateur Innocent, yahaye ababyeyi impanuro zibafasha kurera no gutoza abana, bakazabasha guhangana n’ibibazo abantu bahura nabyo mu buzima.
Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya (...)
Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro.
Ese ni ryari bivugwa ko umugore cyangwa umukobwa afite imihango idasanzwe, cyangwa se myinshi irenze urugero?
Abantu benshi bagiye ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran, kwishimira Elnaz Rekabi ukina umukino wo kurira, wakoze irushanwa muri Korea y’Epfo atambaye igitambaro mu mutwe kizwi nka hijab, bamwita intwari.
Hari abantu badakunda gukora imyitozo ngororangingo, kandi nyamara abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ingirakamaro ku buzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije Akarere kunoza imyigishirize y’amasomo y’Icyongereza n’Imibare bakanongeraho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.