Indwara zibasira imitekerereze ya muntu ni ibyo twakwita mu ndimi z’amahanga “Personality disorders/Troubles de la personnalité”. Personnalité ni igice kigenga imitekerereze y’umuntu, amarangamutima, uko afata ibyemezo, imyitwarire, imikorere n’imibanire ye n’abandi.
Ibihumyo biba mu itsinda ry’ibimera, ariko ntibikora ikizwi nka ‘photosynthèse’ ari na yo mpamvu bitagira ibara ry’icyatsi muri byo, bikagira ibara ry’umweru.
Glossophobie cyangwa se Glossophobia ni ukugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame (mu bantu benshi). Ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 75% by’abatuye isi biyumvamo ubu bwoba bwo kuvugira mu ruhame ariko ku kigero kitari kimwe, nk’uko Wikipedia.org ibisobanura.
Hari ababyeyi usanga bafite ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa se bakagira adahagije, yemwe bikaba byanahera umwana akivuga.
Umugabo wo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya biravugwa ko yaketse ko umugore we yaba amuca inyuma, yigira inama yo kumuca imyanya y’ibanga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga, yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu COMESA yabaye ku nshuro ya 21.
Ubusanzwe amata akoze mu bimera ntamenyerewe cyane cyane mu muryango nyarwanda. Kugeza ubu, usibye amata akomoka ku matungo by’umwihariko ay’inka, afite agaciro kanini haba ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse no mu muco wabo, amaze kumenyekana ariko nabwo adakunzwe na benshi ni amata ya Soya.
Mu nama irimo kubera muri Tanzania ihuje urubyiruka rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika, izwi nka YouLeadAfrica, abayobozi bakuru barimo na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame, baganirije urwo urubyiruko rwayitabiriye.
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko indwara y’umwingo ari ukubyimbirwa kw’imvubura yitwa Thyroide iba mu ijosi. Iyi mvubura ishinzwe gukora imisemburo yitwa thyroxine (tirogisine) igenga imikurire y’umuntu ikanamurinda ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturuka mu mubiri ubwawo.
Isi abantu batuyeho irimo uruhurirane rw’ibibazo byinshi aho usanga umuhangayiko (stress) uterwa n’akazi kiyongeraho izindi nshingano nyinshi byarasimbuye burundu ibikorwa by’imyidagaduro byagafashije abantu kuruhuka.
Camomille (Kamomiye), izwi cyane nk’icyayi kinyobwa mbere yo kuryama kubera akamaro kayo mu bijyanye no guhashya stress no gutuma umuntu abona ibitotsi.
Imibare igaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abantu bangana n’abazize intambara zose ibihugu byarwanye hagati yabyo ku isi kuva mu 1950. Mu myaka ibiri imaze iyogoza isi, virusi ya Corona imaze guhitana abantu barenga miliyoni eshanu.
1. Andropause ni iki? Andropause ni uruhurirane rw’ibimenyetso bigaragara mu buzima bw’umugabo bitewe n’igabanuka ry’ikorwa ry’umusemburo wa kigabo witwa ‘testosterone’, hamwe n’indi misemburo ifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere (hormones sexuelles) ku bagabo.
Hari abantu bibwira ko siporo zagenewe abakuze gusa nyamara hari n’izagenewe abana hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan, ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, yunamiye ndetse anashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga 250.000 baharuhukiyemo.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese. Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:
Kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa, ni isuku yaba ku bagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha hakaba hanabira ibyuya, bityo bikaba byateza impumuro mbi, bikarushaho kuba bibi ku bagore mu gihe cy’imihango.
Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.
Ibisazi by’imbwa ni indwara ikomeye iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’umuntu cyangwa izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye.
Bagosora Théoneste, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba n’uwahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse), byatangajwe ko yapfuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021.
Iyo umuntu yihagarika neza cyangwa nabi, akituma neza cyangwa nabi, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku buzima.
Ibihaha kimwe n’umutima, ni ingingo z’umubiri zikora ubutaruhuka kabone n’ubwo umuntu yaba asinziriye, ndetse iyo bihagaze gukora habaho urupfu.
Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka CEDEAO/ECOWAS bateraniye mu nama idasanzwe biga ku kibazo cya kudeta yari imaze amasaha 72 yahiritse Perezida Alpha Condé wa Guinea maze bafatira ibihano abayikoze.
Tofu ni iki? Tofu cyangwa se inyama za soya (Bamwe bita fromage de soja) ni ikiribwa gifite inkomoko mu Bushinwa, kiboneka mu bikatsi bya soya nyuma yo gukamurwamo amata.
Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira ikintu runaka biba hafi ku bagore bose batwite. Bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi ari byo bita gutwarira, hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kurya ibitaka cyangwa umukungugu.
Abantu basaga 200, batwawe n’indege ya gisirikare y’Abafaransa, barimo Abanya Afghanistani n’Abafaransa 25, bageze ku kibuga cy’indege cya Roissy Charles-de-Gaulle ku wa Gatatu tariki 18 Kanama.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko ku wa kabiri tariki 17 Kana 2021, muri Côte d’Ivoire habonetse umurwayi wa kabiri wa Ebola hamwe n’abantu icyenda bahuye na we, nyuma y’uko hagaragaye umuntu wa mbere wemejwe ko afite Ebola mu mpera z’icyumweru gishize i Abidjan.
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.