Pierre Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi, yatangaje ko amatora yo gushaka umusimbura yo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 yari afite umwihariko.
Abantu 33 barishwe abandi benshi baburirwa irengero hagati y’itariki ya 11 n’iya 17 Gicurasi 2020, mu bitero bitandukanye bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF mu duce tw’insisiro tw’Umujyi wa Beni, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nka Kokola, Ntoma, Kalya na Eringeti.
Police yo muri Kenya yataye muri yombi umwana w’imyaka 14 akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru rwabereye mu murwa mukuru Nairobi, nyuma y’uko amashusho yafashwe na Camera zifashishwa mu bijyanye no gucunga umutekano, yasuzumwe akagaraza uyu mwana, nkuko byatangajwe na Polisi ya Kenya ku itariki ya 11 Gicurasi (...)
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 8 Mata 2020, rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020.
Mu gihugu cy’u Bushinwa gifatwa nk’ahatangiriye icyorezo cya Covid-19, hadutse imodoka ntoya zitwara abagenzi zitagira umushoferi kubera impungenge zo kugenda mu modoka rusange.
Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru kigenga cyitwa IWACU, bagejejwe imbere y’urukiko ku wa gatatu tariki 06 Gicurasi 2020 nyuma y’amezi agera kuri atandatu bari bamaze bari muri gereza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryahamagariye ibihugu by’Afurika kutirara ngo bikureho ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kabone nubwo bimwe na bimwe biri mu ntangiriro zo gukuraho gahunda ya #GumaMuRugo.
Ifoto yashyizwe kuri Twitter y’umugabo uhetse umwana w’amezi 10 mu mugongo, mu gihe yitabiraga n’inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (video-conference) , yabanje kugaragara nk’aho nyirayo yashatse kunezeza abantu muri ibi bihe bari mu ngo kubera Coronavirus.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, Umuryango Human Rights Watch watangaje ko ufite amakenga ko amatora atazaba mu mudendezo, aho uvuga ko iki gihugu kirimo itoteza n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yagaragaje impamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma mu rugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira (...)
Tariki 22 Mata, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi abantu batuyeho. Ubu urizihizwa ku nshuro ya 50 nubwo ibikorwa bisanzwe biwukorwaho byinshi bitabaye nk’uko bisanzwe kuko isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima no kurwanya SIDA ku wa kabiri tariki 21 Mata 2020 mu Burundi, rivuga ko abo bantu batanu bari mu bantu 198 bahuye n’abandi batanu basuzumwemo Coronavirus.
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Ubushakashatsi bwasohowe kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 n’urugaga mpuzamahanga rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga (FIFPRO), bwerekana ko nibura umukinnyi umwe mu bakinnyi icumi, agaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), nyuma y’aho amarushanwa ahagarikiwe kubera kwirinda ikwirakwira (...)
Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI, yatangaje ko idashobora gutegura amatora ku Barundi baba mu mahanga kubera icyorezo cya coronavirus.
Umujyi wa Yerusalemu muri Israel urafunze hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihe hari hategerejwe iminsi mikuru ngarukamwaka yabaga mu kwezi kwa kane.
Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Tchad yemerewe n’ubutabera gusohoka muri gereza by’agateganyo.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 5 Mata 2020, abigaragambya bashenye inyubako isuzumirwamo abarwayi ba covidd-19 mu gace kitwa « Toits rouge » gaherereye muri mujyi wa Abidjan.
Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu barenga 160 ivuga ko barenze ku mategeko y’umukwabu y’uko nta kuva mu ngo kuva mu rukerera kugeza nimugoroba.
Icyorezo COVID-19 cyugarije isi guhera mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019 gikomeje guhitana abantu ku isi ndetse n’umubare w’abacyandura ugenda winyongera mu bihugu bitandukanye.
Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika
COVID-19 (Coronavirus Disease) ni indwara ahanini yibasira imyanya y’ubuhumekero iterwa na virusi izwi nka SARS-CoV-2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2).
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
Tetanos (Agakwega) ni indwara isa n’iyibagiranye mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2004 u Rwanda rwahawe icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS), kigaragaza ko rudafite ibipimo biri hejuru bya tetanos.
Ikinyamakuru Comores-Infos kiravuga ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, Comores n’u Bushinwa, ari wo watumye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores, yakira ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza abategetsi b’igihugu cye, ndetse anahabwa ubutumwa bugaragaza ugushyira hamwe kw’abaturage b’ibihugu byombi.
Testosterone ni umusemburo w’ibanze ku bagabo, ari na wo utuma bagira imiterere y’umubiri ibaranga. Nubwo ari umusemburo wa kigabo, n’abagore barawugira ariko ku rugero ruto cyane.
Ku wa gatatu tariki 29 Mutarama 2020, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurwanya ubukene. Ni gahunda u Rwanda rufatanyijemo n’Umuryango w’Abibumbye, ishami ry’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020, Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe agamije kubungabunga umutekano wo ku mipaka.
Ese waba uzi uko bigenda iyo umuntu anyweye inzoga? Ese umubiri ugenzura ute uko inzoga ikoreshwa iyo igeze mu mubiri? Ese ingaruka ziba ku munywi w’inzoga mu gihe kirekire ni izihe? Ibisubizo kuri ibi bibazo byose biracyari mu rwijiji ndetse ntibinatuma abantu babasha kumva ingaruka zituruka ku nzoga.