Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), igaragaza ko umubyibuho ukabije mu Banyarwanda bose muri rusange uri ku kigero cya 2.8%. Naho abafite ibiro by’umurengera bakaba 14.3%.
Indwara yo guhekenya/gufatanya amenyo bita ‘Bruxisme’ mu Gifaransa igaragazwa no gufatanya amenyo cyane cyane nijoro, ikaba ikunze kwibasira abana kurusha abakuze.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera ku wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Kigali, hamuritswe uburyo bushya bwifashishwa mu gukurikirana ibikorwa by’inkiko n’imikorere y’abacamanza, bwiswe Judicial Performance and Monitoring System (JPMS). Buje busanga ubwari busanzwe bwafashaga abaturage gutanga no (...)
Mu buryo butandukanye n’ubusanzwe buzwi ku bana bato, gukuka amenyo ku bantu bakuze ntabwo ari icyiciro cy’ubuzima kigomba kubaho byanze bikunze, kuko biva ku ndwara z’amenyo.
Ababyeyi benshi babona abana bamera amenyo ndetse igihe kikagera bakabona arakutse ariko bamwe ntibaba bazi igihe ibyo byombi bibera n’ibyiciro binyuramo.
Abantu bafata ibinure mu buryo butandukanye bitewe n’uko babyumvise babibwiwe n’abandi, cyangwa se bitewe n’amabwiriza bahawe na muganga cyangwa abize iby’imirire ku mpamvu zitandukanye. Hari ukubwira ati “Ibinure ni byiza ku mubiri”, undi ati “Ni bibi cyane bitera indwara”, n’ibindi.
Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kurwaza abana indwara z’amenyo n’izo mu kanwa bitewe no kutamenya ikigero gikwiriye umwana atangiriraho gukorerwa isuku y’amenyo.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umuntu 1/1000 atabona naho 1% akaba abona nabi. Ubumuga bwo kutabona burimo ibyiciro bitewe n’urwego bugezeho. Hari abatabona burundu, ababona gahoro, ababona kure ntibabone hafi n’ababona hafi ntibabone ibiri kure.
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa muri 200.
Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi abasha kumva ko umwana akwiye gutungwa n’amashereka gusa kuva akivuka kugera ku mezi atandatu, ari nayo mpamvu umubyeyi akwiye gusobanukirwa neza uburyo bwo gukama no gusiga amashereka yatunga umwana mu gihe runaka amara batari kumwe.
Anjine ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo zitwa amigdales (soma amigidale) cyangwa tonsils (soma tonsozi), zikaba zigira umumaro wo kurinda umuntu mikorobe zafata imyanya y’ubuhumekero n’uburiro. Iyo izo nyama zifashwe na mikorobe nibyo bita anjine.
Ibishishi ni indwara irangwa n’ibiheri bizamuka mu twenge tw’uruhu bifata mu maso, ku ntugu, mu mugongo ndetse no mu gituza, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu.
Iyo umubyeyi amaze kubyara, usanga ahangayikishijwe no kubona amashereka kugira ngo umwana abashe kubona ibimutunga cyane cyane ko amabwiriza y’ubuzima avuga ko umwana atungwa n’amashereka gusa mu mezi atandatu ya mbere.
Indwara ya trisomie 21 cyangwa se Down Syndrome mu cyongereza, ntirabonerwa izina mu Kinyarwanda.
Mu miryango myinshi, iyo bafite umwana unyara ku buriri arengeje imyaka 5 usanga bamuhoza ku nkenke, bityo umwana nawe bikamutera ipfunwe ndetse bikaba byanamuhungabanya.
Kuzirika inda cyangwa kwambara umukandara ufashe mu nda cyane, bituma inyama zo mu nda zegerana nyuma yo kubyara, n’inda igasa n’isubiranye, ndetse kikaba n’igisubizo mu gufasha umugongo gukomera.
Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.
Muri rusange, kanseri ni indwara ihangayikishije isi kuko ari imwe mu ndwara ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi, aho umuntu umwe mu bantu 10 yicwa na yo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima bw’umubyeyi bwagaragaje ko hari indwara ebyiri zihitana ababyeyi benshi batwite ku isi kurusha izindi.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Gasana Magnus, avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungabana kubera ko rihererekanywa ikiragano ku kindi.
Kanseri y’igitsina cy’abagabo ni indwara itandura yahozeho kuva kera ariko Abanyarwanda ntibayimenya. Iyo urebye ibimenyetso byayo usanga yaba ariyo bitaga Uburagaza. Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira abagabo bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’uko buhagaze mu bihugu (...)
Kenshi abantu bumva ijambo ikinyabibiri, ariko bamwe ntibasobanukirwa niba bibaho cyangwa niba bitabaho.
Sena y’u Rwanda yanenze imwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RAA) cyane cyane mu bijyanye no kwishyuza imisoro.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari, barasaba minisiteri y’igenamigambi gukurikirana ikibazo cya ba diregiteri b’ibigo by’amashuri bafatanya inshingano no kwakira amafaranga ndetse no kuyabika.
Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, buravuga ko bufite ikibazo cy’igihombo baterwa n’abanyamahanga baza kwivuriza ntibishyure ku buryo muri iyi myaka ibiri habarwa miliyoni 400 zitishyuwe.