Umucamanza wo mu rukiko rwa Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, yatesheje agaciro ibirego by’uko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina, wamenyekanye cyane kubera Filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’.
Muri Nigeria, hari ingendo z’indege zasubitswe kubera ko abakozi ba Kompanyi z’indege zitandukanye batangiye imyigaragambyo, basaba ko imishahara yabo yakongerwa.
Bamwe mu biga ubuvuzi (Medical students) muri Kaminuza y’u Rwanda, basaba ko gahunda yo gusabwa gukora mu bitaro bya Leta mu gihe barangije amasomo yabo, nibura ibiri kugeza kuri irindwi bitewe n’icyiciro cy’amasomo barangije, yasubirwamo.
Inzego z’umutekano, zirimo gushakisha umuntu utaramenyekana witwaje intwaro, winjiye aho aho abantu barimo bizihiriza umwaka mushya w’Abashinwa mu Mujyi wa California, yica abantu 10, abandi 10 barakomereka.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Burkina Faso, abanatu 18 bapfuye muri abo 16 ni abakorerabushake bakorana n’igisirikare, bagabweho ibitero bibiri by’ubwiyahuzi mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwonegereza, Rishi Sunak, yaciwe amande na Polisi kuko atambaye umukandara wo mu modoka kandi yari irimo igenda.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuvuzi ndetse n’z’umutekano, abantu bane(4) bapfuye abandi benshi barakomereka, kubera umubyigano ukomeye w’abari baje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya ‘Golfe de soccer’ muri Sitade ya Bassora.
Mu Bwongereza, umukobwa w’imyaka 28 witwa Michelle Felton, aherutse gutegekwa n’urukiko kutazongera kuvugisha umusore bakundanaga witwa Ryan Harley, mu nzira iyo ari yo yose mu mezi 18, ikindi ahanishwa gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro mu mezi 18 nyuma y’uko bigaragaye ko yahozaga uwo musore ku nkeke, aho ngo (...)
Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Gambia, rivuga ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Alieu Badara Joof, yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari amaze igihe gito avurirwa, hakaba hashyizweho icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu hose.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatila, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Merzak Bedjaoui, uhagarariye Algeria mu Rwanda.
Muri Kenya, Polisi irashakisha umufungwa watorotse ibitaro kandi yari yambitswe amapingu, mu rwego rwo kwirinda ko yacika.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza uturere twa Nyanza na Nyamagabe, cyubatswe ku mugezi wa Mwogo, kikaba cyaratwaye miliyoni 204 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibihumbi by’abigaragambya muri Peru, ku wa Kabiri berekeje mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Lima, aho bagiye guhurira n’abandi benshi kugira ngo bashobore kumvikanisha ijwi ryabo nk’uko babivuga, basaba ko Perezida uriho, Dina Boluarte yegura.
Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko intego u Rwanda rwari rwihaye yo kugeza kuri Toni 112.000 z’umusaruro w’amafi buri mwaka, hagamijwe kuzamura imirire myiza no kuzamura ubukungu itashoboye kugerwaho.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngo uzakomeza gushyigikira Ukraine mu ntamabara irimo “igihe cyose byazafata”, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’uwo Muryango.
Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, yavuze ko Ingabo za Leta zashoboye kwirukana abarwanyi ba Al-Shabab mu Mujyi uri ku cyambu cyo ku Nyanja y’u Buhinde. Iyo akaba ari imwe mu ntsinzi zikomeye za Leta ya Somalia, uhereye umwaka ushize ubwo yatangiraga ibitero bikomeye byo guhashya umutwe wa Al-Shabab.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall wa Senegal, kuri uyu wa Mbere yanditse agira ati "Nanone impanuka yishe abantu ku mihanda yacu, mu marembo ya ‘Ngeun Sarr’, ubuzima bw’abantu 19 burahatakarira, abandi 24 barakomereka. Ibyo bivuze ko hagomba gukazwa ingamba zijyanye n’umutekano wo mu muhanda. (...)
Abasaza bo muri sosiyete y’Abamasayi ba Arusha muri Tanzania, ngo bajya batanga ibihano byo gukubitwa inkoni ku bantu bafite ibyo bakoze binyuranyije n’umuco wabo ndetse n’uburere.
I Paris mu Bufaransa, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yasanzwe mu mashini imesa yapfuye, bikaba bikekwa ko yabuze umwuka kuko ngo imashini yari ifunze, umwuka utabona aho unyura.
Umubyeyi wo muri Kenya witwa Margaret Wanjobi, ubu ufite abana babiri, atanga ubuhamya bw’ibibazo yanyuzemo n’umubabaro, byamuteye ndetse n’ibikomere kubera nyirabukwe wamubwiraga amagambo mabi akomeretsa umutima.
Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.
Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.
Mu bikorwa byo guhashya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS), igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyishe abagera kuri 31.
Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.
Rose Christiane Ossouka Raponda, ni we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida muri Gabon, mu gihe uwitwa Alain-Claude Bilie By Nze we yagizwe Minisitiri w’Intebe.
Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Indege yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa ‘Antonov AN-26’ ya Kompanyi yitwa ‘IrAero’ yahagurtse ku kibuga cy’indege cya Irkoutsk muri Yakoutie, igana ahitwa Magadan, itwaye abagenzi 25 n’abapilote n’abandi bakora mu ndege.
Abantu bitwaje intwaro bashimuse abagenzi 32 bari bategereje ‘gari ya moshi’, mu Majyepfo ya Nigeria, muri Leta ya Edo nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyo Leta.
Guverinoma ya Tanzania yohereje itsinda ry’inzobere mu buzima mu turere twa Songwe, Mbeya na Ruvuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya kolera ngo kitinjira mu gihugu, icyo cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’uko muri Malawi ihana imbibi n’utwo turere, icyo cyorezo kimaze kwica abagera kuri 661.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).