MENYA UMWANDITSI

  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye ifungwa rya Zuma

    Nk’uko bitangazwa n’inzego z’iperereza muri Afurika y’Epfo, abantu bagera kuri 45 bo mu Ntara ya KwaZulu-Nat (KZN) na Gauteng ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.



  • Haïti: Guverinoma yasabye USA na LONI kohereza ingabo muri icyo gihugu

    Mu igihe impamvu y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ikiri urujijo, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 Abayobozi bo muri Haiti, basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kubatabara kugira ngo ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birindwe.



  • Meya Geoff Makhubo witabye Imana

    Afurika y’Epfo: Meya w’Umujyi wa Johannesburg yishwe na Covid-19

    Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Geoff Makhubo, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, akaba yarazize Covid-19, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.



  • MINISANTE: Hari impamvu ebyiri zatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi 2021, ryatumye ibihumbi by’Abanye-Congo bahungira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagenda bataha bava mu gihugu cya Uganda, ari impamvu ebyiri zikomeye zazamuye imibare y’abandura Covid-19 mu (…)



  • Haiti: Polisi yarashe abantu bane bakekwaho kwica Perezida Jovenel Moïse

    Perezida Jovenel Moïse yishwe arashwe ejo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Claude Joseph. Perezida Jovenel ngo yari iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we, na we wakomeretse ndetse ubu akaba ari mu bitaro.



  • Zuma yatangiye igifungo cy

    Jacob Zuma yijyanye gutangira igifungo cy’amezi 15 yakatiwe

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 15 muri gereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, yiyemeje kwijyana gutangira igihano nk’uko byatangajwe na ‘Fondation’ imuhagarariye.



  • Ngoma: Umunyeshuri akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura

    Umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 18 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we, icyaha cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki 7 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.



  • OMS yemeje undi muti ufasha abarwayi ba Covid-19 barembye

    Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.



  • Ariel Wayz na Juno Kizigenza

    Ese koko abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz baba bakundana?

    Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.



  •  Britney Spears ari kumwe na Larry Rudolph bagikorana

    Larry Rudolph wari ‘manager’ wa Britney Spears batandukanye nyuma y’imyaka 25

    Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.



  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse umwana mu bitaro n’abakozi babyo

    Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.



  • Bamporiki ashimira umuhanzi Munyanshoza wagize uruhare rukomeye mu buzima bwiza afite

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko umuntu wese agira uwo yubaha mu buzima bwe, na we ngo akaba yubaha Munyanshoza Dieudonné, uzwi cyane nka Mibirizi, kuko ngo Munyanshoza yagize uruhare rukomeye mu kuba Bamporiki ageze aho ari ubu.



  • Kwibohora 27: Umudugudu w’icyitegererezo watashywe muri Musanze usobanuye icyizere

    Uwo mudugudu w’ikitegererezo uherereye mu Mudugudu wa Nyejoro, mu Murenge wa Kinigi, ukaba waratashywe ku mugaragaro ejo tariki ya 4 Nyakanga 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwibohora.



  • Mu Buyapani abantu babiri bahitanywe n’inkangu, abandi 20 baburirwa irengero

    Guverineri w’Intara ya Shizuoka witwa Heita Kawakatsu yabwiye abanyamukuru ko, kubera imvura nyinshi, amazi yinjiye mu butaka buroroha cyane nyuma burariduka. Ibyo ngo byabereye ku musozi uri hejuru y’umugezi wo mu Mujyi wa Atami.



  • Perezida Félix Tshisekedi

    RDC: Perezida Tshisekedi arateganya kwiyamamariza indi manda

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ateganya kwiyamamaza mu matora yo mwaka wa 2023.



  • Bugesera: Bahembye Akagari kitwaye neza mu kubaka ‘Umudugudu utagira icyaha’

    Ubukangurambaga bwo guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuryango utekanye kandi uteye imbere’ bukaba bugamije kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.



  • Bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Bugesera: Abantu 12 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2021, inzego z’ibanze ziri kumwe n’abashinzwe umutekano, bafatiye abantu 12 mu kabari k’uwitwa Kalisa Appolinaire gaherereye mu Kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, gusa ngo barengaga abo kuko abandi bahise birukanka baracika.



  • Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka

    Uganda: Abarashe imodoka ya Gen. Katumba Wamala bafashwe

    Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.



  • Dore impamvu zituma umugore wese utwite yarya ubunyobwa

    Ubunyobwa ni ikiribwa kizwi cyane mu Rwanda kandi usanga gikunzwe n’abatari bacye, kuko hari abakunda ubunyobwa nk’ikirungo mu biryo, kubukoramo isosi/isupu, abandi bakabukunda bukaranze bakabuhekenya cyangwa se bakanabuhekenya ari bubisi, bitewe n’ibyo umuntu yumva bimuryohera, ariko hari n’ababyeyi bavuga ko batinya kurya (…)



  • U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha gukora inkingo

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), ayo masezerano akaba afite agaciro ka Miliyari 3.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo, mu bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko mu ishoramari ryo gutangira gukorera inkingo mu Rwanda.



  • Umutwe wa Leta ya Kisilamu wigambye ibitero by’ubwiyahuzi biheruka kuba i Beni

    Umutwe w’abarwanyi wiyita ‘Etat islamique’ wigambye ibitero by’ibisasu byatewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera z’icyumweru gishize, bikitirirwa abarwanyi b’umutwe wa “Forces Démocratiques Alliées (ADF)”, uwo mutwe ukaba ugira aho uhurira na Etat Islamique, nk’uko bitangazwa (…)



  • Abigaragambya batwitse ibintu bitandukanye birimo n

    Urubyiruko rwo muri Eswatini ruri mu myigaragambyo rushaka Demokarasi

    Ubwami bw’Igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland, bwatangaje ko bwashyizeho umukwabu mu gihe igisirikare cyohereje abasirikare hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahagarike imyigaragambyo y’urubyiruko ruvuga ko rushaka demokarasi.



  • Vancouver

    Canada: Ubushyuhe bukabije bwahitanye abasaga 130

    Hagati y’itariki 25-29 Kamena 2021, abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka Vancouver (Canada), bikavugwa ko bazize ubushyuhe bukabije bwadutse muri icyo gice cy’igihugu cya Canada.



  • RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, rwafashe abajura babiri n’ibyitso byabo, rugaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na Miliyoni magana arindwi na mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana arindwi (…)



  • Mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri risobanura ibyo guhinga urumogi

    U Rwanda rwatoye itegeko rishya rigenga ibijyanye n’ubuhinzi bw’urumogi rugenewe koherezwa mu mahanga, rugakoreshwa mu gukora imiti gusa.



  • Matt Hancock

    U Bwongereza: Minisitiri yagaragaye asoma umugore utari uwe bimuviramo kwegura

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo (…)



  • Mali: Abasirikare batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

    Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.



  • Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

    Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko

    Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.



  • SADC igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambique

    Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.



  • Kabinda Kalimina

    Zambia: Umunyamakuru yahagaritse gusoma amakuru kuri televiziyo, yivugira iby’uko atarahembwa

    Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.



Izindi nkuru: