Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97. Yayoboye Zambia kuva mu mwaka w’1964 kugera 1991.
Mu myaka icumi ishize, umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) wariyongereye ku rugero rwa 215%, kuko umubare wakomeje kuzamuka cyane guhera mu 2006.
Umuntu wigaragambyaga wo mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije wa ‘Greenpeace’ washakaga kugaragaza politiki mbi ya ‘Volkswagen’ ku bijyanye n’ibidukikije, yahanukiye mu kibaga abakinnyi batangiye gukina. Ibyo byabaye ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu mukino wa Euro 2021 wahuzaga u Bufaransa (…)
Karerangabo Antoine ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2018, hafi saa sita z’ijoro bakanguwe n’ibintu biturika, Karerangabo abajije murumuna we baturanye iby’urwo rusaku, amusubiza ko ari imodoka y’Umunyamabanga (…)
Umuforomo wa nijoro wa Diego Maradona ni we wa mbere wageze imbere ya Parike ya Argentine, ahakana icyaha ashinjwa byo kuba yaratereranye umurwayi we (Maradona), akamara igihe kirekire asamba, ahubwo avuga ko we yubahirije amabwiriza yari yahawe yo kutamukangura.
Umukambwe Kenneth Kaunda ubu ufite imyaka 97 y’amavuko, akaba yarigeze kuba Perezida wa Zambia, ubu ari mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka mu Murwa mukuru w’icyo gihugu kubera ikibazo cy’ubuzima, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, umukino wari wahuje ikipe y’igihugu ya Denmark n’iya Finland mu rwego rw’imikino ya EURO 2020, wabayemo impanuka yatumye abenshi mu bawurebye bacikamo igikuba, abandi batangira kurira nyuma y’Umukinnyi Christian Eriksen w’Ikipe y’igihugu ya Denmark yikubise hasi bitunguranye umutima (…)
Raporo nshya yakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko hari abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea, bagize uruhare mu ntambara ya Tigray bari kumwe n’aba Eritrea, ngo bisobanuye ko bagiye mu ntambara y’igihugu cy’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Somalia yo (…)
Mukantabana Rose wabaye Perezida wa mbere w’umugore w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu afite imyaka 59 y’amavuko, akaba yaravukiye mu muryango w’abana 16 (icyo gihe ubuharike bwari bweze), avuka mu cyahoze ari Komine Masango, ubu ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyapfo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abagize Inama njyanama y’ako Karere, batangije ubukangurambaga bwiswe ’Gate roll’, aho abayobozi bahagarara ku bikingi by’amarembo y’ikigo cy’ishuri, mu gihe abanyeshuri binjira cyangwa basohoka mu kigo bakabibutsa kwambara agapfukamunwa neza, kuva ku ishuri kugera mu rugo, no kuva mu rugo (…)
Konkombure (concombre) ni imboga zitamenyerewe cyane mu Rwanda, ariko abantu benshi bagenda bazimenya kuko zirimo kugera ku masoko atandukanye ndetse n’abahinzi cyane cyane abahinga mu bishanga batangiye kwitabira ubuhinzi bwazo, kuko bavuga ko zitanagora cyane kuzihinga. Ariko se izo konkombure zimaze iki ku bazirya, (…)
N’Golo Kante ni umukinnyi ukunzwe cyane kandi urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera uko akina neza ndetse akanagira n’imyitwarire myiza muri bagenzi be bakinana, abamufana bo batangiye no kuvuga ko akwiye guhabwa igihembo cya ‘ballon d’or’ ubundi gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka wose.
Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa (…)
Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.
Beterave ni uruboga rusigaye rugaragara cyane ku masoko hirya no hino mu gihugu. Bamwe bafata beterave nk’ibintu bigenewe gukorwamo imitobe kubera ibara ryayo ryiza rijya gusa n’iritukura rutuma umutobe wavanzwemo beterave uba usa neza cyane.
Icyemezo Facebook yafashe cyo gufunga konti za Donald Trump mu gihe cy’imyaka ibiri cyatangajwe nyuma y’uko inama nkuru ishinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitandatukanye, yanze ko Facebook mbere yari yafunze Konti za Trump kuri Facebook mu gihe kitazwi kuko nta gihe cyari cyatangajwe ko icyo gihano kizarangirira.
Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize. Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo “Hari impamvu pe”, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.
Inkeri abenshi bakundira ko zoroha mu kanwa ndetse zikagira n’isukari iringaniye, zigira ibyiza byinshi bamwe bashobora kuba batazi, bazirya kuko bazikunda gusa.
Mu Buhinde, umugeni yapfiriye kuri ‘Alitari’ mu gihe yari arimo asezerana n’umukunzi we, nyuma ubukwe ntibwahagarara, ahubwo umusore yahise asezerana na murumuna w’uwo mugeni wari umaze kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’ababibonye.
Mu 2012, Mukantoni Donatile utuye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’ Amajyaruguru yatangiye kurwara indwara idasanzwe ku maguru no ku birenge, indwara ngo atari yarigeze arwara kuva mu buto bwe.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) urahamagarira abasirikare gusubira mu bigo bya gisirikare byihutirwa kandi nta yandi mananiza ndetse bagahagarika kwivanga muri politiki y’imiyoborere ya Mali.
Umubyeyi witwa Maria Morgan wo mu Bwongereza araburira abantu, nyuma y’uko apfushije umukobwa we Samantha Jenkins wari ufite imyaka 19, bikaza kugaragara ko yazize kurya shikareti (chewing gum) nyinshi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, abafashamyumvire 30 mu bumwe n’ubwiyunge bo mu Karere ka Bugesera bahawe amagare mashya 30 afite agaciro ka Miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo magare akazabafasha mu ngendo zijyanye n’akazi kabo bityo bakakanoza.
Abakuru b’ibihugu 15 bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bakoze inama idasanzwe yateraniye i Accra muri Ghana kugira ngo bemeranye ku mwanzuro wafatirwa Mali kubera igisirikare cyayo gikoze ‘coup d’etat’ inshuro ebyiri mu mezi icyenda gusa, bityo bafatira baba bakuye icyo gihugu (…)
Mu minsi ishize abantu batandukanye bumvise inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda).
Imitwe yitwaje intwaro igenda itwara abanyeshuri ku mashuri yisumbuye na za Kaminuza, kugira ngo nyuma isabe amafaranga nk’ingurane bityo ibarekure, igenda yiyongera muri Nigeria, ku buryo ubu ngo nko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, abanyeshuri bagera kuri 700 bamaze gutwarwa n’iyo mitwe.
Leigh-Anne Pinnock ubu ngo yayobewe icyo yakora n’icyo yareka kubera kubabazwa cyane no kuba impeta ye yambikwa abakundana ariko batarashakana (bague de fiançailles) yaribwe.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden arashaka, akomeje gushyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo haboneke ibisubizo ku bibazo bijyanye n’inkomoko ya Covid-19.
Ku ya 28 Gicurasi 2021 ni bwo urukiko rwo muri Mali rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje Assimi Goïta, nka Perezida w’inzibacyuho, ibyo bikaba bibaye nyuma y’iminsi mikeya habaye ‘Coup d’État’ ya kabiri yakuyeho ubutegetsi bwa gisivili bufatwa n’abasirikare.