Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rigira inama ababyeyi gukomeza konsa abana babo no mu gihe baba banduye Covid-19, kuko konsa umwana ngo bimurinda kurwaragurika ndetse bikamurinda mu gihe cyose akiri muto.
Freeman Mbowe n’abandi bayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryitwa Chadema, ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 batawe muri yombi, bakaba bahamagajwe ahitwa i Mwanza.
Abayobozi bo muri Madagascar batangaza ko hari abantu benshi barimo “Abanyamahanga n’Abanya-Madagascar” bafashwe bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina.
Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), ku nshuro ya kabiri kirateganya gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro intego ikaba ari ugupima abaturage basaga 100.000, ni igikorwa giteganyijwe ku itariki 23 na 24 Nyakanga 2021.
Nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 iri hejuru, Guverinoma yashyizeho gahunda yo kureba abarwayi bamwe banduye Covid-19 ariko badafite ibimenyetso bikomeye, bakavurirwa mu rugo bakanahakirira, ibizwi nka ‘Home Based Care’.
Umubyeyi utwite witwa Mujawamariya Olive, atanga ubuhamya bw’uko byamugendekeye akimenya ko arwaye Covid-19, ngo bigitangira yumvise afite intege nke, ariko abyitirira kuba ari ibijyanye n’inda, bisanzwe ku bagore batwite.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, abantu babiri barimo uwitwaje icyuma bamugabyeho igitero, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ariko Imana ikinga akaboko ararokoka.
Armin Laschet, wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Angela Merkel ku mwanya wa ‘Chancelier’ w’u Budage, ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 yagize imyitwarire yahise yanduza isura ye, ubwo yafatwaga amashusho arimo atera urwenya aseka n’abandi bantu bari bamwegereye, mu gihe Perezida w’u Budage, Frank-Walter (…)
Umunsi mukuru w’igitambo (EIDIL AD’HA), uteganyijwe ejo tariki 20 Nyakanga 2021, ukaba ari umunsi w’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko n’ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda bukaba bwasobanuye uko uwo munsi uzizihizwa uyu mwaka, bitewe n’uko ari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Muri Kenya ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka mu muhanda, hagati y’Umujyi wa Kisumu na Busia ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 13 bakaba bahasize ubuzima.
Banki ya Kigali (BK) yegukanye igihembo nka Banki nziza kurusha izindi mu Rwanda, mu bihembo bitangwa na “Euromoney Awards for Excellence 2021”.
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, hari kandi no gukunda kuba ahantu hagera umwuka uhagije.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku ngamba nshya zo kurwanya Covid-19 cyabaye ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, Abayobozi bo nzego z’ubuzima, abo muri Minisiteri zitandukanye ndetse na Polisi, bagize ibisobanuro batanga bijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 14 Nyakanga yafatiwemo n’ingamba zo gushyira Umujyi (…)
Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye ku izina rya Ndimbati, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana benshi, kuko ngo bitewe n’uko u Rwanda rwagize amateka akomeye, byatumye hari abana arera atarababyaye, hari n’abandi ngo bamufata nk’umubyeyi wabo, kandi na we akabafata nk’abana be, ku buryo ngo avuze ko afite umubare (…)
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Irene Ingabire Kamanzi, ukoresha izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo.
Matata Ponyo ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta, afungishijwe ijisho guhera ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, urwandiko rwo kumuta muri yombi rwakozwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rukaba rwarasinywe ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 n’Umucamanza mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (…)
Inyandiko isaba ko abantu bahohotera abakinnyi b’umupira w’amaguru bashingiye ku ruhu rwabo, bacibwa burundu ku bibuga by’umupira mu Bwongereza, imaze gusinywa n’abantu basaga 1.000.000 mu masaha make ashize ubukangurambaga butangiye.
Umujyi wa Londres mu Bwongereza n’Amajyepfo y’icyo gihugu hibasiwe n’imyuzure myinshi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’igihugu.
Nk’uko bitangazwa n’inzego z’iperereza muri Afurika y’Epfo, abantu bagera kuri 45 bo mu Ntara ya KwaZulu-Nat (KZN) na Gauteng ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.
Mu igihe impamvu y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ikiri urujijo, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 Abayobozi bo muri Haiti, basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kubatabara kugira ngo ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birindwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Geoff Makhubo, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, akaba yarazize Covid-19, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi 2021, ryatumye ibihumbi by’Abanye-Congo bahungira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagenda bataha bava mu gihugu cya Uganda, ari impamvu ebyiri zikomeye zazamuye imibare y’abandura Covid-19 mu (…)
Perezida Jovenel Moïse yishwe arashwe ejo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Claude Joseph. Perezida Jovenel ngo yari iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we, na we wakomeretse ndetse ubu akaba ari mu bitaro.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 15 muri gereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, yiyemeje kwijyana gutangira igihano nk’uko byatangajwe na ‘Fondation’ imuhagarariye.
Umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 18 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we, icyaha cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki 7 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.
Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.
Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.
Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.
Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.