Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga ‘Chief Justices’ baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community ‘EAC’ ), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu (10-12) yiga ku bibazo bitandukanye biri mu Karere ndetse n’uburyo bwo kwegereza ubutabera abaturage hagamijwe ku bageza ku iterambere (…)
Igisirikare cy’igihugu cya Chad ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba z’umutwe wa FACT urwanya Leta y’icyo gihugu.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yaseheshe Inteko Ishinga Amategeko yari iriho mu gihugu cye, kugira ngo hashyirweho Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’impande zombi zihanganye muri icyo gihugu, nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yo mu 2018.
Hari abantu barya avoka kuko bazikunda gusa, ariko batazi icyo zimara mu buzima bwabo, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitandukanye byagombye gutuma umuntu ayongera ku mafunguro ye, ndetse ababyeyi bakibuka kuzongera ku byo bagaburira abana babo.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko inganda zikora imiti zagombye gukora inkingo za Covid-19 zihagije kuri buri muntu, cyangwa se zikagira neza, zigasangira ubuhanga zikoresha n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.
Abaganga bo muri Canada barimo gukurikirana abarwayi barwaye indwara itaramenyekana neza ariko yibasira ubwonko. Bigitangira ngo abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisa n’iby’indwara idakunze kuboneka cyane muri icyo gihugu ariko na yo yibasira ubwonko yitwa ‘Creutzfeldt-Jakob disease’. Gusa nyuma yo gukurikirana bitonze, (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 5 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye, harimo n’uwo gukomerera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunze nka za ‘Gyms’. Gusa kuri uwo mwanzuro bongeyeho ko Minisitiri ibifite mu nshingano, izatanga amabwiriza arambuye ajyanye n’ibyo izo ‘Gyms’ zisabwa kugira ngo zitangire (…)
Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.
Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).
Intagarasoryo cyangwa inkarishya, zibarirwa mu bwoko bw’intoryi, ariko intaragasoryo zo ziba ari ntoya cyane zingana n’amashaza kandi zikunda kwimeza, iyo akaba ari impamvu bamwe bazita intoryi zo mu gasozi (aubergine sauvage/Turkey berry). Intagarasoryo muri rusange zigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko iyo zimaze kurenza (…)
Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi bw’Inama (…)
Umuganga witwa Dr Aden Mpangile wo mu Ntara ya Mpani muri Tanzania, agira inama ababyeyi ko bakwiye kujya bitwararika cyane, igihe umwana akorora bakihutira kumugeza kwa muganga, kuko ngo hari ibimenyetso by’igituntu abantu bashobora kwitiranya n’iby’izindi ndwara.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivisi vuba kandi neza, yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 si ihanganye nacyo, by’umwihariko avuga uko abantu bifashe muri icyo cyorezo, aho hari (…)
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (…)
Polisi yo mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yafashe uwitwa Anjelina Masumbuko bivugwa ko afite imyaka 17, akaba atuye mu Mudugudu wa mkazi wa Nasarwa- Bugulula Geita, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana muto.
Ubunyobwa bubarirwa mu muryango umwe n’ibihingwa nk’amashaza n’ibishyimbo, n’ubwo ubunyobwa ku rundi ruhande ari ikinyamavuta mu gihe ibyo bindi bitari ibinyamavuta.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021 yakiriye mu biro bye Intumwa y’u Bwongereza ishinzwe Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gukoresha impano bahawe yo kuba ababyeyi n’imbarga bafite, mu bukangurambaga bwo guca akato gahabwa abafite ikibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.
Muri Chad, bamwe bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yahuriwemo n’abantu ibihumbi badashyigikiye Leta y’inzibacyuho yashyizweho n’igisirikare, igashyira umuhungu wa Perezida ku butegetsi nyuma y’uko Perezida Idriss Deby arashwe n’inyeshyamba za ‘FACT’ zirwanya ubutegetsi bwa Chad, bikamuviramo urupfu mu cyumweru gishize.
Igiti cya Moringa kivugwaho ibyiza bitandukanye kuko gikoreshwa mu buryo bwinshi. Hari abarya ibibabi byacyo nk’imboga, abandi bakarya imbuto zacyo nk’umuti, n’ibindi.
Amavuta ya Olive, ni amavuta agenda yinjira mu buzima bw’abantu batandukanye, cyane ko bivugwa ko arinda umuntu kurwara ikirungurira, ariko hari n’abatazi akamaro kayo.
Ku ya 26 Mata 2021, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 57 y’ubumwe bwa Tanzania, Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan yatanze imbabazi ku mfungwa 5,001 zari zarahanishijwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye.
Ubwato bunini bwa gisirikare bwari bwaburiwe irengero ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bwabonetse ku ndiba y’inyanja nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Indonesia zirwanira mu mazi (Chef d’état-major de la marine), Yudo Margono.
U Rwanda rwakiriye miliyoni 30 z’Amadolari rwahawe na Banki y’Isi, ayo mafaranga akaba azashyirw amu bikorewa byo gukomeza gukingira abaturage Covid-19, kuko intego u Rwanda rufite ni ukuba rwamaze gukingira 60% by’abaturage mu 2022.
Perezida Idriss Déby Itno wahoze ayobora Tchad yasezeweho bwa nyuma, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri iki gihe akaba ari na we uyoboye Afurika yunze Ubumwe (Union Africaine), ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Muri Angola abantu bagera kuri 24 bamaze guhitanwa n’imyuzure, mu gihe ingo zigera nibura ku 2,300 zarengewe, muri rusange abantu basaga 11,000 akaba ari bo bamaze kugirwaho ingaruko n’iyo myuzure, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.
Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.