Ku ikusanyirizo rya Cooperative y’aborozi ryitwa ‘Bugesera Milk Collection Center’ riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri iki gihe hahora umurongo w’abantu baje gukamisha, rimwe na rimwe bakayabona ubundi bakayabura bitewe n’uko ngo izuba ryatse umukamo ukaba muke.
Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo (...)
Ikipe ya Bakambwe Sport Club, yo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavutse mu mwaka wa 2007, ubu ikaba ifite abanyamuryango 36, yakira abantu bose bifuza gukora siporo no gusabana, kugeza ku barengeje imyaka 70 y’amavuko.
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irahamagarira abahanzi, amatsinda y’abantu cyangwa ibigo biteza imbere abahanzi, n’inganda ndangamuco (Cultural and creative industry) muri rusange kwiyandikisha, kugira ngo bahabwe ubufasha bubazahura nyuma y’ingaruka bagizweho na Covid-19.
Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (...)
COOJAD ubundi ni impine y’amagambo y’Igifaransa(Cooperative de la Jeunesse pour l’auto-emploi et le developpement),bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ari Koperative y’urubyiruko rugamije kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Hari abantu batandukanye batamenyereye iby’ubuhinzi, bibwira ko imboga zera cyane mu gihe cy’imvura, kuko amazi aba aboneka ari mesnhi bidasaba kuhira.
Ubusanzwe, abunzi bo ku rwego rw’Akagari ari narwo rwa mbere, bakemuraga ibibazo byananiranye gukemuka ku rwego rw’Akagari. Nk’uko bisobanurwa na Niyirora Rashid, umuyobozi w’Akagari ka Nyamata ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuntu ugiranye ikibazo n’undi, kibanza gukemurirwa ku rwego rw’isibo(ingo hagati 15-20) (...)
Maniraho Fabien afite imyaka 32, akomoka mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarimukiye mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2007, aje gushaka ubuzima, ubu atuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata.
Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha amagare.
Tariki 28 Nyakanga buri mwaka, ni umunsi isi yose izirikana indwara y’umwijima ‘world hepatitis day’. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), rikaba rihamagarira za Guverinoma z’ibihugu kwita cyane ku gukumira iyo indwara ku babyeyi no ku bana bakivuka.
Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ariko kikaba cyarafashaga cyane mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, cyane cyane mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirinda abantu guhurira hamwe, ndetse n’ibigo by’amashuri birafunga, ubu bikaba biteganyijwe ko abanyeshuri bazasubira ku ishuri muri Nzeri 2020.
Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bashimiye abantu batandukanye bagira uruhare mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge muri ako Karere.
Guhera mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, yasabye Leta ko hashyirwaho politike yo kwita ku bageze mu zabukuru, ariko ntibyahita bikunda kuko nta masezerano n’amwe yo muri urwo rwego u Rwanda rwari rwarasinye.
Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitanudakanye.
Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga bakina imikino y’intoki, ariko bakina bicaye, (Bugesera Women sitting volleyball na seat ball), yatwaye ibikombe bitandukanye yikurikiranya mu myaka ishize, ku buryo yari yizeye gutwara n’igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko Covid-19 yayikomye mu nkokora.
Hashize amezi arenga ane icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda. Icyo cyorezo cyahungabanije ibintu byinshi ku buzima bw’abatuye isi ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko.
Gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni igitegekerezo cyabayeho hagamijwe kwegera abaturage ku buryo buruseho, kumenya ahantu ndetse no kureba ibibazo abayobozi ku nzego z’ibanze bahura na byo.
Mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera, ku itariki 7 Nyakanga 2020, habayeho ibura ry’abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka hagati y’ine n’itanu.
Minisitiri w’intebe bw’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko igihe kigeze ko abantu babaho ubuzima nk’uko bisanzwe. Yavuze ko ashaka kongera kubona basohoka hanze, kandi bafite icyizero kurushaho.
Mbere yo kuvuga uko umuntu ugona yakwivura mu buryo bw’umwimerere, ni ngombwa ko abantu babanza kumenya icyo kugona bivuze, n’impamvu zibitera.
Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, kuri ubu rukaba rukataje mu kwibohora ubukene, hongerwa n’ibikorwa remezo. Akarere ka Rwamagana na ko ntikasigaye inyuma muri urwo ruhando rw’iterambere. Bimwe mu bikorwa remezo bya vuba ako Karere kishimira byagezweho, ni imihanda ya Kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Rwamagana ndetse (...)
Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya (...)
Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyamata bagabiye uwamugariye ku rugamba mu rwego rwo kumwereka ko bazirikana ubutwari bwe na bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda.
Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.