Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Joe Biden yavuze ko kugeza ubu nta guma mu rugo ikenewe muri Amerika, kuko asanga iyo virusi abantu bashobora kuyirinda mu gihe bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza.
Umuhanzi King James uririmba cyane cyane mu njyana ya RnB yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’, igikorwa cyo kumurika iyo Album ye kikaba giteganyijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021.
Inama yiga ku mikoreshereze ya Interineti mu Rwanda yateraniye i Kigali, yiga uburyo bwo kuvugurura serivisi za Interineti nk’uburyo bufasha rubanda guhorana amakuru y’ibyo bakeneye, ariko no gutekereza uko barinda abana bakoresha Interineti.
Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal ), ryizihije imyaka 30 ribayeho no gukomera ryagize mu guhagarara rigahangana n’ibyaha byakozwe n’ubutegetsi bwariho mu gihe ryavukaga, kandi rikanashobora gukora n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buriho uyu munsi.
Hari ibihugu byafashe umwanzuro wo guheza bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nyuma y’uko hagaragaye virusi ya Covid-19 yihinduranyije yiswe Omicron. Mu Nama y’Inteko rusange ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za Gisivili ku Mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (…)
Umugabo n’umugore we bari baturutse muri Afurika y’Epfo bageze mu Buholandi bashyizwe mu kato muri Hoteli yo muri Amsterdam, nyuma Polisi ibafata bacitse bahunze ako kato bashyizwemo na Guverinoma y’igihugu cy’u Buholandi.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Omicron’.
U Rwanda rwakiriye icyamamare Raimundo Souza Veira de Oliveira, uzwi nka Rai wahoze akinira ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Mu bihugu bya Afurika yo mu Majyepfo haravugwa ubwoko bwa Koronavirusi buzwi nka ‘B.1.1.529’ bushobora kuba bwandura kurusha ubwiswe ‘Delta’ bwahangayikishije isi kuko bwanduraga cyane kandi bukica mu gihe gito.
Umuryango udaharanira inyungu witwa ‘NABU’ wanahawe igihembo mu bijyanye no guteza imbere umuco wo gusoma, watangije uburyo bushya bwongerera abana bo mu Rwanda ubumenyi mu byo gusoma inyandiko kuri Interineti.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020, bwagaragaje ko hari miliyoni z’abantu bafite ibibazo byo kutabona neza, hakaba n’abamaze guhuma biturutse ku mpamvu zitandukanye, nyamara ngo 90% y’impamvu zitera gutakaza ubushobozi bwo kubona neza cyangwa se izitera ubuhumyi ngo ni impamvu zishobora kwirindwa cyangwa se zikaba zavurwa.
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres yasabye ko imirwano ihagarara vuba na bwangu muri Ethiopia nyuma y’uko bivuzwe ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na we yagiye ku rugamba ndetse n’abantu benshi bakaba bakomeje kwinjira mu gisirikare.
Nk’uko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri za miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi, n’abagore bo mu Rwanda bagezweho n’izo ngaruka ku buryo bukomeye. Bamwe mu bagore bari mu buhinzi, no mu bindi bikorwa byarahombye cyane ku buryo bageze aho bakenera guhabwa inkunga y’amikoro, kugira ngo bongere bashobore gukora.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ku wa 24 Ugushyingo 2021 ryatanze Mudasobwa 185, ‘tablets’ 1.680 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, babishyikiriza Ikigo gishinzwe Uburezi cy’u Rwanda (REB), mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigamo abana b’impunzi.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Itolwa , mu Karere ka Chemba mu Ntara ya Dodoma, umugabo witwaga Juma w’imyaka 34 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kwikata igitsina (ubugabo).
Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gitangaza ko kimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 400 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko batanyuzwe n’amanota babonye, mu gihe amanota yabo yatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize.
Umukobwa witwa Sandra Nadege, umunyeshuri muri Kaminuza, yasohoye igitabo yanditse, akaba yaracyise ‘Light in the Dark’(Umucyo mu mwijima). Sandra avuga ko kwandika icyo gitabo ari ibintu byamugoye cyane, kuko ari igitabo kivuga ku buzima bwe kuva afite imyaka icyenda kugeza kuri cumi n’itandatu (9-16), kandi ngo (…)
Mu kiganiro Umuhanzi Niyo Bosco aherutse kugirana na Isimbi TV, umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga ku byerekeye urukundo rwe, mbese ngo asangize abakunzi be inkuru y’urukundo rwe. Niyo Bosco yavuze ko inkuru y’urukundo rwe ari uko ari ntarwabayeho.
Ibuka – France ihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Bufaransa, yashimye ubuyobozi bwa Paris kubera icyemezo bwafashe cyo kwitirira ahantu hazwi nka ’18ème Arrondissement’ uwazize Jenoside wo mu Bisesero witwaga Birara Aminadabu , akaba afatwa nk’intwari kuko yari ari mu bagerageje (…)
Jeanne Muvira ni Umufaransakazi ariko ukomoka mu Burundi, akaba umuhanga mu by’imiti(Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umujagararo (stress)…
Ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibahono zari zarafatiye u Burundi mu 2015, kubera imvururu zavutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.
Neston Muvunyi, umuyobozi mukuru wungirije wa StarTimes mu Rwanda, yasobanuye za ‘Platforms’ zitandukanye StarTimes yagejeje ku bafatabuzi bayo kuva yagera mu Rwanda guhera mu 2007. Harimo ‘Platform’ y’igisahani, ‘Platform’ ikoreshwa kuri anteni y’udushami. Nyuma y’izo ‘Platforms’ ebyiri, StarTimes ngo yongereye ibikorwa (…)
Mu Rwanda hamaze iminsi hari ibikorwa by’amatora bigamije gushaka abayobozi mu nzego z’ibanze. Kuri ubu abantu bashobora kuvuga ko amatora ageze mu cyiciro cya nyuma aho abakandida 17 bagize Inama Njyanama ya buri Karere barimo abazayobora uturere bamaze gutorwa. Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, Uturere tw’u Rwanda uko ari (…)
Abaturanyi b’umuganga w’amatungo witwaga Malipe Ole Kisota wari utuye ahitwa Emboreet , mu Karere ka Simanjiro, Intara ya Manyara muri Tanzania, wishwe n’abavandimwe batatu bamuziza gutera inda umugore w’abandi, barasaba ko Leta yafata abagize uruhare muri urwo rupfu nyuma bagatoroka.
Mu Buhinde, mu Murwa mukuru New Delhi, babaye bahagaritse amasomo, ubu amashuri abaye afunze kugeza igihe hazazira amabwiriza mashya, mu gihe abakozi basabwe gukorera mu ngo zabo ndetse imodoka zitwara ibintu bidakenerwa cyane zavubijwe kwinjira muri uwo Mujyi, kubera ihumana ry’umwuka wo mu kirere rikabije.
Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, bihitana abantu batatu ariko imibare ishobora kwiyongera, kuko abandi bagera kuri 33 bakomeretse harimo n’abo bikabije, imodoka nyinshi na zo zikaba zarangiritse.
Ku cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, Banki y’abaturage (BPR), yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 27, muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ibisasu bibiri byaturikiye mu Mujyi wa Kampala, Umurwa Mukuru wa Uganda, bihitana abantu babiri, binangiza imodoka nyinshi nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo muri Uganda.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo ku Kirwa cya Beaver, Michigan, uwo mwana w’umukobwa ni we wenyine warokotse muri iyo mpanuka y’indege yabereye ku Kiyaga cya Michigan ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2021.