Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi ikagwamo abantu 45, yiyemeza kubaha ubutabera. Ibiro bya Perezida Buhari byatangaje ko izo mvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Urukiko rwo muri Suwede rwanzuye ko rusanga nta mpamvu yabuza ko Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wafatiwe muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020, yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Umuyobozi w’agace ka Tigray gaherereye mu Mujyaruguru ya Ethiopia yatangaje ko yatangiye gukura izo ngabo z’inyeshyamba mu duce zari zarafashe, uhereye ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021. Uko gukura ingabo mu duce zari zarafashe bikaba ngo biganisha k’ukugarura amahoro nyuma y’intambara hagati y’izo ngabo n’ingabo za (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred, wiyita umunyapolitiki, yasubiye mu bitaro by’i Ndera byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’ibimenyetso yari amaze iminsi agaragaza.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko inkingo iteganya gutanga mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha wa 2022, zifite agaciro ka Miliyoni 18 z’Amadolari ya Amerika.
I Dar es Salaam muri Tanzania haherutse gutangizwa ubukangurambaga bwo gusaba Leta kongera iminsi y’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe. Ubwo bukangurambaga busaba Guverinoma ya Tanzania ko ikiruhuko cyagera ku mezi atandatu (6), kugira ngo umubyeyi ashobore kwita ku buzima bw’umwana we. Abari muri ubwo (…)
Agashya mu by’ikoranabuhanga kiswe “Teleradiology and AI Platform” kahanzwe na Nakeshimana Audace, katumye atsindira kuzahabwa amahugurwa y’umwaka wose muri ‘HealthTechHub Africa’ iherereye i Kigali. Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana, gafasha mu gupima indwara z’umutima hifashishijwe ‘Artificial (…)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-R), watangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda, urwgo rw’abikorera rukaba rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi na 9.8%.
Impanuka y’imodoka isanzwe itwara ibinyamakuru, yakoze impanuka ahitwa Iringa muri Tanzania, yica abantu icyenda (9), abandi batatu barakomereka, ikaba yarabaye ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021.
Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (…)
Muri iki gihe, ibitaro bifasha abarwayi ba Kanseri biherereye mu Karere ka Butaro, birimo kwagurwa mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi, ku buryo ibyumba bizava ku 150 bikagera kuri 250, rukaba ari n’urugendo rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza.
LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu irushanwa rya Miss Universe 2021 ryitabirwa n’abakobwa babaye ba Nyampinga mu bihugu byabo, akaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya 70, muri uyu mwaka rikaba ryarabereye mu gihugu cya Israël.
Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu. Cyril Ramaphosa ubu ari mu kato i Cape Town, akaba arimo kuvurwa nyuma y’uko yanduye Covid-19.
Raila Odinga yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Kenya n’ubwo amaze gutsindwa inshuro nyinshi. Yabitangaje nyuma y’amezi yari ashize ntacyo avuga, akaba yari imbere ya Sitade ya Nairobi yuzuye abantu barimo abaturage n’abanyapolitiki batandukanye.
Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’amakoperative bavuga ko basanga hakenewe kongera imicungire n’imiyoborere myiza muri Koperative zo mu Rwanda, kugira ngo zishobore gutera imbere mu bijyanye no gucunga bizinesi, zibe ibigo bibyara inyungu kandi bikora kinyamwuga.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu tariki 10 Ukuboza 2021, ikaba yari isabukuru y’imyaka 73 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu. Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta rigaragaza ko muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, hari aho uburenganzira (…)
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano agamije gutuma ‘Stevia’ ihingwa mu Rwanda yoherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.
Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), gisaba abantu kudakuka umutima kubera virusi ya Omicron. Umuyobozi w’icyo kigo yasabye ko abantu bakomeza guhangana n’iyo virusi nshya bisanzwe, ariko bakirinda gukuka umutima kubera iyo virusi ya Koronavirusi yihinduranyije.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryatanze ibikoresho by’isuku ku ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW).
Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.
Kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyatanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge, nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abangereza.
Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda (MKUR) yashyize ibuye ry’ifatizo, ahagiye kubakwa hoteli yitezweho kuzamura urwego rw’ubukerarugendo n’amahugurwa mu bijyanye no kwakira abantu mu gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje aho gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 igeze.
Intsinzi ya Perezida Adama Barrow yatangajwe ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, bitangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora, aho yatangaje ko Perezida Adama Barrow yabonye amajwi 53.2%.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubare w’abasaba serivisi z’ubuvuzi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital systems) bikubye gatanu muri uyu mwaka wa 2021 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ageze mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.
Impuguke zivuga ko haba hakenewe ingamba n’ubugenzuzi bukomeye cyane ku mipaka, kugira ngo hatagira imiti yica udukoko mu myaka itemewe yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Joe Biden yavuze ko kugeza ubu nta guma mu rugo ikenewe muri Amerika, kuko asanga iyo virusi abantu bashobora kuyirinda mu gihe bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza.
Umuhanzi King James uririmba cyane cyane mu njyana ya RnB yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’, igikorwa cyo kumurika iyo Album ye kikaba giteganyijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021.