Umusore w’imyaka 21 yaretse kujya mu ishuri ajya gusura umukunzi we, maze apfirayo bitunguranye, mu gihe ababyeyi be bari bazi ko ari mu kigo aho yigaga.
Abaganga bavuze ko Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, adashoboye kuburana kubera ko ubuzima bwe butameze neza, abarokotse Jenoside bakavuga ko ari ukubima ubutabera.
Abagabo babiri, umwe w’imyaka 37 n’undi w’imyaka 43, byagaragaye ko babuze muri gereza, mu gihe barimo babara imfungwa ku buryo buhoraho, nyuma baza kumenya ko batorotse ndetse baranafatwa.
Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg.
Uwo mukinnyi mpuzamahanga wamenyekanye mu makipe atandukanye, ndetse akanitwara neza cyane mu gikombe cy’Isi cya 2014, ibyatumye izina rye rirushaho kwamamara, yafashe uwo mwanzuro ukomeye nyuma yo gukomereka inshuro zitandukanye.
Umusaza w’imyaka 73 witwa Patrick Ndwiga Njagi, yapfuye amaze umunsi umwe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Antharax’ mu gihe abandi bagera kuri 365 bari mu bitaro, bazira kurya inyama z’inka irwaye iyo ndwara.
Umubyeyi yataye umwana mu musarani w’ibitaro, atabarwa n’umugabo wari uje gushaka ikizamini cy’umusarani yari atumwe na muganga.
Ubwonko bw’umuntu bukenera kwitabwaho, by’umwihariko kugira ngo buzakomeze kugira imikorere myiza no mu gihe umuntu azaba ageze mu zabukuru. Ubushakashatsi dusanga ku rubuga www.passeportsante.net bugaragaza bimwe mu bibangamira ubuzima bwiza bw’ubwonko n’ibyakorwa kugira ngo bumererwe neza.
Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyishimiye kurangiza umushinga wa Miliyoni 14.9 z’Amadolari ya Amerika yashowe muri gahunda ya Rwanda Nguriza Nshore, yari igamije kuzamura bizinesi ziciriritse zo mu rwego rw’ubuhinzi, no guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi ku Banyarwanda batuye (…)
Umugabo wo muri Kenya witwa Francis Chebuche w’imyaka 22, aravugwaho kuba yarahoraga mu makimbirane n’umugore we, nyuma aza no kumwirukana, ahubwo atangira kwicukurira imva, nyuma ajya no kugura isanduku n’imyenda azambara yihamba , ariko Abasaza bakuze bo mu muryango we, bavuga ko ahubwo uwo mugabo akeneye gukorerwa (…)
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko kwiyizera kwe ari ko gutuma afungura urubuga rwa politiki, ntiyange no kumva ibiterezo by’abandi. Ibyo yabivuze ubwo yari mu birori yateguriwe n’ihuriro ry’Ishyaka rye rya CCM (Chama Cha Mapinduzi).
Uruzinduko rw’akazi Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yitegura kugirira mu Burusiya, ruzaba rugamije ubucuti, ubuhahirane n’amahoro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin.
Umupasiteri wo mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo witwa Siva Moodley, ngo yapfuye ku itariki 14 Kanama 2021. Ubu hari hashize imyaka hafi ibiri, umurambo we uri mu buruhukiro(morgue), kugeza ubwo hasohotse icyemezo cy’urukiko kugira ngo ashyingurwe.
Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.
Bamwe mu babyeyi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, bavuga ko nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara (maternity leave), basigarana ikibazo cyo kudashobora konsa abana babo mu masaha y’akazi. Nubwo hari isaha imwe yo konsa bemererwa, abenshi ntibashobora kuyifata ngo bajye konsa, kubera intera ndende hagati y’aho bakorera (…)
Inzego z’ubuzima za Tanzania zikomeje ubushakashatsi ku ndwara itaramenyekana, imaze guhitana abantu 5 abandi bakaba bari mu bitaro.
Ni amasezerano agamije gutuma ikirangirire Lionel Messi w’Umunya-Argentine, wakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aba ku ruhembe mu kugaragaza isura y’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia.
Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.
Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.
Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko imyigaragambyo yatejwe n’abakozi bo mu mavuriro ya Leta, yagize ingaruka zikomeya ku bikorwa by’ubuvuzi mu bitaro binini byo muri icyo gihugu, bityo Urukiko rw’ubujurire rukaba rwategetse ko iyo myigaragambyo ihagarara.
Muri Kenya, ahitwa Homa Bay, umugabo witwa Dan Ouma w’imyaka 24, yakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo urupfu, ubwo yarimo akiza umugabo mugenzi we wari urimo kurwana n’umugore we.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), (…)
Ifi yagombye kuba mu mafunguro y’ibanze abantu bafata, kubera intungamubiri nziza yifitemo, nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu by’imirire mu nkuru dukesha urubuga www.findus.fr.
Inkubi y’umuyaga idasanzwe yiswe Freddy, yahitanye abasaga 100 muri Malawi no muri Mozambique, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi.
Ibyari ibyishimo n’umunezero byari bigiye kurangirira mu marira, ariko Imana ikinga ukuboko, ubwo umukobwa yamiraga impeta yari yahishwe mu byo kurya bye, kugira ngo umusore bakundana aze kuyimutunguza, amasuba kuzamubera umugore. Ibyo byabereye muri Kenya ahitwa i Gongoni, Tana River County.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyasabye ko guhera ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 mu Rwanda hose nta mucuruzi wemerewe gucuruza inyama zitabanje gukonjeshwa nibura amasaha 24 muri Firigo.
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.
Agapira gashyirwa mu gifu (ballon gastrique), ni ubundi buryo budasaba kubanza kubagwa, bwifashishwa n’abantu bifuza kugabanya ibiro.
Kaushik azwi nk’umukinnyi wa Filimi wakunze kuba umukinankuru usetsa abantu muri Filimi zitandukanye za Bollywood, yitabye Imana ku myaka 67 y’amavuko.