Benshi mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa “Chez Venant” hakaba n’abo wasangaga bavuga ko bagiye kwa . Uyu mugabo na we akaba yitabye Imana.
Appolinaire Bizimana ukurikirana imikorere y’imodoka za kompanyi ya Horizon Express muri gare ya Huye, avuga ko abagenzi bakiri bakeya kuko ari ku munsi wa mbere, ariko ko biteguye ko ibintu biza gusubira mu buryo.
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.
Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.
Abavandimwe babiri, Janvière Niyonshuti na murumuna we Evelyn Mukeshimana, barangije amasomo muri kaminuza bibuka impano yo guhanga imideri bafite kuva bakiri batoya, maze bashinga ateliye ikora imyenda, ku buryo batigeze baba abashomeri.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru, Rose Nyiraneza, ari mu maboko ya RIB kuva tariki 8/3/2021 akurikiranyweho amafaranga asaga miliyoni umunani yanyerejwe.
Bamwe mu bagore bahoze bakora umurimo wo kubunza ibicuruzwa mu mujyi wa Huye (ubuzunguzayi), bakabivamo ku bw’inkunga batewe n’inama y’igihugu y’abagore, barishimira ko ubucuruzi bakora bubabeshejeho neza ugereranyije n’igihe babunzaga ibicuruzwa.
Muri iyi minsi, mu kigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Huye habonetse abana b’abakobwa barwaye indwara y’amayobera bakunze kwita Tetema.
Mu Mudugudu wa Kaseramba ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ingo zibarirwa muri 30 zituwe n’abavuga ko bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ngo bagezweho amashanyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abatuye ku Kamatyazo mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye amazi atayobowe neza, ku buryo abangiriza imirima akanabasenyera bagasaba ko icyo kibazo cyakemurwa.
Mu gihe amashyamba cyimeza agenda akendera, hari ibiti n’ibyatsi byifashishwaga mu kuvura na byo bigenda bikendera. Muri byo harimo igicumucumu bamwe bavuga ko kivura umusonga, abandi bakavuga ko kivura inzoka n’ibisebe bidakira.
Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.
Nyuma y’uko imbuto y’ibirayi yari yabaye nkeya mu gihembwe cy’ihinga gishize, byanatumye ihenda cyane, mu Karere ka Nyamagabe habonetse abikorera batatu biyemeje gufasha RAB gutubura imbuto ikiva muri Laboratwari.
Padiri Edouard Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 i Kigembe mu Karere ka Gisagara, muri Diyosezi ya Butare. Yaherewe amasakaramentu y’ibanze kuri Paruwasi ya Higiro.
Augustin Mvuyekure utuye i Bitabage mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, arataka gukubitwa akagirwa intere na kontabure wa kompanyi Seseco akorera, kompanyi yo ikavuga ko ari amayeri yo kugira ngo atishyura gasegereti yibwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, tariki 3 Gashyantare 2021 bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwalimu witwa Félicien Ndayisenga, bumuziza ko yafashwe aha abana yigisha inzoga.
Stéphanie Niyonsaba utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, arasaba abagira umutima utabara kumufasha nyuma yo guhisha inzu, agasigara iheruheru.
Abatuye mu Mujyi wa Huye, cyane cyane abaturiye Kaminuza y’u Rwanda, binubira konerwa n’inkende kuko ngo zahabaye nyinshi, zikabonera imyaka iri mu mirima n’imbuto.
Nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2019 inzu yahoze ari icumbi ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda yeguriwe Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu ntiharaboneka ingengo y’imari yo kuhavugurura kugira ngo hazajye hasurwa nk’izindi Ngoro z’Umurage w’u Rwanda.
Mu gihe mu Karere ka Gisagara hari kubakwa uruganda runini ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri, hari abibaza niba iyo nyiramugengeri itazashira, amashanyarazi yifashishwaga akagabanuka mu gihugu.
Uruganda ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara hamwe n’urukora amakaro rwenda gutangira kubakwa i Nyanza muri uyu mwaka wa 2021, ziri mu zizatanga akazi ku bantu benshi kandi zitezweho kuzazana impinduka mu mibereho, cyane cyane iy’abazituriye.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.
Mu Karere ka Huye hari urubyiruko rwiyemeje guhanga umurimo wo gukora ifumbire mu myanda imenwa mu kimpoteri cyubatswe n’akarere ka Huye.
Abatuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barishimira ishuri ry’imyuga begerejwe, kuko bizeye ko rizafasha abana babo kwihangira imirimo rikanabarinda ubuzererezi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Nyuma y’uko ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ryatumye hashyirwaho gahunda ya Guma Mu Karere, abacuruzi b’i Huye baravuga ko ubucuruzi buri gucumbagira, ariko hakaba n’abatekereza ko Guma Mu Karere yari ikenewe.
Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.