Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Nyuma y’uko ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ryatumye hashyirwaho gahunda ya Guma Mu Karere, abacuruzi b’i Huye baravuga ko ubucuruzi buri gucumbagira, ariko hakaba n’abatekereza ko Guma Mu Karere yari ikenewe.
Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.
Abagabo batandatu barimo gitifu w’Akagari na mudugudu b’i Rwaniro mu Karere ka Huye, bari mu maboko y’urwego rw’iperereza hashakwa amakuru ku wishe umusore w’imyaka 26, wapfuye nyuma y’uko yari yakubiswe.
Abatuye n’abaturiye agasantere ka Rwondo mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, barifuza ko akagezi ka Kabavu baturiye kashyirwaho ikiraro gikomeye ahambukira abanyeshuri ndetse n’abarema isoko.
Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abifuza gusanirwa biogaz kuko kubona inkwi zo gucana bibagora cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye gahunda yo gukora ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka.
Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Nyaruguru yegereye umupaka bahawe amagare ku wa 31 Ukuboza 2021, bishimira kwinjira muri 2021 bafite inyoroshyangendo mu kazi bakora.
Umwaka 2020 wari waragizwe uw’intego y’iterambere ku buryo hari benshi bari bawitezeho ibyiza, nyamara wadutsemo icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibintu byinshi bihinduka. Ibiza byawubayemo na byo ntibyoroheye ubuzima kuko byahitanye abantu bagera kuri 290, bikomeretsa abagera kuri 398.
Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubuzima ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, igaragaza ko habonetse abantu bashya banduye Coronavirus 153, ariko ko abenshi muri bo babonetse mu bapimwe muri Gereza ya Huye.
Abafite inganda basabwe kwimurira ibikorwa byabo mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, barasaba ibibanza muri icyo cyanya kugira ngo batangire kuhakorera.
Mu gihe mu bihe bisanzwe mu mugoroba wo ku itariki ya 24 Ukuboza Abakirisitu Gatolika bumvaga misa y’igitaramo cya Noheli, bwanacya bakajya kwizihiza Noheli nyiri izina, ku wa 24 Ukuboza 2020 icyo gitaramo urebye nticyabaye muri rusange kubera Coronavirus.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.
Abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko babonye ko icyayi gitanga amafaranga menshi, none bifuza kwagura ubuso bagihingaho ariko bakabura ingemwe.
Mu Mirenge ya Cyanika na Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage 178 bavuga ko bubatse ubwanikiro bw’imyaka bakorera Kampani yitwa SOCOBACO, ariko bakaba barategereje kwishyurwa amaso agahera mu kirere.
Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.
Hari abatekereza ko guhishira ihohoterwa ryakorewe abangavu, bikozwe n’abangavu ubwabo cyangwa abandi bantu, biri mu bituma umubare w’abangavu babyara ukomeza kwiyongera, aho kugabanuka.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, yashyikirije amashanyarazi y’imirasire y’izuba ingo 217 zo mu Mudugudu wa Subukiniro mu Karere ka Nyamagabe.
Imiryango 100 yiganjemo impunzi ziba mu mujyi wa Huye yakennye cyane kubera Coronavirus, ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 yahawe ibyo kurya hamwe n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus.
Hari abatuye mu Karere ka Nyaruguru batekereza ko ababyarana n’abangavu bagiye bategekwa kubafasha kurera, byatuma umubare w’abaterwa inda ugabanuka.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari umugabo wapfuye bikekwa ko yazize urwagwa rupfundikiye bamwe bita Cungumuntu, abandi bakarwita Dundubwonko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi, akanashishikariza ba rwiyemezamirimo kubishoramo imari.
Mu gihe ibibabi by’inturusu byajyaga byifashishwa mu gucana cyangwa mu gufumbira imirima i Nyamagabe, havumbuwe uburyo bwo kubibyaza amafaranga hakurwamo amavuta (huile essentiel/essential oil) yifashishwa cyane cyane n’inganda.
Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ibiciro by’ubukode bw’amaduka n’ubw’ibibanza bacururizamo bihenze cyane, bakifuza kugabanyirizwa.
Hari abafite ubumuga bavuga ko hari igihe bagaragariza inzego zibishinzwe ibibazo bahura na byo, bikanafatirwa imyanzuro, ariko bagategereza ko bikemurwa amaso agahera mu kirere.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Ku Cyumweru tariki 29/11/2020, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17, yabonywe ahakorwaga ibikorwa byo guhinga no gucukura imiferege.