Nyuma y’uko Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu yaburanishijwe agakatirwa igifungo cya burundu ku bw’ibyaha bya Jenoside, abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bishimiye kuba barahawe ubutabera.
Umuhinzi ntangarugero w’urutoki, Alexis Mwumvaneza, afungiwe ahitwa i Gikonko mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwenga inzoga z’inkorano bakunze kwita nyirantare cyangwa muriture.
Hari abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara bavuga ko imbeba zangiza imyaka mu mirima ziyongereye muri iki gihembwe cy’ihinga, ku buryo zabangirije imyaka cyane.
Nubwo #GumaMuRugo yatumye imirimo yo gutunganya umuhanda Huye - Nyaruguru kugira ngo ushyirwemo kaburimbo itihuta, imirimo yo kuwutunganya igeze ku rugero rwa 38%.
Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Nubwo abasura Kibeho ku bw’amabonekerwa yahabereye bagenda biyongera ugereranyije no mu bihe byashize (mu gihe kitari icy’indwara ya Coronavirus), hari abavuga ko uko hasurwa bidashamaje ukurikije agaciro kaho.
Ku itariki ya 21 Mata, mu Karere ka Nyamagabe bibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi, nyuma yo kubabeshya ko bazaharindirwa, bituma bahahungira ari benshi.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Nubwo hashize ukwezi Abanyarwanda basabwe kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu cyaro bacyikitwara nk’aho iyi ndwara itagera iwabo.
Urubyiruko rwo mu Kagari ka Bunge ho mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru rwibumbiye mu itsinda ‘Ibifaru’, rworoje abatishoboye inkoko 30 none rugiye guhabwa 1000.
Mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abatakibasha gukora kubera Coronavirus, abikorera bo mu Karere ka Huye bamaze gutanga ibiribwa by’agaciro ka miliyoni zirindwi n’imisago.
Ubuyobozi bw’uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa mu bitoki (GABI), buvuga ko iyo hatabaho Coronavirus, ukwezi kwa Mata 2020 kwari kurangira baratangiye gutunganya n’umutobe w’ibitoki.
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye tariki 7 kugeza kuri 13 Mata 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwakiriye ibirego 55 by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Mu Midugudu y’Agahenerezo na Nyanza mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, guhera kuwa gatanu tariki 3/4/2020 amazi yarakamye mu marobine, none ababyeyi bohereza abana mu kabande bahangayikishijwe n’uko bashobora kuhandurira Coronavirus.
Abantu icyenda bari bafungiye muri kasho ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye bafunguwe by’agateganyo tariki 9 Mata 2020, bataha bavuga ko batazasubira mu byaha kuko uburoko bwabumvishije.
Uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rwenga urwagwa rw’ibitoki (GABI), kuwa gatatu tariki ya 8 Mata 2020 rwatanze toni esheshatu z’ibiribwa byo gufasha abatakibasha gukora kubera ko abantu basabwe kuguma mu ngo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Bitewe n’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’uko Abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, umuryango IBUKA watanze inama z’uburyo abantu bakwibukira mu ngo.
Nyuma y’uko urujya n’uruza ruhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, hari abikororera benshi batakibasha gukora, ku buryo muri bo hari n’ababona kuzongera kubasha gukora bitazaborohera igihe icyo cyorezo kizaba cyarangiye.
Nyuma y’uko amakoperative yatangiye gutanga inyungu n’ubwasisi abisabwe n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Amakoperative (RCA), hari abarimu bifuza ko n’Umwalimu SACCO wagira icyo ubagenera ku nyungu z’ubwizigame bwabo bwa buri kwezi.
Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bo mu Karere ka Huye, muri iyi minsi buri gutanga amafaranga y’inyungu z’umwaka wa 2019 ku banyamuryango. Koperative yitwa COTTAMOHU, iri gutanga ibihumbi 10 kuri buri munyamuryango, naho iyitwa CIM igatanga ibihumbi birindwi.
Nyuma y’uko aborozi banini b’inka bakorana n’ikusanyirizo ry’amata rya Rusatira bagaragarije ko babuze aho berekerana umusaruro w’amata, bemerewe kuyagemura gatatu mu cyumweru.
Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.
N’ubwo bikunze kuvugwa ko abahitanwa na coronavirus ahanini ari abantu bakuze, mu Bufaransa iherutse guhitana umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.
Icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo zitari ngombwa zihagarikwa cyaratunguranye, ku buryo gufata ingamba ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utabikwa igihe kirekire bitarabonerwa umurongo.
Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asaba abantu bose kuguma mu ngo, hagasohoka abafite imirimo ifitiye abantu benshi akamaro, mu mujyi i Huye abacuruza ibiribwa bemerewe gukora kugeza saa cyenda.
Nyuma y’imyaka ibiri inka z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) zitonera abaturiye urwuri zirimo i Songa mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Werurwe 2020 zongeye kubonera.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bamaze kumva ibyayo banafata ingamba zo kuyirinda.
Mu gihe mu Rwanda hafashwe ingamba zo kugabanya kwifashisha impapuro mu kazi, ahubwo hakifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru, icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugaragara no mu Rwanda cyatumye ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kazi bwitabwaho cyane.