Mu Karere ka Gisagara hari abaturage binubira kuba barangirijwe imyaka ahashinzwe amapironi atwara insinga z’amashanyarazi, hakaba hashize igihe kirenze umwaka batarishyura ndetse hakaba hari n’abategereje imyaka itatu.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bamaze imyaka bambuwe na ba rwiyemezamirimo, ubu bakaba bifuza gufashwa bakishyurwa.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bagiye bakorana na ba rwiyemezamirimo batangiye imirimo ntibayirangize, bamara kugenda bakabura ubishyura, imyaka ikaba ibaye myinshi batarishyurwa.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye. Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo (…)
Umuyobozi mukuru w’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rurimo kubakwa mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko kurutaha muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 bitagishobotse kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu Karere ka Nyamagabe, Isibo y’Ubunyangamugayo iherereye mu Mudugudu w’Isuri, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Gatare, ni yo yahize andi masibo mu bikorwa by’indashyikirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Nyuma y’uko abahinzi bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe batahwemye kugaragaza icyifuzo cyo kugezwaho ishwagara ihagije itanahenze kugira ngo babashe kweza, bagiye kujya bayihabwa kuri nkunganire.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.
Imiryango 32 y’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe irimo 16 y’Abarokotse Jenoside na 16 y’abakuwe mu manegeka ndetse n’abahuye n’ibiza, irishimira ko ubu ituye mu nzu nziza bubakiwe na Leta.
Urwego rwunganira Akarere ka Nyaruguru mu gucunga umutekano (Dasso-Nyaruguru) rwatanze inkoko 90 ku baturage batagiraga itungo na mba, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mihigo 95 basinye, iyo batabashije kwesa uko babyifuzaga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira wa 2020-2021 ari mikeya cyane.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abemera Imana bagiye bagaruka ku butumwa buvuga ko kwica umuntu utaremye ari icyaha, ko ari ukwigomeka ku Mana, ko bidakwiye.
Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, igomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe AbatutsiMU 1994, avuga ko bamwe mu bikomerezwa byo mu butegetsi bwa Mitterand bashatse gutesha agaciro raporo bakoze.
Abakurikirana iby’imyigishirize mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, buvuga ko amasezerano y’imikoranire ya Kiliziya na Leta yari akwiye kuvugururwa, kuko aheruka yo mu 1987 atakijyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubwa Ibuka buvuga ko Nyamagabe (hahoze ari mu Bufundu na Bunyambiriri) ari igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko n’amateka abigaragaza.
Abita ku bibazo by’abafite ubumuga bavuga ko abafite icyo kibazo bagana Isange One Stop Center mu Karere ka Gisagara ari bakeya cyane, ugereranyije n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Nyuma y’uko hari ibimina bikorera ku ikoranabuhanga byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho abifuza kubyitabira basabwaga kuzana amafaranga ibihumbi 500 (Tuzamurane), abandi miliyoni n’ibihumbi 300 (Health Progress) ndetse n’abandi banyamuryango, hanyuma bakazungukirwa, ababyitabiriye barifuza ko RIB yabafasha ababitangije (…)
Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, asaba abakuru b’imidugudu kimwe n’abavuga rikumvikana bafungura utubari muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus kwisubiraho, kuko batanga urugero rubi.
Nyuma y’ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umubyeyi wari kuri moto ahetse umwana anagana, umumotari wari umuhetse ubu ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yategetse ko abana bose barererwa mu miryango ibigo byareraga imfubyi bigafungwa, abana bafite ubumuga bari basigaye mu bigo na bo bagiye koherezwa kurererwa mu miryango.
Nyuma y’inkuru yamenyekanye y’umugabo wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe waziritse umwana we ku nkomangizo akayimaraho iminsi ibiri, akayikurwaho n’umuturanyi yarakomeretse, bamwe mu baturanyi bavuga ko yabasebeje, abandi bakamwifuriza igihano kuko ngo ibyo yakoreye umwana we bidakwiye.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.
Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.
Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.
Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki ya (…)
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamirwa n’ubuto bw’igiciro ihabwa kandi kigahindagurika ndetse n’ubuke bw’ifumbire mvaruganda bagenerwa bigatuma bateza uko bikwiye.