Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bavomaga amazi y’Akanyaru, barishimira ko begerejwe amazi meza, kuko ngo baza kujya bakaraba bagacya bityo bagatandukana n’umwanda wabatezaga n’indwara zinyuranye.
Umukuru w’umudugudu wa Nkunamo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Félix Nshimiyintwali, avuga ko kuri bo gutanga amafaranga ya mituweli bitakiri umuhigo, kuko basigaye babikora nk’ibintu bisanzwe.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.
Abaturiye umuhanda wa kaburimbo i Raranzige mu Karere ka Nyaruguru, barinubira amazi ava muri kaburimbo bashyiriwemo muri iyi minsi, kuko abasanga mu nzu bakaba bafite ubwoba ko yazabasenyera.
Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.
N’ubwo bimenyerewe ko abagabo n’abasore ari bo bakora umurimo wo kogosha, i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru hari abakobwa babyaye batabiteganyaga biyemeje kubikora, babijyaniranya no gusuka ndetse no gukora imisatsi, none birabatunze.
N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko hatagize igihinduka ibitaro bya Munini bimaze iminsi byubakwa mu Karere ka Nyaruguru bemerewe na Perezida Kagame, byazaba byaratashywe mu mezi abiri ari imbere bigatangira gukora.
Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye rwibumbiye mu ihuriro ryo gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza (NVA), ruvuga ko rwasanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, rwiyemeza kubyirinda no kubikemura.
Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.
Mu Karere ka Nyamasheke hari imiryango 117 igizwe n’abantu 631 ubu barimo gusembera nyuma yo gukurwa ku musozi bari batuyeho kuko watsutse urabasenyera wangiza n’ibindi byinshi.
Mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari abasenyewe n’umuvu bayoboweho n’imiferege yanyujijwemo ibihombo bya fibre optique.
Umukecuru utuye ahitwa mu Gitwa mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ababazwa n’uko hari umugabo wamutereye inda umukobwa akiri mutoya ntamutware, hanyuma agahindukira akanayimuterera umwuzukuru, afite imyaka 14.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, (…)
Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.
Abarokotse Jenoside bari mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ubwicanyi bwakozwe ahanini n’abajijutse bari bahatuye, barimo na Beatrice Munyenyezi uherutse kuzanwa mu Rwanda, bakifuza ko yazaburanira n’i Huye, aho yakoreye ibyaha aregwa.
Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abayirokotse batarabasha kubona aho kuba, ariko no mu bahafite hari benshi batuye mu nzu urebye zamaze gusenyuka, hakaba n’abazibamo ubu ari ibirangarizwa, gusa inzego zinyuranye z’ubuyobozi zikomeje gushakira umuti icyo kibazo.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, haraye hafashwe abantu 21 bari mu rugo rw’umuturage, bisobanura bavuga ko basengeraga umwana urwaye.
Ahitwa Kaseramba mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, haraye hafatiwe abantu 16 bari mu birori nyuma y’ubukwe, barazwa ku Murenge.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutera intanga no kuvugurura icyororo muri RAB, Dr. Christine Kanyandekwe, avuga ko kuri ubu mu Rwanda hakenerwa intanga zo gutera inka hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 140 ku mwaka, ubu izo ntanga zikaba zose zisigaye zitunganyirizwa mu Rwanda kubera uruganda rw’umwuka wa Azote ukenerwa ruri (…)
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.