Ku Cyumweru tariki 29/11/2020, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17, yabonywe ahakorwaga ibikorwa byo guhinga no gucukura imiferege.
Imboni z’umupaka zo mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyanza zahize izindi mu marushanwa yo gutanga ubutumwa bushishikariza rubanda kurinda neza imipaka, zabiherewe ibihembo.
Abatuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko urubyiruko rudafite akazi n’abanywa inzoga zisindisha bita Dundubwonko, ari bo bakunze kubahungabanyiriza umudendezo.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, abakirisitu babanje kwiyandikisha bakemererwa ni bo babashije gusengera i Kibeho, bizihiza isabukuru ya 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.
Aborozi b’inka zitanga umukamo bavuga ko imiti bifashisha mu kuzivura ibahenda, bigatuma bakorera mu gihombo.
Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abunzi bose bo mu Rwanda bamaze guhabwa inyoroshyangendo (amagare) bemerewe na Perezida wa Repubulika.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ku wa 20 Ugushyingo 2020, yatangaje ko itegeko rigena ko abunzi bacyuye igihe bakomeza kuba bakora risohoka muri iki cyumweru kigiye gutangira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igishushanyo mbonera kiri gutegurwa kizagenderwaho kugeza mu mwaka wa 2050, ntawe kizirukana mu mujyi kuko ntawe giheza.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.
Guhera ku wa Mbere tariki 16/11/2020 kugeza ku wa Gatanu tariki 20/11/2020, inzobere z’abaganga zikora umurimo wo gukosora ubusembwa ku mubiri inyuma, ziri kuvurira ku bitaro bya Kabutare.
Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020 cyamuritse ubwoko butandatu bw’imbuto z’imyumbati bwihanganira indwara, abahinzi bazitubuye banazita amazina y’Ikinyarwanda.
Komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yahawe smartphone nk’igihembo cy’uko umudugudu bayobora wabimburiye indi mu kwitabira mituweli 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko Nyanza yavuye ku mwanya wa 30 ikaza kuwa 5 mu kwesa imihigo, kandi ko ibyagezweho babikesha ubufatanye, dore ko nta visi meya w’imibereho myiza bari bafite guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2020.
Jean-Louis Karingondo, Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avuga ko RRA igiye gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza kurusha abandi, umwe umwe muri buri Karere.
Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu wa Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu bubakiwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ahita asaba kuzafashwa kuyibamo mu mutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru François Habitegeko, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere nta kibazo cy’imbuto y’ibirayi kizaba kikirangwa mu karere ayobora.
Mu masaa moya n’igice mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ikamyo yaturukaga i Huye yateje impanuka, i Save, umuntu umwe ahita apfa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abaveterineri gufatanya n’abafashamyumvire mu by’ubworozi bahuguwe n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wo guteza imbere umukamo (RDDP), kugira ngo ubworozi bw’inka burusheho kwitabwaho bikwiye, hanyuma n’umusaruro w’amata urusheho kwiyongera.
Charles Munyaneza utuye mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko akarere atuyemo kari gasanzwe kaza mu myanya y’inyuma mu mihigo, ariko ko kuba barabaye aba mbere noneho bitamutunguye.
Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwirinda Coronavirus, impuzamakoperative Unicoopagi yatanze kandagirukarabe n’amasabune ku makoperative 34 ayigize, ku wa 28 Ukwakira 2020.
Nyuma y’uko hari abagaragaje ko hari aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibeshye mu kugena ibiciro by’ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yemereye abamotari ko buri wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo, ufite ikibazo wese azajya ajya kukimugezaho akamufasha kugikemura.
Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru bibaza igihe ibiciro bagenderaho bizakosorerwa bigashyirwa ku mafaranga 21 kuri kilometero, nk’uko byagenwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), tariki 21 Ukwakira 2020.
Amanota uturere twagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020, yashyize uturere tune two mu Ntara y’Amajyepfo mu myanya itanu ya mbere, binyuranye no mu mihigo iheruka, aho uturere two mu Majyepfo twarwaniraga mu myanya ya nyuma.
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba, uzwiho kugira akabari gacururizwamo inyama z’ingurube ziteguye neza bita Akabenzi, yaraye apfuye.
Raporo y’isuzuma ry’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byaranze umwaka 2019-2020 mu Karere ka Nyamagabe, igaragaza ko gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ ndetse n’amatsinda ya ‘Mvura Nkuvure’, byatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Abakene batuye i Ngeri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion, uyu muryango wabahaye inka batangira kwibona bavuye mu bukene, abandi batangira kubona ingo zabo zasusurutse.
Mu dusantere tw’Imirenge ya Kinazi, Rusatira na Ruhashya, mu Karere ka Huye, abaturage n’abayobozi babyutse bishimira umwanya wa kabiri akarere kabo kagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.