Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.
Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.
Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.
Hari abakobwa bagiye basambanywa bikabaviramo kubyara bakiri abangavu, bavuga ko iyaba bagenzi babo batarabyara babategaga amatwi, umubare w’abakomeje kubyara wagabanuka.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (…)
Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ibirwangiriza ubuzima, Akarere ka Nyamagabe kateguye amarushanwa y’indirimbo, imbyino, imivugo n’ubugeni, ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Winyicira ubuzima ejo hanjye ni heza.”
Abangavu bahohotewe bamwe bikabaviramo guhungabana, abandi bakabyara nyamara na bo bari bagikeneye kurerwa, bavuga ko abagabo bahohotera abana bakwiye kwisubiraho kuko bahemukira igihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwubakiye utishoboye w’i Busanze wari wasenyewe n’ibiza, runaha inka umuryango umwe utari ufite ubushobozi bwo kuyigurira.
Abarokotse Jenoside bahagarariye imiryango icumi babumbiwemo mu Mirenge ya Tumba, Mukura, Maraba na Ruhashya mu Karere ka Huye, bahuguwe ku kwihangira imirimo, kandi bavuga ko ibyo bize bizabafasha guhindura ubuzima.
Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe hafi y’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho, barifuza kugitunganyirizwa kuko uko babyikoreye bitabarinda imyuzure, nyamara ibangiriza imyaka.
Abatuye mu Mudugudu w’Agakombe mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bifuza kongererwa amashanyarazi kuko abageraho ari make cyane, bigatuma bacana mu gicuku no ku manywa gusa.
Koperative y’Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Karere ka Nyamagabe (Kopabinya), iherutse gutaha ikigo yubatse cyo gucururizamo inyongeramusaruro zikenerwa muri ako karere.
Nyuma y’uko abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) bagiye mu bitaro, biturutse ku biryo bihumanye bariye muri Resitora Umucyo iherereye ahitwa kwa Wariraye, iyo resitora yabaye ifunzwe.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 21 Nzeri 2021 yemeje ko utubari tugiye gufungura nyuma y’igihe kirekire twari tumaze dufunze, hari abishimiye ko bagiye kujya banywa inzoga nta nkomyi.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yafashe bamwe mu bagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu mu minsi yashize, harimo Rusesabagina ndetse na Callixte Nsabimana wiyitaga Sankara bakaburanishwa, abatuye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bangirijwe n’abahateye bavuga ko bishimiye kuba barafashwe, bakaba bizeye ko nibamara (…)
Impundu ni inguge abahanga mu by’ibinyabuzima bavuga ko urebye isa n’umuntu cyane, ku buryo abayipimye basanze akarango kayo (DNA/ADN) gasa n’ak’umuntu ku rugero rwa 98.2%.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kuboneka abangavu batari bake baterwa inda, hari benshi bavuga ko byakemurwa n’uko buri wese atareberera ababashuka.
Abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kubakirwa ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori, kubera umusaruro mwinshi bagira.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, arasaba abahinzi batuye aho imvura igwa bihagije gutangira gutera, kuko izagwa mu gihe gitoya, nyamara ibihingwa nk’ibigori birimo guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga bikeneye imvura y’igihe kirekire.
Mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abagabo binubira guhohoterwa n’abagore ku buryo ngo hari n’abagera kuri bane biyahuye, babiri muri bo bagapfa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko amavuriro mato yo hafi y’umupaka agomba guhabwa ubushobozi bwo gufasha ababyeyi baje kubyara.
Mu gihe abaturage bahabwa akazi ko gukora amaterasi bishimira ko bibafasha kubona amafaranga, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi arabasaba kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayagira igishoro.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya, ari yo ihene, intama, ingurube n’inkoko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.
Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.