Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, avuga ko bagiye gufasha Akarere ka Nyaruguru mu guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho.
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), Prof. Elisée Musemakweli, arasaba abanyeshuri barangije muri iryo shuri kutiheba bavuga ngo nta kazi kakiboneka kubera Covid-19, ahubwo bagashyira imbaraga mu kukishakira.
Uwizeyimana utuye i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatumye urugo rwe rutera imbere, binamufasha kugura moto umugabo we.
Mu Kagari ka Ruseke ho mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahatuye bavuga ko intego yo gutera byibura ibiti bitatu by’imbuto yatanzwe na Minisitiri w’Intebe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 bo bayirengeje, ahubwo basigaye bashaka gutera icumi n’imisago.
Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye ivuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hakiri ibyo gukosora byafasha gutuma ibintu birushaho kugenda neza.
Abakene bahabwa akazi mu mirimo ya VUP mu Karere ka Gisagara bavuga ko yabafashije kwikura mu bukene bukabije, ariko na none bakavuga ko amafaranga 1200 bishyurwa ku mubyizi ari makeya ugeraranyije n’uko isoko ryifashe.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rurahamagarira abifuza gushora imari mu bukerarugendo no mu bucuruzi, kugana Huye kuko bihabereye.
Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Dominique Mvunabandi, avuga ko bitarenze Mutarama 2022, dosiye isabira Nyungwe kuba umurage w’isi izaba yagajejwe muri UNESCO.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Mu gihe abangavu batewe inda bashishikarizwa kugaragaza abagabo bazibateye kugira ngo babihanirwe bamwe ntibanabikore, hari ababyubahirije bavuga ko byabaviriyemo kurebwa nabi n’imiryango y’ababahemukiye.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.
Umunyamabanga uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Olivier Kayumba, arasaba abaturarwanda kwirinda ibihombo baterwa n’ibiza bibagwirira nyamara bashoboraga kubyirinda.
Abajya gusengera i Kibeho bakunze kuvuga ko bahabonera ibitangaza binyuranye byaba ibimenyetso by’uko Bikira Mariya ari kumwe na bo, byaba gukemurirwa ibibazo bari bafite mu buzima, n’ibindi.
Mu gihe hari abajya bavuga ko batakurikira amadini yazanywe n’abazungu cyane ko n’abayavugwamo ari bo Yezu na Bikira Mariya na bo ari abazungu, Anathalie Mukamazimpaka wabonekewe we avuga ko Bikira Mariya yabonye atagira icyiciro yabarizwamo mu batuye isi.
Abahoze mu nama njyanama y’Akarere ka Huye batongeye gutorwa babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe, ahubwo ko ahindura ingamba. Byagarutsweho mu muhango wo kurahira wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye ku wa 22 Ugushyingo 2021.
Nyuma y’igihe bivugwa ko hazashyirwaho ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint-Germain, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Huye.
Prof. Dr. Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko amakimbirane yo mu ngo ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho, bityo ababyeyi bakaba bakwiye kwitwararika.
Abatuye mu Mudugudu wa Kaburemera mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, barifuza gushyirirwa irimbi mu Kagari batuyemo, kuko ngo kuba aho bashyingura ari kure bituma batabasha guherekeza ababo bitabye Imana, uko babyifuza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, arasaba abagize komite nyobozi y’Akarere ka Huye gushyira imbaraga mu kwihutisha gushyira mu bikorwa ibijyanye na gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda, mu myaka itatu isigaye ngo manda irangire.
N’ubwo hari abahoze muri njyanama z’uturere bari bongeye kwiyamamaza mu matora yo muri uyu mwaka wa 2021, ababashije gutsinda ni bo bakeya, haba mu bajyanama rusange, mu bajyanama b’abagore 30%, ndetse no mu bajyanama bihariye bahagarariye abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.
Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.
Amatora yabaye ku wa 16 Ugushyingo 2021 yasigiye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo abajyanama bakurikira:
Nyuma y’uko hasubukuwe gahunda yo guha telefone zigezweho (smart phone) Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Huye hatanzwe telefone 506 zagenewe umuntu umwe muri buri mudugudu.
Karidinali Antoine Kambanda arasaba abantu bose kujya bafasha abakene, banazirikana ko uko baba bameze imbere yabo babasaba, ari ko na bo baba bameze imbere y’Imana bayisaba.
Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo kuvugurura isoko rya Rango, hakaboneka n’abiyemeje guhuza imbaraga zo kuryubaka ubu banatunganyije aho riba ryimukiye, abacuruzi bakenera umuriro ntibishimiye kuba barimo gusabwa ibihumbi 30 byo kugira ngo bimurirwe cash power zabo, nyamara ngo rwiyemezamirimo yari yabemereye kubimurira (…)
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barifuza gufashwa bakabona ubundi buryo bwo kubaho, kuko uretse kuba inkono babumba zibaha amafaranga makeya, no kubona ibumba bisigaye bibagora.