Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse inzu yubatse mu buryo irengera ibidukikije, ikazajya inigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije. Icya mbere umuntu abona agitunguka kuri iyo nzu ni ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Panneaux’ bifata imirasire y’izuba biri ku rukuta rwose rw’uruhande rumwe. (…)
N’ubwo akiri mutoya akaba akiga no mu mashuri yisumbuye, Rebecca Irakoze w’imyaka 17, atuye mu Karere ka Nyaruguru, ahinga ibinyomoro bikamuha amafaranga yivugira ko atari makeya.
Abakobwa 300 b’imyaka hagati ya 12 na 24 bo mu Mirenge ya Munini, Muganza na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru bagaragarijwe ko kwigira uri muto unahereye kuri dukeya bishoboka, kandi ko byanabarinda ababashuka.
Nyuma y’igihe kitari gitoya abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo bifuza kugerwaho n’imodoka zitwara abagenzi, ku wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023 Horizon Express yatangiye kuhakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arasaba abo ayobora guharanira ibikorwa by’ubutwari, kuko kuba intwari ari ko gaciro ka buri muntu, bikaba ari n’agaciro k’Igihugu.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.
Abatuye mu Tugari twa Gahurizo na Rugerero mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto kugira ngo babashe kurya indyo iboneye, banasagurire amasoko.
Mu rubyiruko rwari rumaze umwaka rugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Gatare mu Karere ka Nyamagabe, harimo abicuza kuba baragendeye mu bigare bya bagenzi babo bakagwa mu biyobyabwenge, bakaba baribabarije ababyeyi.
Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.
Mu batuye mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko ubundi bakwitabira kwizigamira muri EjoHeza nta gahato, ariko ko imbogamizi bafite ari ukutamenya amafaranga bagejejemo, bakifuza ko bafashwa kumenya uko bigenda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 two mu Karere ka Gisagara, bashyikirijwe moto nshya bazajya bifashisha mu kazi kabo, biyemeza kwihutisha serivisi baha abaturage bashinzwe.
Abunzi bo mu Karere ka Huye bahawe amagare ku wa 18 Mutarama 2023, banibutswa ko icyo basabwa mbere y’ibindi byose ari uguhuza abafite amakimbirane bakabafasha kumvikana, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.
Abaturiye uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babona ntaho bataniye n’abataruturiye, kuko na bo bawurya uturutse kure unabahenze kimwe n’abandi.
Mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikendera ry’ishinge, kuko ari ryo ahanini bifashishaga nk’ubwatsi bw’inka ndetse n’icyarire, byatumaga babona ifumbire bifashisha mu buhinzi.
Abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, bifuza ko n’iwabo hagera imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bajye boroherwa n’ingendo, kuko kugeza ubu zibahenda cyane.
Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.
Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.
Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko ababazwa no kuba hari umugabo w’imyaka 58 ukekwaho kumusambanyiriza umwana w’imyaka 13, akaba ubu yidegembya.
Abunzi 44 kuri 331 bashyashya batowe mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zijyanye n’uyu murimo w’ubukorerabushake, batowemo na bagenzi babo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2023 bwahuje abana bagera kuri 245, barasabana, baranasangira.
Ikamyo yari itwaye ibitaka ahari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka mu Rwabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Mbazi, yagonze inzu ebyiri.
Abenshi mu rubyiruko rw’abahungu bakuwe mu muhanda mu Karere ka Huye, ubu bakaba barererwa mu miryango, bavuga ko ubuzima bwo mu muhanda bwari amaburakindi, kandi ko biyemeje kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira.
Mu gihe ku munsi mukuru w’Ubunani usanga hari ababyuka banywa banarya bishimira ko batangiye umwaka amahoro, abiganjemo abakirisitu gatolika babyukiye mu isengesho ryo gushimira Imana ku wa 1 Mutarama 2023, cyane ko uyu munsi wanahuriranye no ku cyumweru.
Mu by’ingenzi byaranze ubuhinzi mu Rwanda muri rusange muri 2022 harimo kuba hari uduce twavuyemo izuba ryinshi ryatumye abahinzi barumbya, kuba hari ahagaragaye udukoko twangiza imyaka, ibura ry’ifumbire mvaruganda, izamuka ry’igiciro cya kawa n’inama mpuzamahanga zateraniye mu Rwanda zigamije kureba uko ubuhinzi (…)
Muri iki gihe Abanyarwanda muri rusange ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, bashishikarizwa gukunda gusoma ibitabo kugira ngo biyungure ubwenge, hari urubyiruko ruvuga ko inkuru zanditse z’imyidagaduro, iz’amajwi n’iz’amashusho ari zo zibakurura, ibi bikaba bikwiye kwitabwaho n’abandika.
Umugabo w’imyaka 78 arishyuza inkwano yatanze ku mugore we, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga umuhungu we w’imyaka 49 ari uw’undi mugabo.
Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru, bigishijwe gutoza abaturage kwegerana bakabwizanya ukuri ku bikomere basigiwe na Jenoside, nk’inzira izabageza kuri Ndi Umunyarwanda.
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 yateye mu nzu z’abatuye mu manegeka yakuruwe no gutunganya kaburimbo ahitwa mu Matyazo, ku buryo ibintu byari hasi mu nzu byose byarengewe.