Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, avuga ko u Bufaransa bugiye gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, siporo, no kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Imvura yaraye iguye yangije umuhanda wa kaburimbo Huye - Nyamagabe ahitwa kuri Nkungu, ku buryo utakiri nyabagendwa. Uyu muhanda n’ubundi wari warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu, riri mu rugabano rw’ Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ariko ntibyabuzaga imodoka zitaremereye gutambuka, kuko (...)
Urubyiruko rwahuguriwe kuyobora ba mukerarugendo mu mujyi wa Butare ruhangayikishijwe no kuba hari ibirangamateka by’uwo mujyi bigenda bikendera, bagasaba ko hagira igikorwa ngo bibungabungwe.
Nyuma y’igihe bivugwa ko Umujyi wa Butare (Huye) ufite amateka ashobora gukurura ba mukerarugendo, ubu noneho abazajya bawusurisha bamaze guhugurwa, ku buryo uwifuza kumenya ibyawo yabifashisha.
Ababyeyi b’i Musha mu Karere ka Gisagara barasaba abafite umutima utabara kubatera inkunga kugira ngo babashe kuvuza umwana wabo w’umukobwa, Ange Mushimiyimana, wavukanye ubumuga bw’ingingo.
Nyuma y’uko abari abanyamuryango ba Ejo Heza bitabye Imana, imiryango yabo igahabwa amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kubafata mu mugongo, abasigaye bavuga ko batari barigeze bumva akamaro ka Ejo Heza, ariko ko na bo bagiye kuyitabira.
Muri iki gihe hagenda hagaragara abagize uruhare muri Jenoside bihana bakanasaba imbabazi abarokotse Jenoside ku bw’inyigisho z’isanamitima, Christophe Nyagatare wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye i Nyanza, avuga ko inyigisho z’isanamitima zikwiye kujya zihabwa n’urubyiruko kuko yasanze bazikeneye cyane nk’u (...)
Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abana bigamo bataha byo mu Karere ka Huye bavuga ko bitaboroheye kugaburira n’abana bo mu mashuri abanza, kuko nta bikoresho byo kwifashisha bafite birimo inkono nini cyangwa muvelo zagenewe gutekera abantu benshi.
Nyuma y’imyaka hafi itatu umuryango ‘AMI’ utangiye igikorwa cyo gufasha abagororwa bakoze Jenoside bitegura gutaha, bukabahuza n’imiryango y’abo bahemukiye ngo basabe imbabazi, uyu muryango uvuga ko warogowe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko na none ukishimira ibyo wagezeho.
Buri gihe uko hasohotse amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, abiga kuri ENDP Karubanda baratsinda, kandi bagatsindira ku manota menshi. Ibi bitera kwibaza icyo muri iri shuri bakora gituma batsinda kurusha ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza kwegera ab’indashyikirwa, na bo kandi bakabemerera, bakabigiraho.
Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi, ko ubufite adakwiye guhabwa akato.
Abatuye i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye basizwe iheruheru n’imvura y’amahindu yabasenyeye inzu ikanabangiriza imyaka, barishimira ubufasha bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ariko barifuza ko bahabwa n’ibyo kurya.
Abagore b’i Karumbi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bazi gukora amasabune bifashishije avoka, ariko ko babuze ubushobozi bwo kugura imashini yabafasha gukora menshi bityo batere imbere, bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona iyo mashini.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga magana abiri.
Abagore bo mu Murenge wa Maraba mu Karereka Huye bavuga ko iterambere ryabo ribangamirwa no kuba bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imishinga ibabyarira inyungu.
Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.
Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.
Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.
Hari abakobwa bagiye basambanywa bikabaviramo kubyara bakiri abangavu, bavuga ko iyaba bagenzi babo batarabyara babategaga amatwi, umubare w’abakomeje kubyara wagabanuka.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (...)
Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ibirwangiriza ubuzima, Akarere ka Nyamagabe kateguye amarushanwa y’indirimbo, imbyino, imivugo n’ubugeni, ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Winyicira ubuzima ejo hanjye ni heza.”
Abangavu bahohotewe bamwe bikabaviramo guhungabana, abandi bakabyara nyamara na bo bari bagikeneye kurerwa, bavuga ko abagabo bahohotera abana bakwiye kwisubiraho kuko bahemukira igihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.