Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abajyaga batanga amafaranga ya mituweli igice, umwaka ugashira batabashije kwivuza, bagiye kurushaho kubakurikirana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Mu turere twa Huye na Nyaruguru, ingo zari zibanye nabi kimwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababiciye ababo hanyuma bakaza kwiyunga babifashijwemo n’umuryango AMI, bateye ibiti by’imbuto zizabafasha kutabyibagirwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.
Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Uruganda rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki rw’i Gisagara (GABI), rurinubira kubura ibitoki rwifashisha, mu gihe abahinzi bo bavuga ko rutabagurira umusaruro.
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abafatanyabikorwa bakorana, kubafasha guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza biyashamikiyeho, kuko bizabahesha abaturage bazima, ari na bo bazakuramo abakwe n’abakazana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, arasaba ababyeyi gukora ku buryo abana babo baba aho bagomba kuba, kuko ari byo bizabarinda uburara n’ubwomanzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko uwanga gukora ngo atanduza inzâara, iyo inzara imwishe zivamo.
Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, arasaba ko abataraziritse ibisenge by’inzu zabo bakwihutira kubikora, kandi bakarinda inkuta z’inzu zabo kwinjirwamo n’amazi, mu rwego rwo gukumira ibiza, kuko hazagwa imvura nyinshi mu itumba ry’uyu mwaka wa 2022.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, hose hatangijwe gahunda ‘Igitondo cy’isuku’, izajya ikorwa buri wa kabiri.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye, rwahaye inka Vincent Irikujije, wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu akaba atuye mu Murenge wa Rwaniro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyaruguru ko izina ‘Kibeho’ rituruka ku bakurambere b’i Nyaruguru bavuze bati turwanire igihugu, kibeho.
Abagore bahagarariye abandi mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye bavuga ko basanze hari ababyeyi batimurira abana mu mashuri abanza, bakabasibiza mu marerero kubera amafunguro bahafatira.
Abahinzi ba kawa b’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko izamuka ry’igiciro cyayo ryatumye n’abari baraterewe ikawa ntibayiteho ikangirika abandi bakayirandura, ubu barimo gutera iyindi.
Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abahinzi bataratera imyaka ijyanye n’igihe cy’ihinga cya B, kwihutira kuyitera bitarenze iki cyumweru, kugira ngo imvura itazavaho icika batejeje kuko uhinze kare ngo ari we weza neza.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko gukorera ku ntego, bahura n’ingorane bakihangana bagakomeza inzira biyemeje, kuko ngo udafite intego ahugira mu bitamufitiye umumaro, akazisanga abandi baramusize.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, mu mpera z’icyumweru gishize yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyete y’urubyiruko.
Imvura yaguye ahagana saa munani mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, yagushije urusengero mu Murenge wa Karama, abari barwugamyemo babiri bahita bapfa, hanyuma 14 bakomeretse bajyanwa kwa muganga.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yemereye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuzagira uruhare mu kugeza amazi meza ku batarayagezwaho. Yabitangaje nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, bwari bwamutumiye nk’umufatanyabikorwa bwifuzaho ubufasha mu rwego rwo guteza imbere aka Karere.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022 yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, abahoze bakinira Arsenal ndetse bakayikoramo amateka akomeye ari bo Robert Pires na Ray Parlour, ndetse n’abo bari kumwe bo mu miryango yabo.
Mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahoze bahinga marakuja n’ibinyomoro bikabaha amafaranga, ariko ubu bakaba basigaye babihinga amababi akikunja, bigatuma barumbya.