Abakirisitu b’ahitwa ku Kinteko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, ubu barishimira Kiliziya batangiye gusengeramo tariki 2 Werurwe 2022, nyuma yo kuyiyubakira begeranyije ubushobozi bwabo, ndetse babifashijwemo n’abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, agasozi ka Kirambo kagiye kuzubakwaho Umudugudu ndangamuco (Cultural Village).
Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako karere.
Abangavu babyaye bo mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kubura abo basigira abana ngo bajye kwiga ndetse no gusiragizwa igihe bagiye kurega ababateye inda, biri mu bibabangamira.
Abakuru b’Imidugudu 10 yo mu Tugari twa Ngiryi na Nyabivumu two mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bahembwe amagare babikesha kuba imidugudu bayobora yaresheje umuhigo wa mituweli 100% mbere y’iyindi.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu w’Uwanyakanyeri ho mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira inzu batujwemo kuko ngo ari nziza, icyakora ngo zatangiye gusenyuka nyamara nta gihe kirekire zimaze zubatswe.
Abagore bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bavuga ko yabafashije kuva mu bukene bukabije.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Rango Investment Group (RIG), yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka isoko rya Rango, kuri uyu wa 24 Werurwe 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.
Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.
Umuryango Pro-Femmes Twese Hamwe wahuguye abagore 160 bo mu Ntara y’Amajyepfo mu bijyanye no kuyobora, unabashishikariza kwiyamamaza, none urishimira ko mu matora y’inzego z’ibanze aheruka biyamamaje bakanatorwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gusukura bihoraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirinda, kugira ngo basigasire amateka y’Igihugu.
Imibare y’abitabiriye ikigega Ejo Heza mu Karere ka Nyaruguru, igaragaza ko umubare w’abagore bitabira kwizigamira muri icyo kigega, ari wo munini ugereranyije n’uw’abagabo, bagakangurirwa nabo kwikubita agashyi.
Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza ryigenga ryitwa Ikibondo, ku wa 18 Werurwe 2022 bashyikirije ab’abakene biga ku ishuri ribanza rya Mpare ibikoresho by’ishuri babaguriye.
Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abajyaga batanga amafaranga ya mituweli igice, umwaka ugashira batabashije kwivuza, bagiye kurushaho kubakurikirana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Mu turere twa Huye na Nyaruguru, ingo zari zibanye nabi kimwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababiciye ababo hanyuma bakaza kwiyunga babifashijwemo n’umuryango AMI, bateye ibiti by’imbuto zizabafasha kutabyibagirwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.
Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Uruganda rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki rw’i Gisagara (GABI), rurinubira kubura ibitoki rwifashisha, mu gihe abahinzi bo bavuga ko rutabagurira umusaruro.
Abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Huye bahawe umukoro wo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye aho bayobora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abafatanyabikorwa bakorana, kubafasha guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza biyashamikiyeho, kuko bizabahesha abaturage bazima, ari na bo bazakuramo abakwe n’abakazana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, arasaba ababyeyi gukora ku buryo abana babo baba aho bagomba kuba, kuko ari byo bizabarinda uburara n’ubwomanzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko uwanga gukora ngo atanduza inzâara, iyo inzara imwishe zivamo.