Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavuga ko bakeneye ababafasha mu miyoborere y’ibigo, kuko ngo bisanga babazwa byose bonyine, bikababana byinshi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, bwagaragaje ko abasigajwe inyuma n’amateka bafite ibibazo byihariye kandi ko bakeneye ubufasha bwihariye, kugira ngo na bo babashe gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abanyenyanza muri rusange, bishimiye gusabana n’iyi kipe bakunda ku wa 24 Nzeri 2022. Bahuriye muri gahunda yiswe ‘Gikundiro ku ivuko’ yabimburiwe n’umuganda wo gutunganya umuhanda uturuka ahitwa Kwa Hadji ukanyura mu Mudugudu wa Kavumu ukomokamo abakinnyi benshi batangije iyi kipe, (…)
Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.
Hari abanenga Kiliziya ndetse n’amadini gusezeranya abagore n’abagabo kuzabana akaramata, banabinenga kutemera gatanya, ariko byo bikavuga ko bibiterwa n’uko gutandukana kw’abashakanye bisenya umuryango bikanagira ingaruka ku bana.
Guhera ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, abafatanyabikorwa banyuranye bo mu Karere ka Nyamagabe bagaragarije abaturage ibyo bakora, benshi barabyishimira kuko bahakuye ubumenyi buzabagirira akamaro.
Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.
Umukuru w’Umudugudu wa Ngoma ya 3 uherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hamwe n’abanyerondo bane, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngoma, mu gihe bagikorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umugabo n’umwana we.
N’ubwo amakimbirane mu ngo aba aturuka ku bashakanye bombi, hari abagore bo mu Karere ka Huye bavuga ko agenda yiyongera kubera ko abagore batagishaka guca bugufi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda, bwagaragaje ko ibihano biremereye bigenwa n’itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biri mu bituma abagore bahohoterwa n’abagabo babo ntibashake ubufasha mu mategeko.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.
Nyuma y’imyaka 30 abayoboke b’Itorero ry’Abangirikani (EAR) b’i Nyaruguru, bayoborwa na Musenyeri ukorera ku Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 bahawe Diyosezi yabo hanimikwa Musenyeri mushya wo kuyiyobora.
Mu gihe abantu bakunze kujya gusengera i Kibeho cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, no ku ya 28 Ugushyingo bazirikana igihe amabonekerwa yahatangiye, hari benshi bavuga ko bagiye bahabonera ibitangaza.
Abahinga mu bishanga bya Gasuma na Ruhoboba mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, barifuza gutunganyirizwa ibi bishanga ku buryo bajya babasha kubona amazi yo kuhira mu buryo bworoshye, bityo babashe kubibyaza umusaruro no mu gihe cy’impeshyi.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, avuga ko hakiri igihe kugira ngo Bazilika ya Kibeho itangire kubakwa, ariko ko hagiye gushyirwaho Komite yo gukurikirana imyubakire yayo. Musenyeri Hakizimana avuga ko icyemezo cyo gushyiraho komite ikurikirana imyubakire ya Bazirika ya Kibeho (…)
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, burasaba abanyeshuri baryigamo kurangwa n’imyitwarire iri mu murongo uboneye (disipuline), bafatiye urugero ku Nkotanyi zawugendeyemo zikabasha kubohora igihugu.
Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi. Claudine Nyirakamana, umwe muri aba bakobwa bakora mu gakiriro k’i Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko izo tapis bazikora bifashishije umufuka bagenda bapfundikaho udutambaro duto duto.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza umurimo.
Ubwo hirya no hino mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, hari abandi bavuga ko batabonye uko bakora ibirori, bakavuga ko byatewe n’ubukene kuko no kubona ibyo kurya bisigaye bigoye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 4 Kamena 2022, bwatangije amarushanwa ku kurwanya isuri, abazahiga abandi bakazahembwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri, avuga ko umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, uzarangira amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage 85%, habariyemo abazayafatira ku mirongo migari n’abazaba bafite ay’ingufu zisubira.
Hari abitegereza ukuntu ahitwa mu Cyarabu mu mujyi wa Huye hari amatongo ahamaze igihe, ugasanga bibaza bati “Kuki abafite ibibanza mu Cyarabu bananiwe kubyubaka batahabwa igihe hanyuma bakabyamburwa?”
Mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abangavu kuvuga ababasambanyije kugira ngo bahanwe, hari ababikoze bavuga ko baheruka barega, ntibamenye aho ibyabo byarangiriye.
Mu gihe Abaturarwanda bashishikarizwa kwitabira uburyo bwo kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga, abarema isoko ry’Iviro riherereye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza, ikibazo kikaba amafaranga bakatwa.
Ubuyobozi bw’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, abaruturiye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bakunze kwita Hakan, ntibwishimira kubeshyerwa kutishyura ingurane, ahubwo ko abarwishyuza bareba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Tuyizere Florence w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, yasize abandi bakobwa mu marushanwa yo kwiruka yitiriwe ‘gukorera ku ntego’, yabereye i Ndora tariki 28 Nyakanga 2022, maze ahembwa inka.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi, avuga ko kwigisha abangavu gutinyuka no kwigirira icyizere byatumye inda z’imburagihe zigabanuka.