Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko umwaka w’ingengo y’Imari 2021-2022, urangiye ako karere kamaze kwesa imihigo ku rugero rwa 97.7%.
Mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, hari abanyeshuri batekereza ko Ndi Umunyarwanda ikwiye kujyana no guha agaciro Ikinyarwanda. Ibi bitekerezo banabigaragaje mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatanzwe na Unity Club Intwararumuri ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutangiza ibiganiro (...)
Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu Karere ka Huye, rwizihije umunsi wo kwibohora ruha inka ingabo yagize uruhare mu kubohora u Rwanda ikaza gukomereka, byayiviriyemo kumugara.
Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparence International Rwanda, avuga ko uhishira uwamusambanyirije umwana akwiye gucibwa mu bandi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye abatuye mu Karere ka Nyaruguru gufata neza impano Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabageneye. Izo mpano ni ibitaro bya Munini, amashuri ndetse n’Umudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 48 itishoboye, byose biri ku Munini na byo, ndetse n’umuhanda wa Kaburimbo (...)
Umusaza Mabano warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakoreye Perefegitura ya Butare kuva mbere ya Jenoside, avuga ko abakorera Leta muri iki gihe bari bakwiye gutanga serivisi nziza kuko bo bakorera mu mwuka mwiza.
Abagabo bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye mu Rubuga rw’abagabo, bagamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, ashobora gutuma habaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse mu gihugu kubagana, bagafashwa mu guhanga udushya mu byo bakora no gupimisha ibicuruzwa byabo ngo binozwe, bijye ku isoko byujuje ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzashira mu Ntara y’Amajyepfo bahafite abagabo b’imboni z’uburinganire basaga ibihumbi 20.
Abahinzi baturiye igishanga cy’Agatorove giherereye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira kuba cyaratunganyijwe bakanahabwamo imirima, ariko ubwanikiro bumwe bamaze kubakirwa ngo ntibuhagije.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Madeleine Nirere, avuga ko itegeko rigena imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga, ritashyizeho amafaranga ntarengwa bagomba kwishyuza, nyamara ko byari bikwiye kuko hari aho usanga abaturage baharenganira.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, hamwe na mugenzi we wo mu Birwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnouth, batashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu Karere ka Nyamagabe, ruzajya rutanga Megawati 5.5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2022.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022 muri IPRC-Huye, abanyeshuri basabwe kwirinda imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’.
Innocent Nsanzabarinda w’i Rutobwe mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, wize umwuga w’ubudozi akanawukora, avuga ko agiye gushinga uruganda rudoda imyenda, kuko kudoda kamwe kamwe ngo yabonye byambika bake.
Anatole Kayinamura wakoreraga hafi y’uruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, avuga ko rwagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside, ahari muri Perefegitura ya Gikongoro.
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, gusura urwibutso rwa Jenoside atari ubukerarugendo, ahubwo uburyo bwo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye abandi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, biyemeje ko ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2022, bazaba baramaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza.
Urubyiruko 70 rukomoka mu miryango ikennye cyane mu Karere ka Nyamagabe, rurishimira ko rwigishijwe imyuga rukanahabwa ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, kuko kuri rwo ari intangiriro y’ubukire.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abasambanya abangavu bakanabatera inda bakwiye kumenya ko bahemuka imbere y’Igihugu n’imbere y’Imana.
Nyuma y’imyaka itari mike abanyehuye bashishikarizwa gusenya inzu z’ubucuruzi zishaje bakubaka iz’amagorofa mu mujyi wabo, hatangiye kuboneka abazubaka, haba ahahoze inzu z’ubucuruzi ndetse no mu bindi bice.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwacikirije amashuri hanyuma rugafashwa kwibumbira mu matsinda y’Iterambere rurabyishimira, kuko ngo byatumye bamenya gukora no guharanira kwigira.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Huye (PSF), Gervais Butera Bagabe, avuga ko abikoreraga bazize Jenoside bari bafite ubutwari budasanzwe, ab’iki gihe bakwiye kubigiraho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko amavuriro atatu mato (postes de santé) yo mu Karere ka Nyaruguru yamaze gushyirwamo ibikoresho bifasha mu gutanga serivise yo kubyaza.
Kampani yitwa Isaro Econext yiyemeje kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, yakoze porogaramu (application) yo muri telefone yitwa Isaro App izajya ifasha abayifashishije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Abagera ku 100 bigishijwe guteka, kuyobora ba mukerarugendo abandi na bo gutunganya ibikomoka ku biti, muri IPRC Kitabi mu gihe cy’amezi atandatu, barasabwa kwihangira imirimo, ntibahere mu gushaka akazi.
Abavuzi b’amatungo bigenga 30 baturuka mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza, bahuguwe ku gutera inka intanga none banabiherewe ibikoresho bazajya bifashisha, bakemeza ko bagiye kuvugurura icyororo aho bakorera, bityo umukamo wiyongere.
Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari bakirererwa mu kigo ADAR-Tubahoze, barifuza ko mbere yo gusubizwa abana babo ngo babirerere, babanza gusurwa kuko babona bizabagora kubitaho.