Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.
Bamwe mu bahoze ari abakozi b’Intara ya Butare bavuga ko bifuza guhabwa amafaranga y’ibirarane by’imishahara bemerewe kuzishyurwa bagisezererwa ku kazi mu mpera z’umwaka wa 2004, kuko igihe kibaye kirekire.
Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Cyahinda, Jean Claude Buhanga, yitabye Imana mu masaa tanu zo kuri uyu wa 5 Kanama 2021, azize impanuka y’imodoka.
Muri iki gihe umubare w’abarwaye ndetse n’abicwa n’indwara ya Coronavirus ugenda urushaho kwiyongera, nyamara hagakomeza kuboneka abarenze ku mabwiriza yo kuyirinda, hari abayirwaye bagakira bavuga ngo uwabaha uburyo bwo gukebura abatazi ububi bw’iyi ndwara.
Mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, hari abaturage bavuga ko hari insoresore zababujije umutekano kubera guhora zibiba, bakaba bifuza ko zakurwa mu baturage.
Hari abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi i Huye bataha mu Murenge wa Mukura binubira kutemererwa gutambuka mu Murenge wa Tumba, washyizwe muri Guma mu Rugo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ntawe uri muri Guma mu Rugo mu Ntara y’Amajyepfo uzicwa n’inzara biturutse ku kutabasha kujya gukora.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko Guma mu Rugo izatangira tariki ya 28 Nyakanga 2021 mu Mirenge itatu yo muri ako karere, atari ukujya ku muhanda cyangwa ku muharuro.
Louange Ora Izere, ufite imyaka itandatu, amaze gusohora indirimbo enye, harimo n’iyakunzwe cyane izwi ku izina rya ‘Papa-mama’.
Aborozi b’inka bagenda bigishwa uburyo bwo guhunika ubwatsi bw’amatungo, bavuga ko babonye kubikora bifitiye akamaro amatungo mu mpeshyi, ariko ko basanze kubigeraho bihenze.
Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye rwiyemeje gushyiraho abahwitura abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu rwabashyizeho no mu isoko rya Huye, icyakora hari abavuga ko batari ngombwa, kuko baje basanga hari abandi bashyizweho n’ubuyobozi bw’isoko.
Mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu Karere ka Huye hari babiri barwaye Coronavirus.
Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ibizamini bisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Huye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Protogène Muhire.
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.
Aline Mutembayire w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki ya 12 bigasozwa ku ya 14 Nyakanga 2021, akaba afite abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Abahagarariye abafite ubumuga basanga hakwiye kubaho abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu tunama dutanga amasoko mu bigo bitandukanye, kuko ari byo byafasha mu kubaka inyubako zitabaheza.
Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.
Mu Karere ka Gisagara hari abaturage binubira kuba barangirijwe imyaka ahashinzwe amapironi atwara insinga z’amashanyarazi, hakaba hashize igihe kirenze umwaka batarishyura ndetse hakaba hari n’abategereje imyaka itatu.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bamaze imyaka bambuwe na ba rwiyemezamirimo, ubu bakaba bifuza gufashwa bakishyurwa.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bagiye bakorana na ba rwiyemezamirimo batangiye imirimo ntibayirangize, bamara kugenda bakabura ubishyura, imyaka ikaba ibaye myinshi batarishyurwa.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye. Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo (...)
Umuyobozi mukuru w’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rurimo kubakwa mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko kurutaha muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 bitagishobotse kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu Karere ka Nyamagabe, Isibo y’Ubunyangamugayo iherereye mu Mudugudu w’Isuri, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Gatare, ni yo yahize andi masibo mu bikorwa by’indashyikirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Nyuma y’uko abahinzi bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe batahwemye kugaragaza icyifuzo cyo kugezwaho ishwagara ihagije itanahenze kugira ngo babashe kweza, bagiye kujya bayihabwa kuri nkunganire.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.
Imiryango 32 y’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe irimo 16 y’Abarokotse Jenoside na 16 y’abakuwe mu manegeka ndetse n’abahuye n’ibiza, irishimira ko ubu ituye mu nzu nziza bubakiwe na Leta.
Urwego rwunganira Akarere ka Nyaruguru mu gucunga umutekano (Dasso-Nyaruguru) rwatanze inkoko 90 ku baturage batagiraga itungo na mba, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021.