Radio mpuzamahanga ya Kiriziya Gatolika yafunguye ishami ryayo i Kibeho ahantu honyine muri Afurika kiriziya yemeza ko habereye amabonekerwa.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Doyosezi ya Butare, akaba n’umuvugizi w’inama y’abepisikopi bo mu Rwanda, avuga ko habayeho ubufatanye bwa nyabwo hagati y’abafatanyabikorwa n’uturere, ikibazo cy’ubwiherero n’icyo gutwita kw’abangavu babihashya.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yasabye abo bafatanyije kuyobora intara y’Amajyepfo gukoresha amagambo make, ahubwo bakongera ibikorwa.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, avuga ko abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu bose bafatanyije, nta kibazo na kimwe cyananirana.
Umutingito uterwa n’imashini zikora umuhanda Huye-Nyamagabe, urimo gushyirwamo kaburimbo bundi bushya, wagiye utera imitutu amazu y’abawuturiye ku buryo bifuza gusanirwa.
Hari abatekereza ko nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yemererwa gusiba inama itunguranye igihe agiye gusezeranya abiyemeje kurushinga, ko bikwiye no gukoreshwa mu kwihutasha imanza zikererwa kurangizwa.
Bamwe mu baturage bakuze bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe bigishijwe gusoma no kwandika, none barifuza kumenya n’Igifaransa, Igiswayire n’Icyongereza.
Kuzerereza ibicuruzwa mu mujyi, ibyo bita "ubuzunguzayi" byaba biri mu nzira yo gucika i Huye, kuko 50 mu babukora bagiye guhabwa igishoro n’aho gukorera.
Ibi byagaragaye ubwo aba bangavu begerwaga bakaganirizwa, muri gahunda Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yihaye yo kubegera (GBV Clinics), kuva tariki 14 kugeza ku ya 15 Ugushyingo.
N’ubwo itegeko ryo kuzungura ryo mu 1999 ryemerera n’abana b’abakobwa kuzungura iby’ababyeyi babo, bityo n’ibisizwe na nyina abana bakaba bashobora kubizungura, ahitwa i Sovu mu Karere ka Huye hari ababyeyi babiri bambuwe isambu basigiwe n’umubyeyi wabo hitwajwe ko nta mwishywa uzungura iby’iwabo wa nyina. Ubusanzwe (…)
Ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda kiratangaza ko umwaka wa 2019 uzarangira 30% by’ubuso bumaze guterwaho amashyamba.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buhangayikishijwe n’abana batitabwaho n’ababyeyi babo, bikaba ngombwa ko hitabazwa ba “Malayika murinzi” ngo babakurikirane.
Nyuma yo kugura uruganda rw’ibibiriti ruherereye ku Karubanda mu Karere ka Huye, umushoramari Osman Rafik yiteguye guha akazi abantu bagera kuri 300.
Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, avuga ko Leta yafashe ingama z’uko nta mwana ufite amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, uzongera kubura uko yiga kubera ikibazo cyo kubura amikoro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2018, abanyeshuri basaga ibihumbi birindwi barangije mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda bakorewe ibirori byo kwakira impamyabumenyi zabo muri Sitade ya Huye.
Nyuma y’uko insengero zitubatse neza zafunzwe mu Rwanda, amadini n’amatorero bigasabwa kugira abigisha ijambo ry’Imana babyigiye, ishuri rikuru ry’abaporotesitanti, PIASS, ryatangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri tewolojiya, kizatanga igisubizo ku bigishaga ijambo ry’Imana batarabyigiye cyangwa babifiteho ubumenyi (…)
Babigaragaje mu mihigo bahigiye kuzageraho, ubwo basozaga icyumweru cyo gutozwa no kumenyerezwa iryo shuri rikuru baje kwigamo.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu kwikemurira ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yavuze ko kugira ngo iyo ntara ishobore gutera imbere, hari ibyo abayikoramo bakwiye kugenderaho kandi bakabyubahiriza.
Abakozi bo mu Karere ka Nyaruguru biyitiriye amasibo y’Inkotanyi zari mu Nteko ishinga amategeko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, kugira ngo bihute mu mihigo.
Muri paruwasi gaturika ya Rugango mu Karere ka Huye bafashije abagabo 19 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo gusaba imbabazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko atangaza ko n’abafatanyabikorwa b’igihugu bakwiye gusinyana imihigo n’uturere abihereye ku kuba mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hari abafatanyabikorwa batabagaragarije igenabikorwa ryabo.
I Huye, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, ryatanze umuganda wo guhugura abayobozi 50 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Murenge wa Ngoma, ku bijyanye n’ireme ry’uburezi.
Laboratwari yo mu kigo gishinzwe ubushakashatsi ku by’inganda (NIRDA) ikeneye amafarana arenga miliyari imwe kugira ngo ivugururwe, mu gihe kitarenze imyaka itanu yubatswe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabajije abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) niba byashoboka ko buri rugo rwo mu Rwanda rutera byibura igiti kimwe cy’Avoka.
Ibyo Abanyehuye babikesha kuba umubare w’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ugiye kongera kwiyongera, na bimwe mu bigo byahoze bihakorera bikahagarurwa.
Abashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko abafashamyumvire mu bworozi badahabwa agaciro, bigatuma ubworozi budatera imbere.
Mu gihe byari bimenyerewe ko imihigo ari gahunda yashyiriweho inzego z’ibanze gusa hagamijwe gutera ishyaka abayobozi kurushaho kurwanira ishyaka abo bayobora, Minisiteri y’Uburezi nayo yashyiriyeho imihigo abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Abafite ubumuga bahagarariye abandi bahigiye gukora ku buryo mu bihe biri imbere nta wufite ubumuga uzongera kugaragara mu muhanda, asabiriza.