Abakobwa 26 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ku wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017, barahuye barasabana, barushaho kumenyana.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwemeje icyifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko S/Lt Seyoboka Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.
Evode Imena wabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yatawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha yakoze akiri kuri uwo mwanya.
Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu i Addis Ababa muri Etiyopiya raporo yiswe "Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu".
Abakobwa batanu muri 16 biyamamarizaga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, nibo bemerewe gukomeza amarushanwa.
Mu nama ya 28 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), iteganyijwe kuwa 30-31 Mutarama 2017 ku cyicaro gikuru cyayo giherereye Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame azamurikira abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, raporo ku mavugurura ya komisiyo ya Afurika yunze (...)
Bwa mbere mu Rwanda ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori ryitwa STECOMA rirateganya gutanga impamyabushobozi ku bafundi, bashingiye ku bunararibonye bafite mu kazi kabo ka buri munsi.
UAE Exchange ikigo mpuzamahanga gitanga serivise zo kohereza amafaranga hanze y’igihugu ndetse no kuvunja, cyiyemeje no kugira uruhare mu iterambere, no mu mibereho myiza y’abaturage giha serivise.
Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda byahaye ikaze Padiri Nahimana Thomas, ushaka kuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu gihe yari ategerejwe i Kigali aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, abantu batunguwe no kubona umunyapolitiki Padiri Nahimana i Buruseli mu gihe yagombaga guhagurukira i Amsterdam mu Buholandi.
Perezida Kagame yagaragaje ko umwaka wa 2017 uzaba umwaka w’ubuyobozi bwimakaza demokarasi, ubutwererane n’iterambere bizatuma Abanyarwanda barushaho guhabwa serivisi zinoze.
Mu gihe cy’itangira ry’amashuri, muri Gare ya Nyabugogo haba hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri bashaka imodoka zibajyana aho biga mu ntara zitandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragarije isi ko iterambere u Rwanda rugezeho rurikesha gahunda rwihaye yo gushyira ikoranabuhanga muri serivisi zitangirwa mu gihugu.
Perezida wa Repubulika witabiriye inama yiga ku bukungu bw’isi iteraniye mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, asanga nta gikorwa ngo ubucuruzi hagati y’Abanyafurika butangire bukorwe, nubwo byagiye byifuzwa kuva kera.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ibicishije mu nyandiko yashyizweho umukono na Dr Bizimana Jean Damascene uyibereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yerekanye amatariki akomeye yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo gutabarizwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ku buzima bw’imyororokere byahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza abayobozi b’ Ubufaransa n’ abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika (Sommet France (...)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 mu Karere ka Rubavu, hatangiye igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.
Akon, umuririmbyi wo muri Amerika ukomoka muri Senegal na Davido umuririmbyi wo muri Nigeria bari butaramire abitabiriye ibirori bifungura CAN 2017.
Bimwe mu bihembo bizahabwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2017 harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf.
RwandAir igiye gutangira ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Urubyiruko rwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) “Indatwa n’Inkesha” biyemeje kuzakora itangazamakuru rizajya riba ikiraro hagati y’ubuyobozi n’abaturage nibamara kugera mu kazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu Buhinde aho yitabiriye inama ya munani ya "Vibrant Gujarat Global Summit" yiga ku iterambere ry’ubukungu burambye.
Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wakiriye umugogo we, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017.
Mu butumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017, Twagiramungu Faustin uyobora ishyaka RDI ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yatangaje ko umwaka wa 2016 wasize ibikorwa by’ingirakamaro, bigomba kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga.
Sous Lieutenant Seyoboka Henry Jean Claude ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanze umwunganira mu mategeko witwa Me Uwimana Channy.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rurahamagarira abikorera mu mujyi wa Kigali bakorera mu nzu zagenewe guturwamo gukurikiza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali bakimuka muri izo nzu.
Imirimo yo kwagura imihanda ireshya n’ibilometero 54 yo mu mujyi wa Kigali yaratangiye.