Madame Jeannette Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Djibouti, aho yaherekeje Perezida Kagame, yeretswe uburyo abagore bo muri icyo gihugu biteza imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.
Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatuts,abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bibutse banishimira intamwe yatewe n’abanyarwanda mu kwiyubaka.
Abakirisitu Gatolika bo mu mujyi wa Huye bakoze inzira y’umusaraba, bakina bigana uko byagenze mu gihe cya Yezu Kristu.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amasomo y’Igihembwe cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye azatangira kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Iduka ricuruza amapine riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Muhima ryafashwe n’inkongi y’umuriro.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko gukorera ibikorwa by’amasengesho ku kazi ka Leta bihagaritswe burundu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Umugabo witwa Tujyinama Silas ufite imyaka 64 yemereye imbere y’abaturage ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu gitero cyishe abantu 10, we ku giti cye akaba yarishe babiri muri (...)
Umuhanzi Bonhomme wamenyekanye cyane mu ndirimbo zigaragaza ukuri nyako k’ubugome bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside zigafasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka, yagiye kwifatanya n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, mu mihango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu (...)
Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mata 2017, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki .
Depite Cecile Murumunawabo yibukije abaturage bo mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya I, kwirinda no kwamagana abagifite imvugo zisesereza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yazamuye mu ntera aba-ofisiye bato 407 ba RDF.
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda.
Col. Chance Ndagano yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete y’ingendo zo mu kirere RwandAir, asimbuye John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ayiyobora.
Senateri Gakuba Jeanne D’arc yatorewe kuba muri biro y’ihuriro rihuza abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko ku isi ahagarariye igice cy’Afurika.
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba ahakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano ze.
Perezida Paul Kagame yasabye Papa Francis kuzasura u Rwanda, nyuma y’uko nawe yari yamutumiye i Vatican mu minsi ishize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirahamagarira abahinzi kuba maso kandi bagatanga amakuru ku cyonnyi cya nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro imirimo y’Ikigo gikomeye giteza imbere imibare n’ubumenyi muri Afurika (AIMS) kimuriye icyicaro cyacyo mu Rwanda.
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.
Mwizerwa Dieudonné Umunyarwanda wari usanzwe ari umwe mu basifuzi bemerewe gusifura amarushanwa ya Karate ku rwego rwa Afurika , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yatsinze ikizami kimwemerera kuba Umusifuzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wemerewe gusifura amarushanwa yo ku rwego (...)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ibikorwa bitandukanye by’ingenzi, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga (...)
Amandine Juru, Umukobwa wa Eugene Habimana wamenyekanye ku izina rya Cobra Cadillac kubera akabyiniro kitwa Cadilac yari yarubatse kagakundwa cyane mu Mujyi wa Kigali , yanejejwe cyane n’uko se yakiriye agakiza akabatirizwa mu mazi menshi.
Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, wari watangaje ko aza mu Rwanda, yatangaje ko atakihageze kuri uyu wa 29 Werurwe 2017.
Perezida Kagame asanga Afurika na Amerika bikwiye gukorana mu bwubahane kugira ngo bigere ku ntego imwe, aho kugira ngo Abanyafurika bahore bumva ko ubukire bwabo, bugomba gushingira ku buyobozi bwa Amerika.
Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”, ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanya-Isiraheri.
Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda irashimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa.
Nyuma y’ibitaramo bitandukanye bakoreye mu gihugu cy’Ububiligi, igihugu cy’Ubufaransa, ndetse n’Ubusuwisi, Charly na Nina bamaze kugaruka i Kigali.