Ubwo abagize itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kenya rizwi ku izina rya Sauti Sol bageraga i Bujumbura mu Burundi bakiriwe nk’abami.
Perezida Paul Kagame yasabye Umuryango w’Abibumbye gufata abanyamuryango bawo bose kimwe, kugira ngo intego yatumye ujyaho yo guhuza ibihugu yubahirizwe.
Madamu Jeannette Kagame yatangarije abitabiriye inama y’ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika (OAFLA) ko u Rwanda rwiyemeje kutazacika intege mu rugamba rwo gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.
Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’umuryango mpuzamahanga muri Afurika kugeza ubu atarawuha isomo, kuko buri gihugu cyose wagiye wivangira mu bibazo byarangiraga bibaye bibi kurushaho.
Perezida Paul Kagame yavuze ko urwego u Rwanda ruhagazeho ku isi, nta handi rwavuye uretse guha Abanyarwanda icyizere no kubereka ko ibyo bakora ari ibyabo.
Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, bagirana ibiganiro birebana n’amahoro n’umutekano muri Afurika.
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 72, yagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu Banyarwanda bahuye na ryo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame i Nyamirambo, ari mu byishimo nyuma y’uko se umubyara afunguwe nk’uko yabyifuzaga.
Mu iserukiramuco rya Cinema (Festival du cinéma africain de Khouribga) ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka, mu birori byo kuri uyu wa 15 Nzeli 2017, Umuco Nyarwaanda wahawe ikuzo n’icyubahiro nkumuco wihariye.
Ishuri ry’abakobwa rya Gashora Girls Academy ryihariye ibihembo mu biganiro mpaka byari bihuje abanyeshuri byaberaga muri Uganda.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana yabwiye abitabiriye inama ihuje abakuru ba polisi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ko nta mpamvu yo kunanirwa kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yahagarariye u Rwanda mu nama y’umuryango uhuza abakuru ba Polisi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCO).
Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2017-2018, Perezida Kagame yizeje inkunga Abacamanza mu kuzamura imibereho yabo, ariko abasaba kuzabanza bagabanya kwakira ruswa, icyo yise inkunga idakwiye bamwe muri bo bavugwaho kwakira.
Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ Abaminisitiri batatu batarahiye, yakira indahiro y’ umuvunyi mukuru, ndetse n’iz’ abadepite babiri baherutse gusimbura abahawe indi mirimo.
Ku bufatanye na Sosiyete y’Abashinwa yitwa Huajian Group, mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda rukora inkweto, amasakoshi, mudasobwa, telefone, ndetse n’ ibindi bikoresho bitandukanye.
Abahanzi bo mu Rwanda bitabiriye JAMAFEST 2017 iri kubera i Kampala muri Uganda bagaragaje imbyino zitandukanye n’ibindi biranga umuco w’u Rwanda mu cyo bise “Street Carnival”.
Umururimbyi w’injyana ya Country wo muri Amerika (USA), Don Williams yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie aribo badepite bagomba gusimbura Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse kugirwa abayobozi mu zindi nzego.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu, n’ihazabu ya Miliyoni imwe kuri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre ndetse na PTE Ishimwe Claude, bashinjwa kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa.
Biteganijwe ko irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rikazitabirwa na Banyampinga 130 barimo na Miss Rwanda, Elsa Iradukunda.
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Liliane Kalima, umunyamideri wo mu Rwanda ariko uba muri Amerika (USA) ari mu bazamurika imideri y’imyambaro mu Mujyi wa New York mu birori byiswe “New York Fashion Week”.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Nzeli 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse.
Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko imurikagurisha ryaberaga mu Rwanda "Expo2017" rizarangira ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2017.
Polisi y’igihugu yatangaje ko nyuma yo kubaza Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri ku bibazo bakekwaho, yabarekuye bagataha ikanabaherekeza mu rugo rwabo.
U Rwanda hamwe n’ikigo gikoresha indege zitagira abapilote (Drones) mu gutwara amaraso akenewe n’indembe, Zipline bahawe igihembo cyo ku rwego rwo hejuru cyitwa Index Awards 2017.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko yubaha uburenganzira bw’itangazamakuru mu gihe umunyamakuru ari gutara inkuru kandi yubahiriza amategeko.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegekonshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje Maj Gatarayiha Francois Regis nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri nshya y’Ikoranabuhanga n’itumanaho.
Mu myaka 13 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunda Ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b’ingagi, imiryango y’ingagi zo mu birunga yariyongereye iva ku munani, igera kuri 20.
Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda cyane cyane abaturiye pariki kongera umurego mu kubungabunga inyamaswa zibaturiye, kuko inyungu zitanga ari bo zigeraho mbere.