Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Muhanga, Rayon Sports yuzuza imyaka ine itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera.
Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yatsinze Sunrise,AS Kigali itsindirwa i Bugesera na Police FC.
Umunya-Misiri Adel Ahmed ugiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya Musanze FC yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizatangira gukora igenzura ryasabwe na CAF kugira ngo hemezwe niba Stade Huye yakwakira imikino mpuzamahanga.
Mu gihe hitegurwa gusubukurwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023,u Rwanda rwongeye kugaragara mu bihugu 23 bidafite stade yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagurishijwe muri Sandvikens yo muri Suède azayerekezamo nyuma y’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Ku wa 28 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda.
Ikipe ya Espoir FC kuri uyu wa Gatanu yatunguye Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga.
Guhera kuri uyu wa Gatanu mu mikino itandukanye hategerejwe amarushanwa azakomeza ndetse n’azakinwa akarangira haba mu mupira w’amaguru,Basketball,Volleyball n’indi mikino.
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede yatangaje ko yamaze gusinyisha Byiringiro Lague wakiniraga APR FC.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Bugesera yasinyishije umutoza Eric Nshimiyimana nk’umutoza wayo mushya asimbuye Etienne Ndayiragije.
Umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze gukinira Rayon Sports byitezwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Mu gihe ikipe ya Musanze FC kugeza ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Frank Ouna abatoza icumi bamaze gusaba gutoza iyi kipe arimo abazwi mu Rwanda
Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateranye ku wa 21 Mutarama 2023, yemeje ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8Frw izakoresha mu 2023, irimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi.
Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, wabereye i Bugesera ifata umwanya wa kabiri.
Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice, ubwo yasinyishaga umukinnyi mushya Djibrine Akuki, yashimangiye ko habura igihe gito bagatwara shampiyona ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Marine FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Kiyou Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, hakinwa umunsi wa 16, i Bugesera Police FC itangira itsinda Gorilla FC ibitego 3-2.
Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura VS, ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuga ko ari ikipe ikomeye kandi izazamura urwego rwe.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, myugariro Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, nyuma yo gusoza amezi atatu yari ayimazemo.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yakiriwe mu ikipe ye nshya ya Al-Taawon Ajdabiyah SC, yamuguze muri Mutarama 2023 avuye muri AS Kigali.
Umukino w’umunsi wa 16 uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri stade ya Muhanga, wongeye kwimurwa uvanwa ku itariki 22 Mutarama 2023 wari wimurweho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball, yatsinzwe umukino wa mbere na Guinea mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Congo Brazzaville, ibitego 54-34.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya FC Aktobe yo muri Kazakhstan yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Gérard Bi Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko amasezerano arangiye.
Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023, iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Mukura VS yahanishijwe kutagura abakinnyi bashya na miliyoni 11,300,000Frw kubera gutandukana bidakurikije amategeko na Opoku Mensah wayikiniye, irimo kuganira na we nanone ngo abe yagabanya amafaranga ku bwumvikane.
Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushakisha rutahizamu iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakiniye Standard de Liège yo mu Bubiligi.