Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izabahuza na Nigeria na Libya.
Ikipe ya Zira FK ikinamo Umunyarwanda Mutsinzi Ange yageze mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya EUFA Conference League mu gihe Djihad Bizimana yamusanze muri iri rushanwa nyuma yo gusezererwa kwa Kryvbas muri Europa League.
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.
Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.
Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup 2024), nyuma yo gutsindira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri penaliti 6-5 mu mukino wahabereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025. Perezida w’iyi kipe, Nkurunziza David, yatangaje ko iyi ikipe ije muri shampiyona kuyitwara kuko umupira ukinirwa mu kibuga gusa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yitabiye Imana mu Bufaransa abura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78.
Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-2025, Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka URA FC na SC Villa zo muri Uganda.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović avuga ko nubwo batsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa Simba (Simba Day) byabaye ku wa 3 Kanama 2024 ariko hari ibyo kwishimira ku ikipe ye.
Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, ‘Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’umunsi w’igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Sumaila Moro wari umaze umwaka akinira Police FC yasubiye muri Etincelles FC yahozemo.
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.
Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.
Ikipe ya AS Kigali yonyine mu makipe 16 yari isigaye itari yatangira kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 iratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Fall Gagne ukomoka muri Senegal na myugariro Youssou Diagne.
Umurundi usatira anyuze ku mpande Amiss Cedric ari hafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe gito.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hashyizwe ahagaragara uko amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 izatangira tariki 15 Kanama 2024, aho APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya.
Rutahizamu w’Umunya-Uganda Muhammad Shaban wakiniraga KCCA iwabo uvugwa muri Rayon Sports yavuze ko iyi kipe yamuvugishije akayibwira agaciro ke gusa ko bigoye kuba yaza gukina mu Rwanda kuko afite ahandi heza.
Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha Umunya-Ghana James Akaminko w’imyaka 28 y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukitabirwa n’abafana benshi.
Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.