Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.
Bokota Labama wahoze ari rutahizamu mu makipe atandukanye mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yongewe mu itsinda tekinike ry’abatoza ba Musanze FC asimbuye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy uheruka gutandukana n’iyi kipe.
Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima.
Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kane, amakipe ya APR FC na Police FC yamenye amakipe bazahura mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.
Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, ku wa 6 Nyakanga 2024, ryahuguye abarenga ijana basanzwe bakina uyu mukino.
Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuze yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cya Afurika y’Epfo habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, isiga Amavubi ari mu itsinda ahuriyemo n’amakipe nka Nigeria na Benin.
Kuri uyu wa Gatatu, Mazimpaka André wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports yagizwe umutoza w’abanyezamu bayo.
Umukinnyi ukomoka mu Burundi, Rukundo Abdourahman uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka ibiri, nyuma y’uko igaragaje ko imwifuza ubwo imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-2024 yari itararangira, avuga ko akunda abafana b’iyi kipe ifite banshi kurusha izindi mu Rwanda.
Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, amakipe ya APR FC na Police FC azahurira kuri stade Amahoro ubwo izaba ifungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, aho imiryango izafungwa saa cyenda
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, ikipe ya Mukura VS yakiriye myugariro wo hagati Umunya-Ghana Abdul Jalilu wakiniraga ikipe ya Dreams FC y’iwabo yakinnye 1/2 cya CAF Confederation Cup anayibereye kapiteni, nk’umukinnyi wayo mushya.
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa 1 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’Ubwigenge.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umurundi Rukundo Abdourahman wikiniraga Amagaju FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Gatanu, umukinnyi Rukundo Abdourahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC yemeje ko agiye kuba umukinnyi mushya wa Rayon Sports bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya.
Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2024, ikipe ya Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2024, ugaragara amagambo ya "Visit Musanze" bivuze ngo Sura Musanze.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo Fitina Omborenga na Ishimwe Christian yongerera amasezerano Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Kungfu ryari ryateguwe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 15 na 16 Kamena 2024.
Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2024, Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yakoranye n’ikipe ya Rayon Sports imyitozo itegura umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.